Uburyo wahindura Intego zawe n'imyanzuro yawe mw'iterambere
Buri mwaka, twishyiriraho imigambi mishya y’umwaka, ariko se koko turayikurikiza kugeza tuyigezeho? Ese uyu mwaka wiyemeje imigambi mishya kandi wishyiriraho intego? Wari uzi ko, nk’uko Ikigo cy’Ubushakashatsi cya Statistic Brain kibigaragaza, abantu 9.2% gusa ari bo bumva ko bashoboye kugera ku migambi biyemeje mu ntangiriro z’umwaka? Ese koko ni ngombwa kwishyiriraho iyo migambi? Icyo turakirekera wowe ngo ubyihitiremo. Urugero, niba uteganya kugura inzu n’imodoka wifuza cyangwa kujya mu biruhuko, ni ibihe bintu wakora kugira ngo ubigereho? Urugero, ushobora kwiyemeza kongera umubare w’abakiriya b’ubucuruzi bwawe cyangwa akazi ukora kiyongera ku kandi, mu gihe gifatika, kugira ngo ubone amafaranga y’inyongera azagufasha kugera ku ntego wihaye. Ibyo bivuze ko intego zawe zigomba kuba SMART: zihariye (Specific), zipimika (Measurable), zishoboka (Achievable), zifatika (Realistic) kandi zifite igihe ntarengwa cyo kuzigeraho (Time-bound).
Ibarurishamibare rikunze kuvugwa rigaragaza ko 80% by’abantu bareka imigambi biyemeje bitarenze icyumweru cya kabiri cya Gashyantare. Ni iki gituma biba bityo? Kuki imigambi y’umwaka mushya itagerwaho?
- Kudatumbira intego – Urugero, niba uteganya kugabanya ibiro ariko ukaza guhagarika gukora imyitozo ngororamubiri utararangiza gahunda yawe, birashoboka ko utazagera ku ntego yo kugabanya ibiro. Ni yo mpamvu ari ngombwa gukurikiza gahunda ihamye no gutera intambwe zifatika kandi zipimika zigufasha kugera kuri iyo ntego.
- Kubura umuntu ugufasha gukurikirana ibyo wiyemeje – Ushobora gushaka umujyanama cyangwa inshuti igushyigikira, akagufasha gukurikirana buri cyiciro cy’urugendo rugana ku ntego yawe.
- Kutishyiriraho intego za SMART – Iyo intego zawe zidasobanutse neza, biragorana gukurikirana aho ugeze cyangwa kumenya intambwe ikurikiraho kugira ngo uzigereho.
- Imitekerereze – Iyo udahinduye imitekerereze, biragorana guhindura imyitwarire yawe. Imitekerereze yawe ni yo izakomeza kuba imbaraga zikomeye zigushishikariza gutera imbere.
- Gutinya ibitazwi – Birashoboka ko utabizi, ariko ukaba uhora usubika ibyo ugomba gukora bitewe n’uko utinya gutsinda, kuko wumva ko gutsinda bizakongerera inshingano n’imitwaro. Ingingo yasohotse muri Forbes isobanura ubu bwoba nko kumva ko hari inenge ikomeye ufite– Ubwoba bukomeye kandi abantu benshi bahuriyeho ni ukumva ko hari ikitagenda neza muri twe ku buryo tudakwiriye kugera ku ntsinzi ikomeye no kugira ibyishimo. Ubu bwoba butuma twitangira mu inzira yo kugera ku bushobozi bwacu bwose, kuko twumva ko mu by’ukuri tutabikwiye.”
Noneho ubwo tumaze kumenya ‘why’, reka turebe ‘uburyo’, bwo guhindura intego n’imigambi yawe ukabigeraho:
Tegura gahunda irambuye igaragaza neza buri ntambwe cyangwa icyiciro cy’intego zawe kandi ushyireho itariki ntarengwa ushobora kuba wagezeho intego yawe. Ibi ntibizagufasha gukomeza gutumbira intego yawe gusa, ahubwo bizagufasha no kumenya gutsinda imbogamizi cyangwa ibibazo bishobora kugaragara imbere.
Igira ku makosa yahahise. Fata umwanya wo gutekereza ku bintu byatumye utagera ku ntego n’ibyo wiyemeje byabanje. Byigireho kandi ushake uburyo bwo gutumbira imbere binyuze mu myitwarire myiza kurushaho. Ibi bizagufasha kutongera gukora amakosa amwe namwe.
Wicika intege. Komeza kugira inyota yo gutsinda. Komera ku cyemezo cyawe kandi ukomeze kwibanda ku ntego ya nyuma wifuza kugeraho. Igihe cyose wumva ushaka gucika intege, tekereza aho wifuza kugera kandi wibuke impamvu nyamukuru n’icyo ugamije mu gushaka iyo ntsinzi. Guhinduka ni urugendo rusaba igihe. Ihangane kandi wihanganire intege nke zawe, wibuke ko gutsinda ari urugendo, atari aho urugendo rurangirira.
Shushanya intego yawe mu bitekerezo. Tekereza ko wageze ku ntsinzi wifuza. Ese uyibona ite? Ubu ko usobanukiwe neza icyo wifuza kugeraho, tera intambwe zifatika kandi zijyanye n’amahame ya SMART kugira ngo ugere aho wifuza. Tekereza ku ntsinzi yawe, hanyuma ufate ingamba zo kuyigeraho! Kugira intego mu bitekerezo bigufasha kumenya neza icyo ushaka kugeraho n’igihe uzakigereraho. Niba ushobora kuyitekereza, ukaba ushobora no kuyirota, hari uburyo bwo kuyigeraho. — Walt Disney
Shyiraho intego zisobanutse (SMART). Nk’uko twabibonye haruguru, kuvuga gusa ko ushaka kugura ikintu ntibihagije. Ugomba gushyiraho gahunda igaragaza uko uzagera ku ntego yawe, ikaba ishoboka kandi ifatika mu gihe wihaye. Tegura gahunda yo kuzigama amafaranga ikubereye, kandi uhindure ingeso zikubuza kugera ku byo wifuza. Niba intego yawe ari uguhindura ingeso zawe, urugero nko kurya indyo yuzuye, ushobora gutegura gahunda y’amafunguro no kumenya ibikunda gutuma urya ibiribwa bitagirira umubiri akamaro, hanyuma ugafata ingamba zo kubyirinda. Niba uteganya kugabanya ibiro, ushobora gutegura gahunda y’imyitozo ngororamubiri n’imirire ikubereye, izagufasha kugabanya ibiro birenze mu gihe gifatika.
Twizeye ko uyu mwaka uzaba mwiza kuri wowe kandi ko uzagera ku byo wifuza byose!
Turi kuruhande rwawe!





