Uko wakurura abakiriya binyuze m'ubunararibonye bwiza muri serivisi
Birashoboka ko wigeze kutishimira cyangwa gucibwa intege igihe waguraga igicuruzwa cyangwa serivisi runaka. Ndahamya ko iyo serivisi mbi udashobora kuyibagirwa . Wigeze guhabwa kandi serivisi nziza witabwaho mu buryo bworoshye kandi bunoze igihe waguraa ibicuruzwa.Noneho, reka dusuzmire hamwe izo serivisi zombi. Ubwa mbere, byari bibabaje cyane – ese wakongera kugura kuri bo, cyangwa wahitamo guhindukira ukagana abo bahanganye cg bacuruza bimwe? Ese byari bishimishije cyane – ese wakwishyura igiciro kiri hejuru kugira ngo ubone serivisi nziza cyane ? Ibyo ni ibintu byo gutekerezaho.
Muri iki gihe, umukiriya ni we uza ku isonga. Ubunararibonye bw'umukiriya (Customer Experience – CX) ni kimwe mu bintu by'ingenzi bigize ubucuruzi ubwo ari bwo bwose. Ni imyumvire rusange umukiriya agira ku kigo cyangwa ikirango, ishingiye ku mikoranire n'ubunararibonye agira igihe agikorana na cyo. Uko umukiriya yakiriwe n'uburyo yahawe serivisi bishobora kugira uruhare rukomeye mu gutuma ubucuruzi butera imbere cyangwa budindira. CX yibanda ku mubano hagati y'abakiriya n'ikigo muri rusange. Uwo mubano ushingira ku mikoranire yose n'ubunararibonye umukiriya agira mu byiciro bitandukanye anyuramo akorana n'ikigo. Ni yo mpamvu ari na yo shingiro ryo kubaka ubudahemuka bw'abakiriya no kubagumana.
Ibigo n'ibirango bigomba kwibanda ku kunoza ubunararibonye biha abakiriya, uko ibyo abakiriya babyitezeho bigenda bihinduka. Dore zimwe mu mpamvu zigaragaza akamaro k'ibyo: Abakiriya bangana na
62% biteguye kwishyura menshi kugira ngo bahabwe serivisi nziza. (Ubushakashatsi bwa 2020 Achieving Customer Amazement Study)
Nk'uko bigaragazwa n'ubushakashatsi bwa Shep Hyken bwo mu mwaka wa 2020, bwiswe Achieving Customer Amazement Study, wari uzi ko abakiriya bagera kuri 96% bashobora kwitandukanya n'ikigo bitewe na serivisi mbi?
Hafi ya 84% by'abaguzi bahagaritse gukorana n'ikigo bitewe n'ubunararibonye bubi bahuye na bwo. (Raporo ya Conversocial, The State of Customer Experience 2020)
None ubwo, kwitabwaho neza k'umukiriya kugaragazwa n'iki? Dore bimwe mu bimenyetso byabwo:
Kwiyongera kw'abakiriya banyuzwe kandi bahora bagaruka -Abakiriya bongera kugura ibicuruzwa cyangwa gukoresha serivisi utanga.
Gutanga ibicuruzwa cyangwa serivisi vuba, mu gihe cyumvikanyweho mu masezerano agena urwego rwa serivisi (Service-Level Agreement – SLA).
Kwiyongera k'umubare w'abakiriya bakurangira abandi – Abakiriya bagira ubushake bwo gushyigikira ikirango cyawe no kugishishikariza abandi kugikoresha.
Kugabanuka k'umubare w'abakiriya bahagarika gukorana n'ikigo – Ibi bigaragaza ko abakiriya banyuzwe n'ibicuruzwa cyangwa serivisi utanga.
Gukomeza gukenerwa kw'ibicuruzwa cyangwa serivisi utanga – Hakomeza kuboneka abakiriya b'indahemuka.
Kwiyongera kw'ibitekerezo byiza – Abakiriya bishimira ibicuruzwa, serivisi n'uburyo ikigo cyawe kibitaho.
Abakozi n'abakiriya bumva ko ikigo ari icyabo kandi ko bafite uruhare mu iterambere ryacyo.
Iterambere rirambye n'umwihariko ugaragara uha ikigo ubushobozi bwo guhangana ku isoko.
