Uko ibigo byakomeza ibikorwa byabyo mu gihe cya COVID-19

Uko ibigo byakomeza ibikorwa byabyo mu gihe cya COVID-19

Ikintu kimwe tugomba kumenya ku mpinduka ni uko zidakumirwa kandi ziherekejwe n'ingaruka zitandukanye. Twakoraga ubucuruzi bwacu nk'uko bisanzwe, kugeza ubwo mu buryo butunguranye hadutse ikintu cyahinduye ibintu byose: COVID-19. Birashoboka ko ari ko abakurambere bacu biyumvise mu myaka 100 ishize, mu gihe cy'icyorezo cya grippe espagnole cyibasiye isi yose mu mwaka wa 1920, kikaba cyarahitanye abantu bari hagati ya miliyoni 17 na 50. Icyakora, bo ntibari bafite ikoranabuhanga rya interineti nkiryo dufite uyu munsi, cyangwa uburyo bworoshye bwo gukora ingendo ku isi hose. Ibi byatumye virusi nshya ya COVID-19 ikwirakwira ku muvuduko udasanzwe, nk'umurabyo!

Ku ruhande rwiza ariko, iterambere mu bumenyi n'ubushakashatsi mu buvuzi mu myaka 100 ishize ryatumye haboneka uburyo bunoze bwo kuvura no kwita ku barwayi ba COVID-19 n'abanduye izindi virusi. Ibi bituma bishoboka kugabanya ubukana bw'ingaruka z'ibyorezo n'umubare w'abantu bahitanwa na byo hirya no hino ku isi.

Ubu turi mu bihe byuzuyemo ukudashidikanya byatewe na COVID-19, aho twisanze tugomba kumenyera imibereho mishya. Ikibabaje ni uko tutigeze tubona ko ibi bizaba... Ibi ni nde wari kubiteganya?

Ibigo by'ubucuruzi, abikorera ku giti cyabo, amasosiyete n'abantu ku giti cyabo, bose barashaka amakuru n'ibisubizo byabafasha kumenyera iyi mibereho mishya. Mu rwego rwo gusohoza inshingano zabo, abayobozi b'ibigo by'ubucuruzi bagomba gushaka uburyo bwo guhangana n'iki kibazo gikomeye kugira ngo ibikorwa by'ubucuruzi bikomeze nta nkomyi. Ni inshingano igoye no mu bihe bisanzwe, ariko ubu yarushijeho gukomera.

Isi idukikije irahinduka, ariko ntitukibagirwe ko na virusi nshya ya COVID-19 ikomeza guhinduka. None se dukore iki? Ni iyihe ntambwe dukwiye gutera ? Mu mitwe yacu hari ibibazo byinshi, ndetse n'urujijo rwiyongera bitewe n'ibitekerezo by'ubugambanyi bikwirakwizwa n'abantu batandukanye, kandi ibyo ntibifasha mu gukemura iki kibazo... tutibagiwe n'ibijyanye n'ibiciro bya peteroli!

Igihe kirageze cyo kwemera ukuri kugoye kwakira no kurebera ubucuruzi kure y'uburyo busanzwe bwo gukorera mu maduka no mu biro. Reka dushyireho inzira nshya izaduteza imbere, tukava mu bihe by'ukudashidikanya turimo. Ese dufite ibisubizo byose? Birashoboka ko ari ntabyo, ariko ikidashidikanywaho ni uko dushobora kukwereka icyerekezo gikwiye, kuko tukur'iruhande !

Ubu reka nkuganirize ku miterere y'ibibera ku isi muri iki gihe, ndetse nguhe n'inama zagufasha guhangana n'ibi bihe by'ubukungu bigoye kandi bikomeje guhinduka. Ndagerageza kubisobanura mu buryo bworoshye kugira ngo ntazatakaza benshi muri mwe mu nzira... cyane cyane abakorera mu rugo!

