Umutekano w'ikoranabuhanga muri serivisi za banki zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Umutekano w'ikoranabuhanga muri serivisi za banki zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ese wigeze ugwa mu mutego w'abatekamutwe? Niba bitarakubaho, ushobora kuba warigeze guhamagarwa cyangwa guhabwa ubutumwa bwateguwe n'abatekamutwe, burimo amagambo agamije kugukora ku marangamutima, imiyoboro ikemangwa bagusaba gukandaho, cyangwa bakubwira ko hari amafaranga woherejwe kuri telefoni yawe wibeshye kandi mu by'ukuri atigeze yohererezwa. Ese ntibitangaje ukuntu abanyabyaha bakoresha ikoranabuhanga bashobora kukuyobya, bakakujyana mu nzira z'akaga zo kwiba amakuru cyangwa amafaranga yawe? Ntukagwe muri uwo mutego. Ushobora kwirinda ibitero bigamije kwangiza cyangwa kwiba amakuru yawe n'ay'ubucuruzi bwawe, mu kuba maso no kugira amakenga.

Hamwe nibyavuzwe haruguru, umutekano w'ikoranabuhanga (Cyber Security) ni iki? Ni uburyo bwo kurinda mudasobwa n'ibikoresho bigendanwa bihujwe na interineti kugira ngo hatagira ubigeraho nta burenganzira, abikoresha nabi, abifashisha mu buriganya cyangwa mu bindi byaha. Ibi bikorwa bizwi muri rusange nk'ibitero byo kuri murandasi (Cyber Attacks) cyangwa ibyaha bikoresheje ikoranabuhanga (Cybercrime). Dore bumwe mu bwoko bw'ibyaha bikunze gukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga:

  • Phishing – Uburyo bw'uburiganya bwo gushaka kubona amakuru bwite y'ibanga y'umuntu.
  • Social Engineering – Uburyo bwo gukoresha amayeri yo gushuka no kuyobya abantu kugira ngo batange amakuru y'ibanga.
  • SIM Swap Fraud – Uburyo bw'uburiganya bwo kwigarurira nimero ya telefoni y'umuntu nta burenganzira bwe.
  • Malware Attacks – Ibitero bya porogaramu zangiza (Malware): Ni ibitero byibasira ibikoresho by'ikoranabuhanga hakoreshejwe porogaramu zabugenewe guhungabanya imikorere yabyo, kubyangiza cyangwa kwinjira muri sisitemu ya mudasobwa nta burenganzira.
  • Hacktivism – Gukoresha nabi sisitemu ya mudasobwa cyangwa urusobe rw'ikoranabuhanga hagamijwe gushyigikira impamvu zishingiye ku mibereho y'abaturage cyangwa kuri politiki.
  • State-Sponsored Cyberattacks – Ibitero byo kuri murandasi bishyigikiwe na Leta, bigamije gukusanya amakuru y'ubutasi cyangwa kuneka.

Ikibabaje ni uko umuntu uwo ari we wese, yaba ku giti cye cyangwa ikigo cy'ubucuruzi, ashobora kugabwaho ibitero by'ibyaha bikoresheje ikoranabuhanga. Uretse igihombo cy'amafaranga, ibi byaha bishobora no kwangiza bikomeye izina n'icyubahiro cy'uwabigabweho, cyane cyane ibigo by'ubucuruzi, kandi ingaruka zabyo zishobora kumara imyaka myinshi.

Uburyo bumaze kugaragara cyane bwo gukora ibyaha by'ikoranabuhanga ni uburiganya bwo kwigarurira nimero ya SIM card (SIM Swap Fraud). Abanyabyaha bakoresha ikoranabuhanga bigarurira nimero ya telefoni y'uwahohotewe, bakayikoresha kugira ngo babone amakuru bwite y'ibanga n'amakuru ya konti ze za banki binyuze muri porogaramu za banki zo kuri telefoni (Mobile Banking Apps). Iyo bamaze kwigarurira SIM card yasimbujwe, abo bantu bashobora kwinjira muri konti z'imari z'uwahohotewe, bakoresheje amakuru y'ibanga cyangwa andi makuru babonye binyuze mu mayeri yo gushuka no kuyobya uwahohotewe, ashobora no kubafasha gusubiramo amakuru yo kwinjira muri konti. Nyuma yaho, bahita bohereza amafaranga yose kuri nimero za telefoni z'abandi bagizi ba nabi.

Kubera ko ikoreshwa ry'ikoranabuhanga n'itangwa rya serivisi mu buryo bw'ikoranabuhanga (digitization) bigenda byiyongera cyane, cyane cyane muri ibi bihe by'icyorezo cya COVID-19, umutekano w'ikoranabuhanga (Cybersecurity) ni ingingo ikeneye kwitabwaho byihutirwa. Ibikorwa by'uburiganya bikomeje kwiyongera kurusha ikindi gihe cyose, bityo ibigo by'ubucuruzi bikaba bigomba kongera gusuzuma no kunoza ingamba bifite zo kubyirinda. Raporo y'umutekano w'ikoranabuhanga muri Afurika ya 2019/2020 yakozwe na Serianu, ikigo gikora ibijyanye n'umutekano w'ikoranabuhanga n'ubujyanama mu bucuruzi gikorera ku rwego rwa Afurika, igaragaza ko ibitero bya porogaramu zangiza (Malware Attacks) biteganyijwe kwiyongera, cyane cyane izikorerwa imbere mu bihugu cyangwa izihindurwa hashingiwe ku zindi zari zisanzwe zihari.

