Ingaruka zo kujyibwaho umugayo

Ingaruka zo kujyibwaho umugayo

Twese twifuza ko abantu badukikije batubona mu buryo bwiza. Ibyo bigira uruhare ku buryo twiyerekana imbere y'abandi n'uko twitwara igihe turi kumwe na bo. Ibi biterwa n'uko dusobanukiwe akamaro ko gutuma abandi batubona neza, bityo tukagira izina ryiza.

No mu bucuruzi ni uko bimeze. Buri kigo gifite imiterere yihariye y'ikirango cyacyo, igaragarira mu mikorere yacyo, bityo igatuma abantu bagitekereza mu buryo runaka. Izina n'icyubahiro byiza bifitiwe ikigo bigira uruhare rukomeye mu iterambere ry'ubucuruzi bwacyo, mu gihe izina ribi rishobora kubuhungabanya bikomeye. Ni yo mpamvu ari ingenzi ko abafatanyabikorwa bose bagira uruhare mu kubaka no kubungabunga izina n'icyubahiro byiza by'ikirango cy'ikigo.

ibyago byo kwangirika kw'izina n'icyubahiro by'ikigo (Reputational Risk) ni ibyago bishobora gutuma abantu batakaza imyumvire myiza bari bafitiye ikigo cyangwa ikirango cyawe muri rusange, ibicuruzwa cyangwa serivisi utanga. Ibi byago bishobora kugabanywa mu byiciro bikurikira:

  • Ibyago bituruka ku bikorwa by'ikigo ubwacyo (Direct Risk): Biterwa n'ibikorwa by'ikigo cyangwa ibibazo bibera imbere mu kigo.
  • Ibyago bituruka ku bikorwa by'abakozi (Indirect Risk): Biterwa n'imyitwarire cyangwa ibikorwa by'abakozi b'ikigo.
  • Ibyago bituruka ku bafatanyabikorwa bo hanze (Peripheral Risk): Biterwa n'ibikorwa by'abafatanyabikorwa b'ikigo bakorana na cyo mu bucuruzi.

Ni izihe mpamvu zimwe zishobora gutera kwangirika kw'izina n'icyubahiro by'ikigo?

  • Imikorere n'imyitwarire bidakwiye ku kazi : Imyitwarire idahwitse y'abakozi, y'abayobozi cyangwa y'abandi bantu n'ibigo mukorana bishobora kwangiza izina n'icyubahiro by'ikigo cyawe. Bishobora gutuma ikigo cyawe kivugwa mu nkuru zitari nziza mu bitangazamakuru, bityo bikangiza izina n'icyubahiro cyacyo.
  • Ubuziranenge budahagije bw'ibicuruzwa na serivisi: Ibicuruzwa bifite inenge cyangwa serivisi zidafite ireme bihabwa abakiriya bishobora gutuma batakaza icyizere ku bushobozi bw'ikigo bwo kubaha ibicuruzwa na serivisi byujuje ubuziranenge. Mu gihe kirekire, ibi bishobora gutuma abakiriya bagira imyumvire mibi ku kirango cyawe, bityo bagahitamo kutongera kugura ibicuruzwa byawe cyangwa gukoresha serivisi zawe.
  • Kuyobya abashoramari cyangwa abaturage: Ibigo biyobya nkana abashoramari n'abaturage, bitangaza amakuru y'ibinyoma ku ntsinzi n'ubushobozi bw'ibicuruzwa byabyo cyangwa bigatanga raporo z'imari z'impimbano, bishobora kwangiza izina n'icyubahiro byabyo.
  • Umutekano mucye w'amakuru no kutarinda ibanga ryayo: Kumena cyangwa kwibwa kw'amakuru ni imwe mu mpamvu zikomeye zishobora gutera kwangirika kw'izina ry'ikigo. Ibigo byibwe amakuru y'abakiriya na ba hackers bihura n'ingaruka zikomeye ku izina n'icyubahiro byabyo, kuko abakiriya batakaza icyizere ku bushobozi bwabyo bwo kurinda amakuru yabo bwite n'ay'ibanga.
  • Kutubahiriza ibisabwa n'amategeko n'amabwiriza: Ikigo kitubahiriza ibisabwa n'amategeko n'amabwiriza gishobora gukorwaho iperereza ku mugaragaro, guhamwa n'ibyaha no gutegekwa kwishyura amande menshi. Ibi byose bishobora gutuma abantu bagira imyumvire mibi ku kirango cy'icyo kigo ku isoko.

