Akamaro ko Gukurikirana Uko Imari y'Ubucuruzi bwawe bumeze ihagaze
Nk'uko bigaragazwa mu gitabo 1,000 Day Survival Guide for Startups, cyanditswe na Sanjay Mehta, iyo ikigo gishya gishinze imizi gishoboye kumara iminsi 1.000 gikora, biba bigaragaza ko gifite ubushobozi bwo kuramba. None ko ubucuruzi bwawe bwabashije guhangana n'ibihe bikomeye by'iminsi 1.000 irenga, ni iki gikurikiraho? Kuri benshi muri twe, icyorezo cya COVID-19 n'ingaruka zacyo zikomeye byahinduye cyane uburyo ubucuruzi bukorwamo. Kubona abakiriya bakwiye, abashoramari n'abandi bafatanyabikorwa b'ingenzi batuma amafaranga akomeza kwinjira mu bucuruzi ntibyabaye ibintu byoroshye. Niba uyu ari wo mwaka wafashemo icyemezo cyo gutangiza ubucuruzi bitewe n'uko wumvise abo muhanganye bavuga wa mugani uzwi mu Rwanda ugira uti (Ubucuruzi burimo amafaranga), ongera ubitekerezeho neza. Ntitugukangurira kureka ubucuruzi bwawe, ahubwo turakugira inama yo kongera gusuzuma uburyo ubukoramo kugira ngo urebe niba bufite ubushobozi bwo kuramba no gukomeza gukora neza mu gihe kirekire.
Hamwe n'ibyavuzwe haruguru reka turebe icyo ubuzima bw'imari y'ubucuruzi busobanura muri uru rwego. Burebana n'ibice bitandukanye bigaragaza uko imari y'ubucuruzi ihagaze, bikagenwa hashingiwe kuri ibi bikurikira:
- Ubushobozi bwo kubona inyungu (Profitability) – ubushobozi bw'ubucuruzi bwo kwinjiza inyungu binyuze mu bikorwa byabwo.
- Ubushobozi bwo kubona amafaranga ako kanya (Liquidity) – ubushobozi bwo guhindura umutungo amafaranga mu buryo bwihuse, utangije agaciro kawo nyakuri.
- Ubushobozi bwo kwishyura imyenda n'inshingano z'imari (Solvency) – ubushobozi bw'ikigo bwo kwishyura imyenda n'izindi nshingano z'imari mu gihe kirekire.
- Imikorere inoze (Operating Efficiency) – ubushobozi bw'ikigo bwo gutanga ibicuruzwa cyangwa serivisi mu buryo bukoresha neza umutungo kandi bugabanya ikiguzi cy'imikorere.
Ubu ni ibihe bipimo bigaragaza ubuzima bw'imari y'ubucuruzi? Mu by'ukuri, nta gipimo kimwe cyonyine gishobora kugaragaza neza uko imari y'ubucuruzi ihagaze. Icyakora, hari ibipimo by'ingenzi bigaragaza imbaraga cyangwa intege nke zayo. Muri byo harimo ubushobozi bwo kubona inyungu n'ubushobozi bwo kubona amafaranga ako kanya (Liquidity).
Ibigo byinshi by'ubucuruzi byarahombye cyangwa bihagarika gutera imbere, harimo n'ibyo twahoze tubona nk'ibihangange ku isoko. Imwe mu mpamvu zikomeye twabonye zituma ubucuruzi buhura n'ihomba ni impinduka mu bukungu. Ibidukikije by'ubukungu bigira ingaruka ku myitwarire y'abaguzi mu kugura, bityo bikagira ingaruka ku itangwa n'ikenerwa ry'ibicuruzwa na serivisi ku isoko. Ubu turimo kubona ingaruka zitandukanye z'ibibazo twatewe na COVID-19 muri sisitemu y'ubukungu, bitewe n'ingamba za guma mu rugo n'amasaha ntarengwa yo kugera mu rugo, byashyizweho mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry'icyo cyorezo. Icyakora, si byose byarangiye. Tugomba gushaka uburyo bwo kumenyera imiterere y'ubukungu turimo no gukomeza kuyobora ubucuruzi bwacu, ndetse no mu bihe birangwa n'imivuyango.
Ni yo mpamvu tugushishikariza gusuzuma ubushobozi bw'ubucuruzi bwawe bwo guhangana ku isoko no kubona inyungu, mu gihe utegura uburyo bushya bwo gukora ubucuruzi. Ibi bizagufasha gusobanukirwa imbaraga z'ubucuruzi bwawe ugereranyije n'abo muhanganye, uko isoko rihagaze n'ubushobozi bw'ubucuruzi bwawe bwo kubona inyungu. Bumwe mu buryo bwiza bwo kubisuzuma ni ugukoresha uburyo bwa Porter bw'ingufu eshanu z'ingenzi zigaragaza amarushanwa ku isoko (Porter's Five Forces Analysis), kugira ngo usesengure ibi bikurikira:
- Ibyago byo kwinjira kw'ibigo bishya ku isoko (Threat of New Entry) – urugero rw'uburyo byoroha ku bigo bishya kwinjira ku isoko ukoreraho no guhungabanya umwanya ubucuruzi bwawe busanganyweho, ndetse n'imbogamizi bishobora guhura na zo kugira ngo byinjire kuri iryo soko.