Iyo raporo kandi igaragaza ko ubukungu bw'u Rwanda bwatakaje arenga miliyari 29.5 z'amashilingi ya Kenya (Kshs.) bitewe n'ibitero bikorerwa kuri interineti mu 2018. Dukurikije inkuru yo muri Business Daily yo muri Gashyantare 2021, amakuru ya Rwanda Communications Authority (RCA) yerekanye ko hamenyekanye ibikorwa by'iterabwoba birenga miliyoni 56 byo kuri interineti mu gihugu hose, ugereranyije na miliyoni 37.1 muri 2019. Ikigo cyanasobanuye ko ibikorwa by' iterabwoba ryinshi ari ibitero bya malware bingana na miliyoni 46, bikurikirwa n'ibitero bya porogaramu za interineti bingana na miliyoni 7.8, mu gihe iterabwoba ryo mu bwoko bwa Distributed Denial of Service (DDoS) bingana na miliyoni 2.2 byamenyekanye muri icyo gihe.

Biragaragara ko hakenewe gushyirwaho ingamba zinoze zo gukumira igihombo cy'amafaranga no kurinda intege nke za sisitemu z'amakuru, bityo bikarushaho kubaka icyizere cy'abakiriya. Muri urwo rwego, inshingano ya mbere y'ikigo cy'ubucuruzi ni ukurinda umutungo wacyo n'amakuru y'abakiriya kugira ngo hatagira ubigeraho nta burenganzira.

Kuki umutekano w'ikoranabuhanga ari ingenzi cyane ku bucuruzi bwawe?

  • Ubu ni itegeko rigomba kubahirizwa. Ibigo by'ubucuruzi bigomba kurushaho kugira amakenga, kuko ibitero byo kuri murandasi bishobora kubigiraho ingaruka zishingiye ku mategeko. Mu minsi ishize, Leta zitandukanye hirya no hino ku isi zashyizeho amategeko arengera amakuru bwite kugira ngo arindwe. Itegeko ry'u Rwanda No 24/2019 rigenga kurengera amakuru bwite n'imibereho bwite y'umuntu risobanura ibijyanye no kugenzura imikoreshereze n'itunganywa ry'amakuru bwite, uburenganzira bw'abantu amakuru yabo bwite atunganywa, inshingano z'abagenzura n'abatunganya ayo makuru, ndetse n'ibindi bijyanye na byo.

    Itegeko ryo mu mwaka wa 2018 rigenga ikoreshwa nabi rya mudasobwa n'ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga (Computer Misuse and Cybercrimes Act) rishyiraho ibyaha bitandukanye birimo kwivanga cyangwa gufata amakuru yo muri sisitemu za mudasobwa, porogaramu cyangwa andi makuru nta burenganzira; gutangaza amakuru y'ibinyoma; iterabwoba rikoresheje ikoranabuhanga; kwiba imyirondoro y'abandi no kwiyitirira abandi; uburiganya bwo kwaka amakuru y'ibanga (Phishing); uburiganya bukoresheje mudasobwa, n'ibindi. Ibigo by'ubucuruzi bigomba kurinda abakiriya babyo ibyo byaha.

  • Gahunda yo gukumira no guhangana n'ingaruka zishobora kwangiza izina n'icyubahiro by'ikigo irakenewe cyane muri iki gihe kurusha ikindi gihe cyose. Muri iki gihe ikoranabuhanga rikomeje gutera imbere kandi isoko rikaba rirushaho kurangwa n'amarushanwa akomeye, ni ngombwa guharanira ko abakiriya bakomeza kubona ikigo cyawe mu buryo bwiza. Nk'ikigo cy'ubucuruzi, uko urushaho gusobanurira abakiriya mu mucyo ingamba ufata zo gukumira ibyago byo mu ikoranabuhanga no gukemura ibibazo bikomeye igihe bivutse, ni ko urushaho kugira ubushobozi bwo guhangana n'ibindi bigo ku isoko. Abakiriya bawe, abanyamigabane n'abandi bafatanyabikorwa bakeneye kumva ko bafite umutekano kandi ko bashobora kukwizera, bitaba ibyo bakakuvaho bakagana ahandi. Bityo rero, kugira izina ryiza no kugumana abakiriya ni ibintu bifitanye isano rya bugufi. Muri iki gihe cy'ikoranabuhanga, uko abafatanyabikorwa bawe b'imbere mu kigo n'abo hanze bakubona ni ingenzi cyane, kuko bigira ingaruka ku nzira abakiriya banyuramo kugeza baguze ibicuruzwa cyangwa serivisi byawe (Sales Funnel), ndetse no ku gipimo cy'icyizere bakugirira mu gihe kirekire. Nuko rero, gukorera mu mucyo ni byo ugomba gushyira imbere kugira ngo ukomeze kubungabunga izina n'icyubahiro by'ubucuruzi bwawe.

  • Ikoranabuhanga rihora rihinduka, bivuze ko n'ibitero bigamije kwangiza cyangwa kwiba amakuru na byo bihora bihinduka. Nta gushidikanya ko ari ngombwa kurushaho gushimangira ingamba z'umutekano kugira ngo hirindwe ibitero bitunguranye bishobora kugaragara mu gihe kizaza. Nk'ikigo cy'ubucuruzi, jya uba maso ku bibazo bishya bijyanye n'umutekano w'amakuru n'ibikangisho bishobora kubangamira umutekano wayo, kandi ujye ugisha inama inzobere igihe bibaye ngombwa. Ni yo mpamvu ari ingenzi gushyira mu bikorwa ingamba z'umutekano w'ikoranabuhanga zirinda amakuru y'ikigo cyawe ndetse n'ay'abakiriya bawe.

Muri iyi mpinduramatwara ya kane mu by'inganda, ugomba guhora uzirikana umutekano w'ikoranabuhanga ryawe n'uw'ubucuruzi bwawe. Tukur'iruhande!

Subira ku Nyandiko
Ikinyarwanda