Wamenya ute ko igihe kigeze cyo kuvugurura ikirango cy'ubucuruzi bwawe?
Ishusho y'ikirango cyawe yaba itakijyanye n'igihe? Ese ufite ubuyobozi bushya, urifuza kwagura ibikorwa byawe ku rwego mpuzamahanga mu buryo bwihuse, cyangwa se ikigo cyawe gifite ikibazo kijyanye n'izina n'icyizere cyigiriwe? Izi zose ni impamvu zigomba gutuma utekereza ku kuvugurura ikirango cy'ubucuruzi bwawe.
Akabazo kihuse: Kuki wambara uko wambara? Ese uzi ko umuntu ukureba ahita agira uko agutekereza ashingiye ku byo akubonaho? Turi mu isi iyobowe aho uko abantu babona ibintu bigira uruhare rukomeye mu myumvire yabo. Ibi ntibigira ingaruka ku bantu ku giti cyabo gusa, ahubwo bigira n'ingaruka ku bigo by'ubucuruzi.
Uburyo ikigo cyigaragazamo binyuze ku kirango cyacyo ni bwo bugaragaza umwirondoro n'inkuru yacyo igihe umukiriya akoranye na cyo. Ni yo mpamvu ishusho n'imenyekanishwa ry'ikirango bigomba kugaragaza neza ibyo nyir'ikigo yifuza ko abafatanyabikorwa, abakozi n'abakiriya be bamenya kandi bumva ku kigo. Muri make, uko aya matsinda uko ari atatu abona ikigo ni byo bigomba kugenderwaho mu gushyiraho no kubungabunga ishusho y'ikirango cyacyo. None se, uburyo ikigo cyawe cyigaragazamo buhura n'indangagaciro zacyo, cyangwa se birakenewe ko uvugurura ikirango cyacyo?
Dore zimwe mu mpamvu zagufasha kumenya niba igihe kigeze cyo kuvugurura ikirango cy'ubucuruzi bwawe.
Ibyerekezo ngenderwaho by'ikirango cyawe
Kuvugurura ikirango mu buryo bwuzuye bitangirira ku gusobanura no gushimangira intego nyamukuru y'ikigo, icyerekezo cyacyo, inshingano zacyo n'indangagaciro zacyo. Uko ikigo cyigaragaza binyuze ku kirango cyacyo bigomba kuba bihuye n'ayo mahame. Bityo, hakenewe impinduka igihe ikirango cyawe kidahuje n'ibi bikurikira:
- Intego nyamukuru y'ikigo ni iyihe?
- Ikigo kigana he?
- Kizagera ku ntego zacyo gite?
- Ni izihe ndangagaciro zigize umuco w'ikigo?
Izina ry'ikirango cyawe ntirikigaragaza icyerekezo cyacyo.
Uburyo ikigo cyigaragaza binyuze ku kirango cyacyo ni bwo busobanura umwirondoro wacyo. Impinduka mu muco n'imikorere y'ikigo na zo zishobora gutuma biba ngombwa kuvugurura ikirango cyacyo. Urugero, iyo ikigo cy'imari iciriritse gihinduye icyerekezo, kikava ku gufasha ibigo by'ubucuruzi biciriritse kikibanda ku gufasha abagore bakora ubucuruzi, biba ngombwa ko kivugurura ishusho y'ikirango kugira ngo ihuze n'icyerekezo gishya.
Gukenera kwigaragaza no kugira umwihariko ugutandukanya n'abo muhanganye ku isoko.
Iyo ikigo cy'ubucuruzi kidashoboye kugaragaza neza umwihariko wacyo, kugurisha no kwagura ibikorwa byacyo bishobora kugorana cyane. Ikirango gifasha ikigo kwigaragaza no kwitandukanya n'abo muhanganye ku isoko. Nta kigo cyifuza kugaragara nk'ibindi byose bikorera ku isoko.
Ubucuruzi bwawe bwarenze urwego ikirango cyawe cyari cyubakiyeho.
Hari igihe ubucuruzi bwawe bugera ku rwego rurengeye urwo bwatangiriyeho, bityo bikaba ngombwa ko uvugurura ikirango kugira ngo gihuze n'iterambere ryabwo. Kuvugurura ikirango bitewe n'uko ubucuruzi bwagutse ntibisaba ko uhabwa isura nshya burundu. Akenshi, kunoza isura wari usanganywe ni byo biba bikwiye kurushaho, kuko hari ibyiza n'imbaraga byaranze ikirango cyawe cya mbere uba wifuza gukomeza kubakiraho mu gihe kizaza.
Kwibumbira hamwe kw'ibigo, kugura ikigo n'igabanywamo ry'ikigo.
Iyo habayeho impinduka muri banyiri ikigo cyangwa mu miterere yacyo, nko kwibumbira hamwe kw'ibigo, kugura ikigo cyangwa kugabanyamo ikigo ibigo byigenga, bishobora kuba ngombwa kuvugurura ikirango. Ibi ntibigamije kugaragaza impinduka zabaye gusa, ahubwo bigamije no kubahiriza ibisabwa n'amategeko. Iyo ikigo kigabanyijwemo ibigo byigenga, ikigo gishya kivutse muri uko kugabanya kiba gisabwa n'amategeko kugira ikirango cyacyo bwite. Mu gihe ibigo byibumbiye hamwe cyangwa kimwe kikagura ikindi, bishobora kwemeza gukoresha ikirango gishya burundu cyangwa ikirango cy'ikigo kimwe kikagirwa icy'ibindi, bityo hakagumaho ikirango cy'ikigo cyakiriye ikindi.
Izi ni zimwe mu mpamvu z'ingenzi zishobora gutuma ikigo gikeneye kuvugurura ikirango cyacyo. Iyo ufashe icyemezo cyo kukivugurura, banza ufate ingamba zose zikenewe, kuko ibyo na byo bijyana n'ibyago bishobora kuvuka.





