Ntutinye, ahubwo itegure – Gucunga ibibazo bivutse ku mbuga nkoranyambaga
Muraho, nizere ko mumerewe neza. Jyewe meze neza
Benshi muri twe dufite konti ku mbuga nkoranyambaga kandi tuzikoresha mu itumanaho, gusangira amakuru, kwidagadura, kwiga, gushakira ibisubizo ibibazo bitandukanye dufite, n'ibindi byinshi. Mu myaka yashize, imbuga nkoranyambaga zavuye ku kuba uburyo abantu bahuriraho bagasabana n'inshuti n'imiryango gusa, zihinduka n'umuyoboro ibigo n'ibirango bikoresha mu kugera ku bo bigamije no kuganira na bo.
Muri iki gihe, ibigo byinshi by'ubucuruzi, uko byaba bingana kose, bifite aho bigaragara ku mbuga nkoranyambaga. Nubwo kumenyekanisha ikirango cyawe kuri izo mbuga bifite inyungu nyinshi, bishobora no gutuma izina n'icyizere ikirango cyawe cyari gifitiwe byangirika. Niki wakora mu gihe havutse ikibazo gikomeye maze abantu bagatangira kunenga cyangwa kugaba ibitero ku kirango cyawe ku mbuga nkoranyambaga?
Uyu munsi ndashaka kubasangiza inkingi eshatu z'ingenzi zagufasha gucunga ibibazo bikunze kuvuka ku mbuga nkoranyambaga.
Guhagarika gahunda zisanzwe
Tangirira ku guhagarika ubutumwa bwose bwari buteganyijwe gushyirwa ku mbuga nkoranyambaga mbere y'uko ikibazo kivuka. Ibi bizatuma ikirango cyawe kitagaragara nk'aho kititaye ku kibazo cyangwa gikomeje gukora nk'aho nta cyabaye. Gukomeza gushyira ubutumwa bwari buteganyijwe muri ibyo bihe ni nko guha umwanzi wawe intwaro yo kugutera. Ni uko abakoresha imbuga nkoranyambaga bagamije guteza impaka n'amakimbirane bashobora gukoresha ubwo butumwa kugira ngo batange ibitekerezo bikurura impaka.
Kugaragaza ko wakiriye ikibazo
Erekana ko umenye ikibazo cyavutse, ariko ntuhite usezeranya gusubiza ibibazo byose utarasobanukirwa neza ibyabaye. Ushobora kubikora utangaza ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga. Nubwo waba utemeranya n'ibivugwa ku kigo cyawe cyangwa utaramenya neza ukuri ku bijyanye n'icyo kibazo, ushobora kumenyesha abantu ko uzi ibivugwa kandi ko ikibazo kiri gukurikiranwa. Ukabizeze ko bazagezwaho andi makuru igihe muzaba mumaze kumenya neza uko ibintu byagenze.
Gutanga amakuru no gushyikirana n'abakiriya
Umaze gukusanya amakuru yose yerekeye icyo kibazo no kwemeranya imbere mu kigo ku gisubizo mugomba guha abakiriya n'abandi babakurikira, ushobora gutangira gusubiza ibibazo byabo. Koresha amashusho n'ibishushanyo biherekejwe n'amagambo kugira ngo usobanure impinduka zabaye mu mabwiriza n'imikorere isanzwe y'ikigo. Mu gusubiza ibitekerezo bya buri muntu, tanga ibisubizo bisobanutse kandi bidashidikanywaho. Ibi bizagufasha kwirinda kujya mu mpaka zidashira n'umuntu umwe, mu gihe igice cy'ibitekerezo n'ubutumwa bwihariye wakira bikomeje kwiyongera. Ntiwibagirwe no kumenyesha abakozi bashinzwe izindi nzira z'itumanaho z'ikigo ibyemejwe kugira ngo igihe umukiriya agize icyo abaza, babashe kumuha amakuru nyayo kandi ahuje n'ayatangajwe n'ikigo.
Ikibazo kimaze gukemuka, ushobora gusubukura ibikorwa bisanzwe byo gushyira ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga z'ikigo cyawe. Nk'uko bigenda no mu bindi bibazo bikomeye, wibuke gutuza no kwirinda guhagarika umutima. Amakuru atari meza ku kigo ashobora gukwirakwira vuba cyane ku mbuga nkoranyambaga, ariko ni bwo gahunda yawe yo gutanga amakuru no gushyikirana n'abantu mu gihe cy'ikibazo iba ikenewe.
Ibi ni bimwe gusa mu bimenyetso bishobora kugaragaza uburiganya umucuruzi agomba kwitondera.NIshimiye kuganira nawe.Ni ah'ubutaha. Murabeho!





