I&M Bank Rwanda -Imyanya y'akazi

Akazi

Umwanya w'akazi: Umuyobozi ushinzwe inguzanyo zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga

Ishami: Iterambere ry'Ibicuruzwa

Aha raporo umuyobozi w'Ishami rishinzwe iterambere ry'ibicuruzwa

Intego y'Uyu Mwanya

Kuyobora igenamigambi, imikorere no gukomeza kunoza imiyoboro itandukanye banki inyuzamo serivisi zayo, hitawe ku gutanga serivisi z'ikoranabuhanga zifite umutekano, zizewe kandi zishyira umukiriya ku isonga. Ibi bizagerwaho hifashishijwe ikoranabuhanga rinoze ibikorwa n'udushya, hagamijwe guhindura imikorere no kongera umusaruro. Hanakenerwa gukorana n'abafatanyabikorwa bo mu kigo no hanze yacyo kugira ngo hatangwe uburyo bwo kwishyura bworoshye kandi butagira imbogamizi, ubunararibonye bw'abakiriya burusheho kuba bwiza, igenzura ry'imikorere rikomezwe, kandi intego z'iterambere rya banki zishyigikirwe.

Inshingano z'Ingenzi

  • Gutegura no gushyira mu bikorwa gahunda n'ibyerekezo by'iterambere ry'ibicuruzwa, ndetse no gusobanura agaciro ibyo bicuruzwa biha abakiriya, ku bicuruzwa by'inguzanyo n'ibyo kuzigama bitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga. Ibi bigamije kugera ku ntego zijyanye no gukurura no guhaza abakiriya, guteza imbere ibikorwa bya banki, kongera amafaranga yinjira no kongera inyungu.
  • Gucunga ibyiciro byose by'ubuzima bw'igicuruzwa, uhereye ku kugishushanya, gusobanura ibisabwa kugira ngo gikorwe, kugerageza imikorere yacyo, kugishyira ku isoko no gukomeza kukinoza. Ibi bigamije gutanga ibisubizo bishyira umukiriya ku isonga, bihangana n'ibindi biri ku isoko kandi bishobora gutanga umusaruro mu bucuruzi.
  • Kongera no kunoza imikorere y'ibicuruzwa bya banki binyuze mu gukurura abakiriya bashya, kongera imikoreshereze y'ibicuruzwa na serivisi, kugumana abakiriya, kongera amafaranga yinjira no kongera inyungu iva muri ibyo bicuruzwa.
  • Gukurikirana ireme ry'ibicuruzwa bya banki, uko inguzanyo zitangwa n'izishyurwa zihagaze, ibirarane by'inguzanyo, uko kwishyuza ibirarane bigenda ndetse n'uburyo igenzura ry'imikorere rikorwa. Ibi bigamije kurinda ireme ry'umutungo wa banki no gushyigikira iterambere rirambye ry'ibicuruzwa byayo.
  • Kubaka no gucunga ubufatanye bufite akamaro mu iterambere rya banki, no guteza imbere imikoranire n'abafatanyabikorwa batandukanye. Ibi bigamije kongera agaciro k'ibicuruzwa, kwagura imiyoboro bigeraho ku bakiriya no kubona amahirwe mashya y'ubucuruzi.
  • Guhuza amakipe akora mu mashami atandukanye, arimo irishinzwe inguzanyo, irishinzwe gucunga ibyago, imikorere, imari, ikoranabuhanga, kwamamaza ndetse n'abafatanyabikorwa bo hanze. Ibi bigamije gutuma ibicuruzwa bitegurwa kandi bigatangwa neza, bigashyirwa ku isoko kandi bigakomeza gutanga umusaruro ushimishije.
  • Gukomeza kunoza inzira abakiriya banyuramo bakoresha serivisi za banki, ibikorwa bikorerwa hifashishijwe ikoranabuhanga n'imikorere ya banki. Ibi bigamije kunoza ubunararibonye bw'abakiriya, kongera umubare w'abitabira gukoresha izo serivisi no kugabanya imbogamizi bahura na zo mu gihe bazikoresha.
  • Kugenzura ko ibicuruzwa n'ubufatanye byose bikurikiza amahame y'imiyoborere, amategeko n'amabwiriza abigenga, ibisabwa mu gucunga ibyago no kubahiriza amabwiriza byemejwe. Ibi bigamije kurinda banki no gukomeza icyizere abakiriya bayifitiye.
  • Kugaragaza no gutanga raporo ku byago, ibibazo n'ibiba bitunguranye, ndetse n'intege nke zigaragara mu igenzura ry'imikorere. Hanakurikiranwe niba hubahirizwa imipaka n'inzego ntarengwa z'ibyago byashyizweho.
  • Gukora no gushyigikira isuzuma ry'ibyago (urugero, RCSA), no gusobanurira abakozi ibisabwa mu bijyanye no gucunga ibyago no kugenzura imikorere.
  • Kugenzura ko ibibazo byagaragajwe mu igenzura n'ibijyanye n'ibyago bikemurwa mu gihe gikwiye, kugira ngo uburyo bwo kugenzura imikorere bukomeze gukora neza.

Ubumenyi, Ubuhanga n'Uburambe Bisabwa

  • kuba ufite impamyabumenyi y'icyiciro cya mbere cya kaminuza mu bucuruzi, imari, ubukungu, ibijyanye na serivisi za banki, kwamamaza cyangwa mu rundi rwego rubifitanye isano. Kuba ufite n'impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza cyangwa iyisumba ni inyongera.
  • Kuba ufite uburambe bw'imyaka nibura 5 mu gucunga ibicuruzwa, guteza imbere ibicuruzwa, serivisi za banki zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga, gutanga inguzanyo cyangwa mu rundi rwego rubifitanye isano.
  • Gusobanukirwa neza ibijyanye no gutanga inguzanyo hifashishijwe ikoranabuhanga, ibicuruzwa byo kuzigama, gucunga ibyiciro byose by'ubuzima bw'igicuruzwa n'imikorere ya banki.
  • Kumenya amahame agenga inguzanyo, ibisabwa n'amategeko n'amabwiriza agenga ibikorwa bya banki, n'uburyo bwo gucunga ibyago.
  • Kuba ufite uburambe mu gucunga imikorere n'umusaruro w'ibicuruzwa, ubufatanye n'imikoranire n'abafatanyabikorwa bo mu nzego zitandukanye.
  • Kuba ufite ubushobozi buhamye bwo gusesengura amakuru, gusobanukirwa ibijyanye n'ubucuruzi, gukemura ibibazo no gufata ibyemezo.
  • Kuba ufite ubushobozi buhanitse mw'itumanaho, gucunga imikoranire n'abafatanyabikorwa no gukorana neza n'abandi.
  • Kugira imitekerereze ishyira umukiriya ku isonga, ukagira n'ubushobozi bwo guteza imbere udushya, gukomeza kunoza imikorere no guteza imbere ubucuruzi.

Ibisabwa mu gusaba

Abifuza uyu mwanya barasabwa kohereza umwirondoro wabo w'akazi (CV) urambuye, ugaragaza uburambe bafite bujyanye n'uyu mwanya.

PS: Umutwe w'ubutumwa bwa imeri ugomba kuba urimo izina ry'akazi “Digital Lending Manager”.

Itariki ntarengwa yo kohereza ubusabe ni 16 Ukwakira 2026

Ikinyarwanda