I-Click Internet Banking

Gucunga imari yawe aho uri hose, igihe cyose ubishakiye.

I-Click Internet Banking

Serivisi zacu za banki ya interineti zuzuye kandi zihariye zituma mugera ku konti zanyu amasaha 24 ku 24 aho mwaba muri hose

Uburyo bwo kwiyandikisha

Kwiyandikisha muri Serivisi za Banki ya Interineti ya I-Click biroroshye!

Intambwe ya 1

Uzuza urupapuro rwo kwiyandikisha kuri iClick hanyuma uruzane ku ishami rya I&M Bank rikwegereye. Niba amakuru yawe, ni ukuvuga imeri na numero ya telefone, byamaze kubikwa muri sisitemu, komeza ujye ku ntambwe ya 2.

Intambwe ya 2

Kanda kuri link ya Internet banking maze ukurikize amabwiriza kugira ngo wiyandikishe nk'umukoresha mushya.

Intambwe ya 3

Komeza wishimire serivisi

Inyungu zitangwa na I-Click

  • Kugera kuri konti zawe aho uri hose no igihe icyo ari cyo cyose, bityo ukabasha gukora ibikorwa bya banki igihe bikunogeye, amasaha 24 kuri 24 n'iminsi 7 kuri 7.

  • Kubonera serivisi zose za banki ahantu hamwe, harimo inguzanyo, konti, amakarita y'inguzanyo (Credit Cards), amakarita yo kwishyura hakoreshejwe amafaranga ari kuri konti (Debit Cards) n'izindi serivisi.

  • Kohereza amafaranga ku bo ukunda no ku bafatanyabikorwa bawe mu bucuruzi mu buryo bworoshye.

  • Gusaba serivisi zitandukanye, nk'amasheki ya banki, ibitabo by'amasheki n'amabwiriza ahoraho yo kwishyura, n'izindi.

  • Gukurikirana ibikorwa kuri konti zawe ukoresheje inyandiko zigaragaza uko konti ihagaze n'izigaragaza ibikorwa by'ubwishyu n'ibyoherezwaho amafaranga.

  • Ongeramo amafaranga kuri telefone yawe, wimurire amafaranga ava kuri konti yawe ajya kuri Mobile Money.

  • Kwishyura imisoro

  • Kwishyura fagitire za serivisi z'ibanze hifashishijwe interineti.

Ikinyarwanda