Uburyo bwo gucunga ibyago byo kwangirika kw'izina n'icyubahiro by'ikigo

1. Shyira ibyago byo kwangirika kw'izina ry'ikigo mu ngamba no mu igenamigambi ryacyo.

Tangira ugirana ibiganiro n'abakozi bo ku nzego zitandukanye, mufatanye gutekereza ku bibazo bishobora kuvuka bikangiza izina n'icyubahiro by'ikirango cyawe. Garagaza ibimenyetso bishobora kuburira kuri buri kibazo n'ibisubizo bishoboka byo kugabanya ingaruka zacyo mbere y'uko gikomeza kugorana mw'igenzura .

2. Genzura kandi unoze imikorere y'ikigo.

Ibipimo bisanzwe, ikoranabuhanga, politiki n'amabwiriza bigabanya amahirwe n'ubukana bw'ibintu bishobora kwangiza izina. Mu kwibanda ku gutanga ibicuruzwa na serivisi by'ubuziranenge buri gihe, amahirwe y'amakosa yangiza aba make cyane.

3. Zirikana ko ibikorwa byose bishobora kugira ingaruka ku buryo abantu babona ikigo cyawe.

Ikigo cyawe kigomba kugira politiki n'amabwiriza asobanutse neza kandi yanditse, kugira ngo abakozi bose bo ku nzego zitandukanye bamenye imyitwarire iboneye bagomba kugira n'uburyo bukwiye bwo kwitwara no gutanga ibisubizo mu bihe bitandukanye.

4. Sobanukirwa ibyo abafatanyabikorwa biteze ku kigo cyawe.

Menya neza kandi usobanukirwe ibyo abakiriya, abanyamigabane n'abakozi biteze ku kigo no ku buyobozi bwacyo, kandi uhore uharanira kubyuzuza. Irinde gutuma abantu bagirira icyizere birenze ubushobozi bw'ikigo, usezeranya ibicuruzwa cyangwa serivisi mutazashobora gutanga.

5. Shyira imbere ishusho nziza y'ikigo n'itumanaho ryiza.

Gutanga serivisi nziza ku bakiriya, gukorera mu mucyo, imiyoborere myiza n'iterambere rihamye ni bimwe mu bintu by'ingenzi ikigo kigomba kugaragaza mu mikorere no mu itumanaho ryacyo. Ntibishoboka gushimisha buri wese icyarimwe, bityo jya ubanza kwibanda ku byo abafatanyabikorwa b'ingenzi bategereje ku kigo cyawe no kubyuzuza.

Jya utanga ubutumwa n'amakuru byiza kandi bihoraho. Uko igihe kigenda, ibi bizafasha kubaka no gushimangira izina ryiza ikigo gifitiwe n'abantu, bityo bigabanye ingaruka z'ibibazo bishobora kwangiza izina ryacyo mu gihe kizaza. Jya umenyesha abakiriya n'abakozi ibibera mu kigo cyangwa mu bidukikije bikikije ibikorwa byacyo, ubasobanurire n'ingamba zifatwa mu guhangana n'ibyo bibazo.

6. Tegura gahunda zo guhangana n'ibibazo n'izo gukomeza ibikorwa mu gihe habaye ibitunguranye.

Ni ikihe kibazo gikomeye kurusha ibindi gishobora kugera ku kigo cyawe, kandi wakwitwara ute kugira ngo urinde izina n'icyubahiro byacyo? Ugomba gutekereza ku kibazo gikomeye kurusha ibindi gishobora kuvuka no gutegura uburyo bukwiye bwo guhangana nacyo mu gihe cyaba kibaye.

Mu gusoza, nubwo hari ibigo bishobora kudaha agaciro gahagije ibyago byo kwangirika kw'izina n'icyubahiro, ingaruka zabyo zishobora kwangiza cyane ubucuruzi bwabyo. Iyo ikigo kidafite ingamba zinoze zo gucunga ibi byago, gishobora kumara igihe kirekire kigerageza kwisubiza izina n'icyizere byari bisanzwe kigirirwa, nubwo cyaba cyahuye n'ikibazo kitari gikomeye cyane.

Subira ku Nyandiko
Ikinyarwanda