Uko warinda ubucuruzi bwawe no kugabanya ingaruka zabugeraho mu gihe cy'icyorezo cyangwa ikindi kibazo gikomeye.
Muraho! Hari haciyeho igihe, ariko buri gihe nezerwa no kuganira namwe. Nizeye ko mumerewe neza. Njye ku giti cyanjye meze neza kurusha uko nari meze mu mezi ashize. Ndakeka ko buri mucuruzi ubu ashobora nibura guhumeka gato, akaruhutsa umutima. Iyo umucuruzi akubwiye ko ibihe byamukomeranye, nibyo koko, biba byamukomeranye cyane kurusha umuyoboro w'amazi w'umuringa wo mu bwoko bwa K. Ntumbaze aho nakuye ubumenyi ku miyoboro y'umuringa; ndakeka ko ntabizi, ahubwo naba narabyigishijwe mu buryo ntanatekerezaga n'inshuti zanjye z'abahanga mu by'ubwubatsi. Lavington
Bavuga ko buri kibazo kiba gifite isomo gitanga, kandi ubutumwa COVID-19 yadusigiye bwarumvikanye neza. Abacuruzi benshi bari barateguye ingamba, politiki n'amabwiriza bigomba gukurikizwa mu gihe habaye ikibazo gikomeye, ariko icyo batari baratekerejeho ni icyorezo. Cyane cyane icyorezo kigabanya imikoranire hagati y'abantu, giteza impfu kandi gishobora kwandura mu kanya nk'ako guhumbya. Ubutumwa COVID-19 yahaye ibigo byinshi by'ubucuruzi ni ubu: “Jya ushyira muri gahunda y'ubucuruzi bwawe uburyo bwo gukorera kure hifashishijwe ikoranabuhanga.”
Nizera ko benshi mu bafite ibigo by'ubucuruzi bamaze kunguka amasomo akomeye binyuze mu bunararibonye bwo mu buzima. Birumvikana ko nta mpamyabumenyi umuntu ahabwa muri iryo shuri ry'ubuzima; ubunararibonye ubwabwo ni bwo buba buhagije. Nkaba ngiye kubasangiza inama nke z'uburyo mwarinda ubucuruzi bwanyu no kugabanya ingaruka zabugeraho mu gihe cy'icyorezo cyangwa ikindi kibazo gikomeye.
Ku batangiye ubu, Jya ubwira abakozi n'abakiriya bawe ukuri kandi ubasobanurire uko ibintu byifashe mu buryo bweruye. Aba bantu bombi ni bo shingiro ry'ubucuruzi bwawe; udafite bo, nta bucuruzi wabasha gukomeza gukora. Abakiriya bawe bakeneye gusobanurirwa impamvu habaye impinduka mu mikorere y'ubucuruzi. Urugero, niba bari basanzwe baza kugurira mu iduka ryawe, ariko ukaba ushaka guhagarika kugurishiriza imbonankubone maze ugatangira gukoresha uburyo bwo kugura kuri interineti, ugomba kubibamenyesha hakiri kare kugira ngo basobanukirwe impamvu y'izo mpinduka n'igihe zizamara. Ibi bizatuma bumva ko ubitayeho. Abakozi bawe na bo bakeneye gusobanurirwa neza uko ibintu byifashe, kandi aho bishoboka, ushobora kubasaba ibitekerezo ku buryo bwo gukumira cyangwa kugabanya zimwe mu mbogamizi.
Nk'uko umubiri w'umuntu ukenera amaraso atembera neza kugira ngo ukore neza, ni na ko ubucuruzi bukenera ko amafaranga yinjira n'asohoka acungwa neza kugira ngo bukomeze gukora. Rinda amafaranga yinjira n'asohoka mu bucuruzi bwawe uko ushoboye kose. Gabanya ikiguzi cy'imikorere n'andi mafaranga ukoresha aho bishoboka, kugira ngo amafaranga yinjira mu bucuruzi ahuzwe n'ayasohoka.
Jya ukoresha ikoranabuhanga kandi wemere uburyo bwo gukorera kure niba imiterere y'ubucuruzi bwawe ibyemera. Aho gukomeza kwishyura ubukode bw'ibiro, abakozi bawe bashobora gukorera mu rugo. Aho gukomeza kugira iduka rinini cyane, ushobora kugabanya ibikorwa ukajya no mu bucuruzi bukorerwa kuri interineti (E-commerce). Icyiza cyo gukoresha ikoranabuhanga ni uko bigabanya amafaranga ukoresha kandi bikagufasha kugera ku bakiriya benshi kurushaho.
Icya nyuma ariko na cy'ingenzi cyane, ni uko gufata ibyemezo ushingiye ku gukekeranya bishobora guteza ibibazo bikomeye! Tegura gahunda ihamye yo gukomeza ibikorwa by'ubucuruzi mu gihe cy'ibibazo bikomeye. Ibi bireba cyane cyane ibigo by'ubucuruzi bito n'ibiciriritse. Akenshi usanga ari byo bikora bitishingikirije ku igenamigambi rihamye kandi bidafite gahunda yo gucunga ibibazo bishobora guhungabanya ubucuruzi cyangwa gukomeza ibikorwa byabyo mu bihe bikomeye. Teganya nezaicyakorwa mu igihe habayeho ikibazo gikomeye n'uburyo ibikorwa bizasubukurwa nyuma y'uko ibintu bisubiye mu buryo.
Uko igihugu gikomeza gufungura ibikorwa nyuma y'icyorezo, si ibigo byose by'ubucuruzi bizongera gukora. Bimwe byahagaritse burundu ibikorwa byabyo mu gihe cy'icyorezo, ibindi biri hafi guhagarika imirimo, mu gihe ibindi bikomeje guhangana n'ingaruka zikomeye z'ibibazo byatewe n'icyo cyorezo. Ababashije guhangana na byo mukongera guhagarara neza, murashimirwa! Naho abatarabashije kubigeraho cyangwa bagikomeje guhangana n'ibibazo, ntimukabifate nk'igihombo. Nubwo ubucuruzi bwanyu bushobora kuba butarashoboye gukomeza, ubuhanga bwanyu mu gucunga ubucuruzi bwarushijeho kunoga. Bavuga ko nta kintu kiruta ubunararibonye, kuko ari bwo butwigisha kandi bukadufasha gutegura ingamba nziza kurushaho.
Mbere yo gusoza, turakugira inama yo gusura iyi paji kugira ngo umenye ibisubizo bitandukanye byafasha ubucuruzi bwawe: https://bit.ly/36KqIa0. Serivisi z'ubucuruzi bwo kuri interineti (E-commerce) zamariye cyane inshuti yanjye igihe yahitagamo kwimurira ubucuruzi bwe kuri murandasi.
Murakoze gusoma iyi nyandiko.Ni ah'ubutaha!
Inshuti yawe muri banki
IMBA
Tukuri iruhande





