Hitamo Igihugu
Hitamo Igihugu
Inguzanyo y'Inzu
Inguzanyo z'igihe cyagenwe zo kugura cyangwa kubaka inzu, zishingiweho n'ingwate yuzuye kandi zagenewe guhura n'ibyo ukeneye mu bijyanye n'icumbi.
Iyi serivisi yagenewe guhaza ibyifuzo bitandukanye, birimo kugura umutungo utimukanwa, kugura ikibanza kitarubakwamo, kubaka no kuvugurura inzu, n'ibindi. Dutanga amahitamo atatu y'inguzanyo z'amazu: inguzanyo yo kubaka inzu (Construction Loan), inguzanyo yo kugura inzu (Mortgage Loan) n'inguzanyo ishingiye ku gaciro k'inzu yawe (Home Equity).
Igikoresho cyo kubara inguzanyo y'inzu
Kuki wahitamo I&M Bank Rwanda?
Inguzanyo z'amazu za I&M Bank zirenze kuba inguzanyo zisanzwe; zigufasha kugera ku nzozi zawe. Byongeye kandi, buri bwoko bw'inguzanyo bufite gahunda yo kwishyura yoroheje, ijyanye n'ubushobozi bwawe kandi itakuremereye.
igurize amafaranga kuri
Rwf Bishingiye ku bushobozi bw'umukiriya bwo kwishyura
Kugeza kuriRwf Bishingiye ku bushobozi bw'umukiriya bwo kwishyura
Hamwe n'Inguzanyo y'Amazu ya I&M ubona:
Ibisabwa
- Ifishi isaba inguzanyo yuzujwe kandi ishyizweho umukono
- Ibaruwa y'icyemezo itanzwe n'umukoresha, yashyizweho umukono kandi ishyirwaho kashe
- Kopi y'indangamuntu cyangwa pasiporo n'uruhushya rwo kwinjira mu gihugu (Visa) bigifite agaciro, by'usaba inguzanyo n'uwo bashakanye.
- Icyemezo cy'ishyingirwa kivuguruye, cyakuwe kuri Irembo
- Kopi y'amasezerano y'akazi cyangwa ibaruwa iguha akazi, byashyizweho umukono kandi bishyirwaho kashe
- Icyemezo cy'umushahara cyashyizweho kashe
- Amasezerano y'agateganyo yo kugura no kugurisha umutungo
- Amasezerano y'ubukode yashyizweho umukono (iyo amafaranga ava mu bukode ari mu nzira uzakoresha wishyura inguzanyo)
- Inyandiko igaragaza imikoreshereze ya konti mu mezi atandatu, yashyizweho kashe (iyo umushahara utanyuzwa muri I&M Bank)
- Raporo y'igenagaciro ry'umutungo yandikiwe I&M Bank, iteguwe n'umugenagaciro wemewe:
- - Ubwishingizi bw'inshingano zituruka ku mwuga bugifite agaciro (bugomba kuba nibura RWF miliyoni 70)
- - Inyandiko y'itangazo rya IRPV
Wifuza gusaba inguzanyo yo kugura cyangwa kubaka inzu?
Kugira ngo umenye ibisabwa n'uburyo bwo gusaba iyi nguzanyo, gana ishami rya I&M Bank rikwegereye cyangwa uvugane n'umukozi wihariye ushinzwe imikoranire n'umukiriya.
Saba serivisi kw'ishami rya banki rikwegereye
Saba kongera guhamagarwa
Umwe mu bakozi bacu azaguhamagara vuba bishoboka.
Dukora kuva saa tatu za mugitondo (9:00) kugeza saa kumi n'imwe z'umugoroba (4:00) buri cyumweru.
Saba inguzanyo
Umwe mu bakozi bacu azaguhamagara vuba bishoboka.
Dukora kuva saa tatu za mugitondo (9:00) kugeza saa kumi n'imwe z'umugoroba (4:00) buri cyumweru.