Amarushanwa ku bicuruzwa na serivisi bisa cyangwa bishobora gusimburana arakomeye cyane. Ubunararibonye umukiriya agira bwagaragaye nk'umwe mu mwihariko ukomeye utandukanya ibigo by'ubucuruzi ku isoko muri iki gihe, cyane cyane iyo bihanganye n'ibindi bigo bitanga ibicuruzwa cyangwa serivisi bisa cyane n'ibyabyo. Dore zimwe mu mpinduka zigaragara muri iki gihe mu bijyanye no kunoza ukwitabwaho kwiza kw'abakiriya:
Umutekano w'ikoranabuhanga (Cybersecurity) – Ibyago bijyanye n'ikoranabuhanga bikomeje kwiyongera cyane. Ku kigo cy'ubucuruzi, ibi bikubiyemo kurinda amakuru y'abakiriya, kugabanya ibyago bishobora guhungabanya umutekano w'amakuru, guteganya ibitero bishobora gukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga no kubyitwaramo mu buryo bukwiye igihe bibaye.
Ubushakashatsi ku kunyurwa kw'abakiriya – Gukusanya ibitekerezo by'abakiriya hifashishijwe imiyoboro itandukanye y'itumanaho.
Gukoresha uburyo bwikora mu mikorere – Urugero: kunoza uburyo abakiriya bashobora kwikorera serivisi bifuza, gukoresha porogaramu za roboti zifasha abakiriya, n'ibindi.
Kwiyongera k'ubutumwa, ibicuruzwa na serivisi byihariye – Biba byateguwe hitawe ku byo buri mukiriya akeneye.
Kongera uruhare rw'abakiriya no gushyiraho gahunda zo kubagumana – Gushyiraho gahunda zituma abakiriya barushaho kugira uruhare mu mikoranire n'ikigo kandi bagakomeza gukorana na cyo.
Gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga serivisi zihuse, zorohereza abakiriya kandi zirangwa n'ubushuti ariko hagakomeza kubaho imikoranire ya kimuntu.
Ku kigo cyangwa ikirango, ubunararibonye umukiriya agira ni ingenzi cyane. Wakora iki kugira ngo ukurure abakiriya kandi ubagumane binyuze mu kubitaho neza?
Jya wakira kandi ushyire mu bikorwa ibitekerezo by'abakiriya – Koresha ibitekerezo byakusanyijwe binyuze mu bibazo bya NPS (Net Promoter Score), bigamije kumenya ubushake bw'abakiriya bwo kukurangira abandi, no mu bushakashatsi ku kunyurwa kw'abakiriya.
Noza ibicuruzwa na serivisi utanga kugira ngo urusheho gushimisha no kunyura abakiriya bawe.
Sobanukirwa neza ibyo abakiriya bakeneye kandi uhugure abakozi bakorana na bo ku buryo bwiza kandi bunoze bwo kubakira no kubaha serivisi.
Koresha amakuru y'abakiriya abitswe muri sisitemu yo gucunga imibanire n'abakiriya (CRM) n'isesengura ryayo kugira ngo ubashe kubagurisha ibindi bicuruzwa cyangwa serivisi by'inyongera, gutanga ibihuye n'ibyo bakeneye, cyangwa kubaha ibicuruzwa na serivisi byihariye bijyanye n'imibereho yabo n'ibyo bakeneye, ndetse no guteganya ibyo bashobora gukenera.
Jya urenza ibyo abakiriya bawe biteze. Tanga serivisi zihuse ukoresheje uburyo bwikora bugezweho n'amakuru asesenguwe agufasha gufata ingamba zifatika, unyuze mu miyoboro itandukanye ikoreshwa mu kohereza ubutumwa bwihariye.
Shyiraho uburyo bugaragaza ko witaye ku mukiriya muri serivisi zitangwa mu buryo bwikora. Urugero, ushobora gukoresha indamutso yuje urugwiro cyangwa igisubizo kimugaragariza ko yitaweho.
Ubahiriza ibyo wasezeranyije abakiriya ku bijyanye n'itangwa rya serivisi, nk'uko bigaragara mu nyandiko igaragaza ibyo ikigo cyiyemeje mu gutanga serivisi (Service Charter).
Shyiraho gahunda zo guhemba abakiriya, zirimo gusubiza umukiriya igice cy'amafaranga yishyuye (Cashback), gahunda yo guhemba abakiriya b'indahemuka (Loyalty Programme), cyangwa gahunda yo guhemba abafatanyabikorwa bazanira ikigo abakiriya bashya (Affiliate Programme). Izi gahunda zishobora guhemba umukiriya igihe akoresheje serivisi zawe cyangwa akurangiye abandi bakiriya.
Abakiriya banyuzwe ni kimwe mu bintu by'ingenzi bigira uruhare mu ntsinzi y'ikigo. Bahe biteho uko bikwiriye, na bo bazakomeza kugura ibicuruzwa byawe cyangwa gukoresha serivisi zawe, ndetse banashishikarize abo mu miryango yabo n'inshuti zabo kugana ikigo cyawe.
Icyakora, Turi kuruhande rwawe!





