Serivisi ya Banki ku Murongo ya I-Click

Gucunga imari yawe aho uri hose, igihe cyose ubishakiye.

I&M Bank Rwanda - Serivisi z'Ubucuruzi za iclick

Serivisi za banki ku bigo zitangwa kuri interineti za I-Click

Banki yawe uyigeraho ukanze kuri I-Click gusa. Serivisi zacu za banki kuri interineti zifite ubushobozi bwagutse kandi ziri ku rwego rwo hejuru, zikurinda gusiragira kuko zigutuma ugera kuri konti zawe igihe icyo ari cyo cyose, amasaha 24 kuri 24 n'iminsi 7 kuri 7.

Uburyo bwo kwiyandikisha

Uzuza ifishi isaba kwemererwa gukoresha serivisi za banki ku bigo kuri interineti n'ifishi y'imyanzuro y'Inama y'Ubutegetsi, maze ubishyikirize ishami rya banki rikwegereye.

Ibyiza byo gukoresha serivisi za banki ku bigo kuri interineti za I-Click

  • Kugera kuri konti zawe aho uri hose no igihe icyo ari cyo cyose, bityo ukabasha gukora ibikorwa bya banki igihe bikunogeye, amasaha 24 kuri 24 n'iminsi 7 kuri 7.

  • Kubonera serivisi zose za banki ahantu hamwe, harimo inguzanyo, konti, amakarita y'inguzanyo (Credit Cards), amakarita yo kwishyura hakoreshejwe amafaranga ari kuri konti (Debit Cards) n'izindi serivisi.

  • Kohereza amafaranga ku bo ukunda no ku bafatanyabikorwa bawe mu bucuruzi mu buryo bworoshye.

  • Gusaba serivisi zitandukanye, nk'amasheki ya banki, ibitabo by'amasheki n'amabwiriza ahoraho yo kwishyura, n'izindi.

  • Gukurikirana ibikorwa kuri konti zawe ukoresheje inyandiko zigaragaza uko konti ihagaze n'izigaragaza ibikorwa by'ubwishyu n'ibyoherezwaho amafaranga.

  • Kongera amafaranga yo guhamagara kuri telefone yawe, no kohereza amafaranga kuri konti yawe ya banki uyajyana kuri MTN MoMo cyangwa Airtel Money.

  • Kwishyura fagitire za serivisi z'ibanze hifashishijwe interineti.

  • Kubona amakuru yihuse kandi ku buntu, urugero nk'ibipimo by'inyungu n'ibiciro by'ivunjisha.

Ikinyarwanda