Uko ibigo bito, biciriritse n'ibiringaniye bihangana n'ibihe bikomeye – I&M Bank Rwanda

Uko ibigo bito, biciriritse n'ibiringaniye bihangana n'ibihe bikomeye

Uko ibigo bito, biciriritse n'ibiringaniye bihangana n'ibihe bikomeye

Reka dutangire iyi nyandiko twemera ko, kuva icyorezo cya COVID-19 cyatangira mu mwaka wa 2020, cyagize ingaruka zitandukanye ku bantu ku giti cyabo no ku bigo by'ubucuruzi. Nubwo hari bamwe babonye amahirwe mashya muri ibi bihe, muri rusange ingaruka z'icyo cyorezo ntizoroheye ibigo by'ubucuruzi n'ingo.

Twabonye ibigo by'ubucuruzi bimwe na bimwe bihagarika ibikorwa byabyo, mu gihe ibindi byashatse ingamba nshya zo kubisigasira no gukomeza kubaho, bigerageza no gukoresha neza igishoro cyari gisigaye.

Ku rwego rw'isi, ibigo by'ubucuruzi byabaye ngombwa ko bishakira ibisubizo bishya kandi byihariye kugira ngo bibashe guhangana n'ibi bihe. Dore zimwe mu ngamba z'ingenzi kandi zirebera kure ibigo by'ubucuruzi bikwiye gutekerezaho kugira ngo bikomeze ibikorwa byabyo:

Kubungabunga ubuzima n'umutekano by'abakozi n'umutungo w'ikigo.
Kugabanya umubare w'abakozi kugira ngo hubahirizwe amabwiriza yashyizweho agamije kurinda ubuzima n'umutekano.
Kwemeza uburyo bushya bw'imikorere, nko gukorera kure cyangwa mu rugo, gukora mu byiciro by'amasaha igihe bishoboka, kugabanya imishahara no kugabanya abakozi bitewe n'impinduka mu mikorere y'ikigo, n'ibindi.
Kunoza imikorere y'ubucuruzi – Gufunga bimwe mu bice cyangwa amashami y'ikigo, cyangwa guhagarika ibikorwa byacyo byose.
Gushyiraho izindi ngamba zo kugabanya ibikenerwa mu mikorere y'ikigo n'amafaranga asohoka.

Ku rwego rw'ubukungu muri rusange, ibihugu bigomba guhangana n'ibihe bidasanzwe bitigeze bibaho, bigira ingaruka ku mikorere y'ubucuruzi. Ibi byatumye ibigo by'ubucuruzi bisubira mu igenamigambi, bigashaka ubundi buryo bwabifasha gukomeza ibikorwa byabyo. Ibigo bito, biciriritse n'ibiringaniye (MSMEs) bizwiho kugira uruhare rukomeye mu gutuma ubukungu bw'ibihugu butekana kandi bukagira ubushobozi bwo guhangana n'ibibazo, cyane cyane iyo hashyizweho uburyo bubifasha gutera imbere. Impine MSME ikoreshwa kenshi mu gusobanura ibigo bito, biciriritse n'ibiringaniye (Micro, Small and Medium Enterprises). Ni na yo nyito turi bukoreshe muri iyi nyandiko.

Nk'uko bigaragazwa mu nyandiko ya Phyllis Wakiaga, Umuyobozi Mukuru w'Ishyirahamwe ry'Abakorana n' Inganda mu Rwanda akaba n'Uhagarariye UN Global Compact Network mu Rwanda, ibigo bito, biciriritse n'ibiringaniye (MSMEs) bigira uruhare rungana na 40% by'umusaruro mbumbe w'igihugu (GDP), aho ibyinshi muri byo bikorera mu rwego rw'ubukungu rutanditse mu buryo busanzwe (Informal Sector).

Ibi ni byo bishingirwaho mu gushyiraho ingamba zinoze kandi zireba kure I&M Bank yashyizeho, zigamije gufasha ibigo bito, ibiciriritse n'ibiringaniye kwagura ibikorwa no kugera ku iterambere rirambye mu gihugu. Mu rwego rwo gufasha ibi bigo kubona no gukoresha serivisi z'imari, I&M Bank yashyizeho uburyo bw'imikoranire buhoraho kandi bushobora guhinduka bitewe n'ibihe n'ibyo abakiriya bakeneye. Ibi bigamije guha abakiriya b'ibi bigo ubunararibonye bwiza muri serivisi no kubongerera ubushobozi bwo guhangana n'ibibazo bishobora guhungabanya ubucuruzi bwabo. Dore zimwe muri serivisi n'ibisubizo by'imari I&M Bank yabateganyirije:

Umubano mwiza n'abakiriya, uherekejwe n'inama z'ubucuruzi zihariye zijyanye n'ibyo buri kigo gikeneye.
Serivisi zitandukanye z'igishoro kizenguruka, zitangwa mu buryo bworoshye kandi bujyana n'ibyo ikigo gikeneye, zigera kuri miliyoni 3 z'amashilingi ya Kenya (KES), kandi zigatangwa mu gihe gito cyo gutunganya ubusabe (Turnaround Time – TAT) gishobora guhangana n'icy'abandi batanga serivisi nk'izi.

(Inguzanyo z'igihe gito, uburyo bw'agateganyo bwo gukoresha amafaranga arenze asigaye kuri konti (Overdraft), inguzanyo zishingiye ku nyandiko z'itumiza ry'ibicuruzwa (LPO Financing), serivisi yo guhabwa amafaranga mbere y'igihe hashingiwe ku nyemezabuguzi (Invoice Discounting), n'izindi.)

Uburyo bugezweho bwo kubona serivisi za banki hifashishijwe izindi nzira zitari amashami ya banki, zirimo Swift Mobile na Internet Banking.
Ibyiza n'inyungu byihariye bijyana no kugira konti isanzwe yo kubitsa no kubikuza (Current Account).
Ingwate z'ipiganwa zitagombera gutanga ingwate y'umutungo, zitangwa mu gihe gito.

Mu gihe twese dukomeje guhangana n'ibi bihe bikomeye, turizeza abakiriya bacu bafite ibigo bito, biciriritse n'ibiringaniye ko dusobanukiwe neza ibibazo bahura na byo kandi ko twiyemeje kubaba hafi muri uru rugendo. Turabashishikariza gukoresha neza serivisi n'ibisubizo by'imari tubashyiriraho, kuko turi ku ruhande rwabo!

Subira ku Nyandiko
Ikinyarwanda