Guhindura imikorere y’urwego rwa banki hifashishijwe ikoranabuhanga mu isi yihuta cyane.
Urwego rwa banki rwanyuze mu mpinduka zihuse cyane, rwinjira mu buryo butunguranye mu isi nshya y’ikoranabuhanga. Ni nde wari gutekereza ko icyorezo cya COVID-19 cyari gutuma inzego hafi ya zose z’imibereho yacu zitangira kwitabira no gukoresha ubumenyi na serivisi by’ikoranabuhanga? Ariko dore aho tugeze ubu: tumaze kunguka ubumenyi n’ubunararibonye, kandi dukomeje kunoza ubushobozi bwacu kugira ngo banki yacu ikomeze guha abakiriya serivisi z’ingenzi zibafasha guhangana n’ibihe bihora bihinduka.
Serivisi za banki zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga
Iyo umuntu aza kukubwira ko mu mwaka wa 2022 gukenera kujya ku mashami ya banki no gutonda imirongo miremire byari kuba byaragabanutse cyane, abantu bakitabira ikoranabuhanga ryihuta kandi rinoze, ntiwari kubyemera. Si buri kintu kibi kigira ingaruka mbi gusa. Ahubwo, ibibazo twahuye na byo mu myaka itatu ishize byatwigishije guhangana n'ibikomeye, kumenyera impinduka no kwakira ikoranabuhanga ridukikije.
Serivisi z’amafaranga kuri telefoni, amakarita y’ikoranabuhanga, imikono yo mu buryo bw’ikoranabuhanga, ububiko bwizewe bw’inyandiko kuri interineti, kohereza amafaranga nta kiguzi, ndetse no koroherezwa muri rusange. Ibi bya nyuma ni ukuri kugaragarira buri wese. Twahuje imikorere yacu n’impinduka z’ibihe kugira ngo abakiriya bacu barusheho koroherezwa mu kubona serivisi za banki. Ntibikiri ngombwa ko umuntu ajya ku ishami rya banki kugira ngo akore inama, kuko hari imiyoboro myinshi ituma abantu bakora inama kuri interineti, bagahamagarana kuri videwo, bakaganira cyangwa bagahamagara abantu benshi icyarimwe. Isi yose iguhishiye amahirwe menshi; igisigaye ni ukumenya aho wifuza kugera.
Ese isi yiteguye izi mpinduka?
Uburyo bushya bw’imibereho n’imikorere twamenyereye ubu buratandukanye cyane n’ubwo twari tumenyereye mbere. Ibiza bitunguranye kandi bikomeye, nk’icyorezo cya COVID-19, ihungabana rikomeye ry’amasoko acururizwaho imigabane, intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine, ndetse n’ihungabana rya politiki muri rusange, byatumye abakiriya barushaho gukenera serivisi zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga. Turi mu isi aho ushobora gukora byinshi mu buzima bwawe utavuye mu rugo, kandi urwego rwa banki rugomba kugira uruhare rukomeye mu gutuma ibyo bishoboka. Ese hari icyiza cyavuye mu bibi? Kuri iyi nshuro, kirahari.
Iterambere ry’ikoranabuhanga, udushya n’ibitekerezo bishya byatumye umubare w’abakiriya bacu wiyongera, mu gihe dukora amanywa n’ijoro kugira ngo tubarindire umutekano igihe bakoresha urubuga rwacu rw’ikoranabuhanga. Kwitabira serivisi za banki zitangwa kuri telefoni no kuri interineti byabaye imwe mu mpinduka zakiriwe cyane kuva banki zigezweho zatangira gukora, kandi hari n’ibindi byinshi biri imbere. Aho waba uri hose ku isi, mu rugo, mu bihe byo kuguma mu rugo cyangwa utembera n’amaguru, igihe cyose ufite interineti n’igikoresho kigendanwa, nta mbogamizi ihari: ushobora kubona serivisi z’imari ukeneye ukanda kuri buto imwe gusa.
Ese twababwiye ko ushobora kwemeza ibikorwa bya banki ukoresheje ikoranabuhanga rimenya isura cyangwa ibikoresho bisoma ibikumwe? Serivisi za banki zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga zizakomeza kubaho. Icyo dukeneye ni ugukomeza gukora ubushakashatsi no guhanga udushya kugira ngo turinde abakiriya bacu muri uru rugendo dukomeje gufatanyamo.
I&M n’iterambere rishya mu ikoranabuhanga
I&M yatangiye gahunda yagutse yo kwimurira serivisi zayo mu ikoranabuhanga, hagamijwe korohereza abakiriya bayo. Ni iki cyaruta kugira urubuga rwa serivisi za banki kuri interineti rugenewe konti yawe, ubufasha butangwa n’abakozi ba banki kuri interineti amasaha 24 ku munsi, uburyo bwo gusaba no kwishyura inguzanyo kuri interineti, ndetse cyane cyane n’amakarita yacu mpuzamahanga ya Credit na Debit yizewe?
Ibihe bidahamye turimo bisaba kugira umufatanyabikorwa wizewe kandi ushoboye. I&M yiyemeje kugendana nawe intambwe ku yindi, binyuze mu guhanga udushya, gukora ubushakashatsi no guteza imbere serivisi zayo, kugira ngo zihuze n’ibyo abakiriya bacu bose bakeneye.
Gushyira serivisi z’ingenzi mu ikoranabuhanga (I&M On The Go)
Gutanga serivisi z'ibigo by'imari kuri interineti, byihuse, bitanga amakuru nyayo kandi byoroshye, kwishyura byoroshye ukoresheje telefone, no kubona inguzanyo bituma abantu bagera kuri serivisi za banki aho bari hose. Ntitugikeneye kujya muri banki no kuzuza impapuro nyinshi kuko byose biri mu paki imwe, binyuze muri porogaramu ya telefone n'urubuga rwa I&M On The Go , aho ushobora gukora ibikorwa bya banki wicaye mu rugo rwawe.
Kumenyekanisha amakarita mashya ya I&M ya Mastercard yo kwishyura (Debit) n’ayo kugura ku nguzanyo (Credit)
Icyorezo cya Covid, intambara n'ibiza bitunguranye byadutoje icy'ingenzi, ko ari akamaro k'ikarita nziza ya banki ikoreshwa ku isi hose kandi yoroshye kubona. Dufite serivisi z'abakiriya kuri interineti amasaha 24 ku isaha, dushobora kwemeza iyishyurwa, kohereza amafaranga ndetse no gutanga amafaranga yihutirwa aho bikenewe. Byose uba ubifite mu biganza byawe aho uri hose. Sinanavuga inyungu zo gukoresha izi karita. Banki ya I&M itanga bimwe mu bya mbere byiza bya debit, prepaid na credit ikarita zemerwa cyane muri Kenya no hanze yayo.
Dutegura ibisubizo by'imari dushingiye ku byo abakiriya bacu bakeneye. Duhe icyizere muri uru rugendo rw'ikoranabuhanga dufatanye, kuko tukur'iruhande





