Akamaro k'Umuco w'Ikigo n'Uko Wakubakwa

Akamaro k'Umuco w'Ikigo n'Uko Wakubakwa

Muraho neza,

Twese tuzi agaciro umuco ufite mu buzima bwacu. Benshi muri twe dukora ibintu mu buryo runaka, tutitaye ku rwego rw'uburezi twagezeho cyangwa umwanya dufite muri sosiyete, kuko ari umuco wacu. Twumva ko ari wo uturanga, ukagaragaza abo turi bo kandi ukaduha kuba ab'umwihariko.

Benshi muri twe tumara amasaha agera ku munani ku munsi dukora. Ibi bivuze ko igihe kinini cy'umunsi ku bantu bakuru tumara turi ku kazi. Ni yo mpamvu ari ngombwa ko aho dukorera haba ahantu heza, hatanga umwuka mwiza kandi hashishikariza abantu gukora neza.

Umuco w'ikigo cyawe ni wo ugena imiterere y'aho abakozi bakorera n'uburyo bahakorera. Reka tubanze dusobanure umuco w'ikigo icyo ari cyo. Umuco w'ikigo ni ihuriro ry'indangagaciro, ibyo ikigo cyitega ku bakozi n'imikorere igenga kandi ikayobora ibikorwa by'abagize itsinda bose mu kigo. Mu yandi magambo, ni imico n'imikorere byihariye biranga ikigo kandi bikerekana icyo ari cyo.

Ese umuco w'ikigo ni kimwe n'intego zacyo cyangwa inyandiko igaragaza inshingano zacyo? Oya rwose! Umuco w'ikigo wubakwa binyuze mu myitwarire ihoraho kandi igaragarira mu bikorwa bya buri munsi, si mu matangazo agenewe itangazamakuru cyangwa inyandiko z'amabwiriza gusa. Umuco w'ikigo ugaragarira mu buryo umuyobozi mukuru yitwara igihe havutse ikibazo gikomeye, uko itsinda ry'abakozi ryakira ibyifuzo bishya by'abakiriya, cyangwa uko umuyobozi akosora umukozi wakoze ikosa.

Akamaro k’umuco ku kigo cyawe

Umuco ugena uko ikigo cyawe cyigaragaza imbere mu kigo no hanze yacyo: Ugaragaza uburyo ikigo cyawe gikoramo ubucuruzi n'uko abakozi bagirana imikoranire hagati yabo, n'abakiriya, abafatanyabikorwa, abatanga ibicuruzwa na serivisi, itangazamakuru ndetse n'abandi bose bafitanye inyungu n'ikigo.

Umuco w'ikigo ushingira ku kubahiriza indangagaciro zacyo z'ibanze: Umuco ukomeye w'ikigo utuma indangagaciro zacyo z'ibanze zigaragarira mu bikorwa byose bya buri munsi no mu miterere y'ikigo muri rusange.

Umuco w'ikigo ushobora gutuma abakozi bahinduka abavuganira ikigo: Imwe mu nyungu zikomeye z'umuco mwiza w'ikigo ni ubushobozi bwo gutuma abakozi bahinduka abawushyigikira kandi bakawuvuganira.

Abakozi ntibakeneye umushahara uhoraho n'ibindi bagenerwa mu kazi gusa; baba bifuza no kumva ko ibyo bakora bifite agaciro. Iyo abakozi bumva ko bahabwa agaciro kandi ko uruhare rwabo ari ingenzi, birushaho kubashishikariza gushyigikira umuco w'ikigo no kuwuvuganira. Abo ni abakozi batagira uruhare mu kubaka umuco w'ikigo gusa, ahubwo bawusangiza n'abandi kandi bakawugaragaza mu myitwarire yabo, haba imbere mu kigo no hanze yacyo.

Kugumana abakozi: Abakozi bumva ko ari bamwe mu bagize umuryango w'ikigo, aho kumva ko ari ibikoresho gusa mu mikorere yacyo, birushaho kubashishikariza kuguma muri icyo kigo.

Umuco w'ikigo utuma abakozi bagira ubumwe kandi bagakora nk'itsinda: Umuco w'ikigo ntugaragaza gusa imyitwarire n'uburyo abakozi bagomba gukorana, ahubwo ugira n'uruhare mu gutuma bakorana neza nk'itsinda.

Umuco ugira ingaruka ku mikorere n'imibereho myiza y'abakozi: Umuco mwiza w'ikigo wita ku mikorere y'abakozi no ku mibereho yabo myiza, ukareba ko ibyo byombi bigirirwa uburemere bungana. Umuco ushyira imbere umusaruro n'imikorere ku rwego rutuma abakozi bumva ko ubuzima bwabo bw'umubiri n'ubwo mu mutwe bititabwaho, ni umuco ufite imikorere idahwitse.

Mu gusoza, niba uri umukozi, ibi byavuzwe haruguru bikwiye kuba intangiriro y'ibitekerezo ku byo ikigo cyawe kiguhesha, birenze umushahara n'ibindi bigenerwa abakozi, ukabigereranya n'uruhare utanga mu iterambere ry'icyo kigo. Niba uri umukoresha, ibi bikwiye kuba intangiriro yo kwisuzuma ukareba umuco uranga ikigo cyawe n'ibyo wakora kugira ngo urusheho kuwunoza.Hamwe nibyavuzwe byose, tuzahurire mu nyandiko ikurikira, aho nzakuyobora mu buryo bwo kubaka umuco w'ikigo utuma abakozi bakora neza kandi bakagera ku musaruro wo ku rwego rwo hejuru.

Inshuti yawe muri banki

Subira ku Nyandiko
Ikinyarwanda