- Ibyago byo gusimbuzwa kw'ibicuruzwa cyangwa serivisi (Threat of Substitution) – urugero rw'uburyo byoroha ko abakiriya bareka gukoresha ibicuruzwa cyangwa serivisi utanga, bagahitamo ibindi bishobora kuzuza intego imwe.
- Imbaraga z'abatanga ibicuruzwa n'ibikoresho mu mwiciririkanya m'ubucuruzi (Bargaining Power of Suppliers) – zigaragara cyane iyo abatanga ibicuruzwa cyangwa ibikoresho ku isoko ari bake, bityo bakagira ubushobozi bukomeye bwo kugena ibiciro n'amasezerano y'itangwa ryabyo.
- Imbaraga z'abaguzi mwiciririkanya mu bucuruzi (Bargaining Power of Buyers) – zigaragara iyo abaguzi bake ari bo bagura igice kinini cy'ibicuruzwa cyangwa serivisi biri ku isoko, bityo bakagira ubushobozi bukomeye bwo kugira uruhare mu kugena ibiciro n'amasezerano y'ubucuruzi.
- Amarushanwa hagati y'ibigo bihatanira isoko (Competitive Rivalry) – urugero rw'ubukana bw'amarushanwa hagati y'ibigo bikorera mu rwego rumwe rw'ubucuruzi.
Ibi bivuzwe, ni iki wakora kugira ngo urinde cyangwa utezimbere ubuzima bw'imari y'ubucuruzi bwawe? Niba hari icyo, wakwirinda gupfa kw'ubucuruzi?
- Kurikirana amafaranga yinjira n'asohoka mu bucuruzi bwawe – ntukigere upfobya akamaro ko gucunga neza uruhererekane rw'amafaranga yinjira n'asohoka.
- Suzuma umutungo wawe udatanga umusaruro cyangwa utabyazwa umusaruro uko bikwiye.
- Pima imikorere y'imari yawe – uko ikigo cyawe cyunguka ugereranyije n'imari bwite cyashoye (Return on Equity – ROE).
- Shyiraho umuco wo kubazwa inshingano no gukorera mu mucyo mu bikorwa byose by'ikigo.
- Tanga ibicuruzwa na serivisi bishingiye ku byo abakiriya bakeneye.
- Suzuma uruhererekane rw'ibikorwa bitanga agaciro ku bucuruzi bwawe (Value Chain), agaciro buri mukiriya akugezaho mu gihe cyose mumaranye (Customer Lifetime Value), igipimo cy'abakiriya bahagarika gukorana n'ikigo (Churn Rate), igipimo cy'ubushake bw'abakiriya bwo kukurangira abandi (Net Promoter Score – NPS), n'uruhererekane rw'amahirwe y'ubucuruzi n'abakiriya bashobora kugura ibicuruzwa cyangwa serivisi byawe (Sales Pipeline).
- Jya wiga ku byo abo muhanganye ku isoko bakora.
- Shakira ubucuruzi bwawe ubwishingizi kugira ngo ugabanye igihombo cy'amafaranga mu gihe havutse ibyago bitandukanye.
- Tegura gahunda yo guhora unoza imikorere (Continuous Improvement Plan) – Tegura, Shyira mu bikorwa, Genzura, Fata ingamba zo kunoza imikorere.Komeza gusuzuma no kwigira ku bikorwa byawe by'ubu kugira ngo urusheho kunoza umusaruro uzagerwaho mu gihe kizaza.
Kuki rero ari ngombwa gukurikirana uko imari y'ubucuruzi bwawe ihagaze?
- Ni intambwe y'ingenzi igufasha kumenya hakiri kare ibibazo bishobora gutuma ubucuruzi bwawe buhomba cyangwa buhagarika ibikorwa.
- Bigufasha gufata ibyemezo bishingiye ku makuru n'isesengura bifatika, haba ku gihe gito cyangwa ku gihe kirekire, kugira ngo ubucuruzi bwawe bukomeze gutera imbere.
- Iyo usobanukiwe neza buri gice cy'ubucuruzi bwawe, ni bwo ushobora kubushyira mu mwanya ubufasha kugera ku ntsinzi.
- Bigira uruhare rukomeye mu gutegura ku gihe gahunda zo kwagura no guteza imbere ubucuruzi.
- Gukurikirana uko imari ihagaze biteza imbere umuco wo guhanga udushya no gukorera mu mucyo hagati y'amatsinda y'abakozi.
- Bigabanya ikiguzi rusange cy'imikorere kidakenewe cyangwa kidafite ishingiro.
- Bigufasha gusuzuma ubuziranenge n'imiterere y'umutungo w'ikigo.
- Bigaragaza neza ibipimo by'ingenzi byerekana imikorere n'umusaruro w'ubucuruzi. Aya makuru n' ingenzi cyane ku banyamigabane.
- Ni kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko ikigo cy'ubucuruzi cyubahiriza amategeko n'amabwiriza abigenga mu gihugu.
Mu gusoza iyi nyandiko, turifuza kubasigira ikibazo cyo gutekerezaho: Ese wahitamo ko ikigo cyawe kiba ari cyo kinini kurusha ibindi mu rwego rw'ubucuruzi ukoreramo, cyangwa ko kiba ari cyo gitanga serivisi n'ibicuruzwa byiza kurusha ibindi? Turakugira inama yo kubitekerezaho witonze.
Inshuti yawe muri banki
IMBA
Turi kuruhande rwawe





