Hitamo Igihugu
Hitamo Igihugu
Menya byinshi ku Makarita yo Kwishyura ya I&M!
Hitamo mu moko atandukanye y’amakarita yo kwishyura, arimo amakarita y’inguzanyo (Credit), amakarita yo kwishyura hakoreshejwe amafaranga ari kuri konti (Debit) n’amakarita yishyurwa mbere (Prepaid), uyajyane aho ugiye hose.
Dutanga amakarita yo kwishyura ya Visa na Mastercard atandukanye, yagenewe kukorohereza kwishyura ibyo ukoresha buri munsi no mu gihe uri mu rugendo, haba mu gihugu imbere cyangwa mu mahanga. Agufasha kwirinda ibyago n’imvune byo gutwara amafaranga mu ntoki, ndetse akanatuma ubasha kubikuza amafaranga kuri ATM mu buryo bworoshye igihe ubikeneye.
Amakarita yo Kwishyura ya I&M:
Yizewe kandi Yoroshye gukoresha
Yakirwa n’abacuruzi bose bemerewe kwakira amakarita ya Visa na Mastercard.
Kugura ibintu kuri interineti
Gura ibicuruzwa kuri interineti.
Kwishyura no kubikuza ku isi hose
Imashini za ATM zirenga miliyoni 3.5 ku isi hose.
Amakarita yacu ya Banki
Hitamo mu moko atandukanye y’amakarita yo kwishyura, arimo amakarita y’inguzanyo (Credit), amakarita yo kwishyura hakoreshejwe amafaranga ari kuri konti (Debit) n’amakarita yishyurwa mbere (Prepaid), uyajyane aho ugiye hose.
Hitamo mu moko atandukanye y’amakarita yishyurwa mbere (Prepaid Cards) ushobora gukoresha mu gihe ugenda mu Rwanda cyangwa mu mahanga.
Ni ikarita ya Mastercard yishyurwa mbere, ibasha gukoreshwa mu mafaranga y’ibihugu bitandukanye kandi ikaba ikwiriye gukoreshwa mu ngendo no mu gihe ugura ibicuruzwa mu mahanga.