Imiterere yibibera kw'isi

Kuva icyorezo cyatangira, ubukungu bw'ibihugu bitandukanye hirya no hino ku isi bwagiye buzahara. Mu by'ukuri, abasesengura iby'ubucuruzi benshi bahuriza ku bitekerezo by'uko isi ishobora kujya mu bihe by'ihungabana ry'ubukungu, ndetse mu bihe bikomeye kurushaho, hakabaho ihungabana rikomeye ry'ubukungu rirambye. Gukomeza ubucuruzi byabaye ingorabahizi bitewe n'amasaha ntarengwa yo kuba umuntu atari mu rugo, izindi ngamba zo gukumira ikwirakwira ry'icyorezo n'ibikorwa byo gufunga ibikorwa bimwe na bimwe. Ibi byatumye ibigo by'ubucuruzi bishaka uburyo bushya bwo guhangana n'ibi bibazo, ariko bigira ingaruka ku isoko ry'umurimo. Imwe mu ngaruka zikomeye yagaragaye mu nzego zitandukanye z'ubucuruzi ni umubare munini w'abakozi bagabanyirijwe imyanya y'akazi cyangwa birukanwe, mu rwego rwo kugabanya ikiguzi cy'imikorere. Niba nawe warahuye n'izi ngaruka zitari zisanzwe, ntukihebe, kuko amaherezo tuzabona uburyo bwo guhangana n'iki cyorezo.

Habayeho kandi ihungabana rikomeye ry'uruhererekane rw'itangwa ry'ibicuruzwa, bituma rigira ingaruka zikomeye no ku zindi nzego z'ubukungu, bitewe n'ingaruka zitari zisanzwe zatewe n'icyorezo. Urugero, urwego rw'ubwishingizi n'amasoko ya peteroli byahuye n'ihungabana rikomeye. Ibigo by'ubwishingizi ntibikibona ubusabe bwinshi bw'indishyi, kuko abantu batinya kujya kwa muganga kubera ubwoba bwo kwandura. Mu bihe bimwe na bimwe, ingamba zashyizweho n'ibihugu bitandukanye ku isi zibuza abantu kujya kwa muganga bitari ngombwa, mu rwego rwo kwirinda ko ibigo n'ibikorwa by'ubuvuzi birushaho kuremererwa, kandi byari bisanzwe bifite akazi kenshi.

Nubwo twabonye ibiciro bya peteroli bigabanuka, iri gabanuka ry'ibiciro ryari ryaratangiye mbere cyane y'uko icyorezo cya COVID-19 kigera ku rwego rwo hejuru. Habayeho intambara y'ibiciro hagati y'ibihugu bigize OPEC, bitewe ahanini n'ibibazo byaturutse ku musaruro wa peteroli wari mwinshi ukarenga iyakenerwaga ku isoko. Icyakora, ubwo icyorezo cyatangiraga gufata indi ntera, ingaruka zahise zigaragara kubera ingamba zitunguranye zo kugabanya ingendo. Ibyo byatumye abantu bagabanya cyane ingendo zabo bwite, bityo hakenerwa peteroli nke.

Ku ruhande rwiza, za guverinoma na banki nkuru zo hirya no hino ku isi zagiye zifata ingamba zo kugabanya ingaruka z'icyorezo cya COVID-19.

Nk'uko bigenda kuri buri kibazo gikomeye, cyane cyane ibituruka ku bibazo by'ubuzima, twiteze ko hazabaho impinduka zirambye mu buryo dukoramo mu gihe duhanganye n'icyorezo. Intego y'ibanze ya za guverinoma zitandukanye muri iki gihe ni ugufasha ubukungu gusubira ku murongo mu gihe gito gishoboka. Ibi bizakorwa mu buryo butandukanye, cyane cyane hifashishijwe ingamba za politiki y'ingengo y'imari n'iya politiki y'ifaranga, hagamijwe gufasha ubucuruzi kwikura mu ngaruka z'ihungabana ry'ubucuruzi.

Zimwe mu ngamba zafashwe ku rwego mpuzamahanga mu rwego rwo kugabanya ingaruka mbi ku bukungu zirimo, ariko ntizigarukira kuri izi zikurikira:

Kugabanya imisoro kugira ngo amafaranga akomeze kuzenguruka mu bukungu.

Ingwate zitangwa na Leta mu rwego rwo gufasha ibigo by'ubucuruzi byahuye n'ingaruka z'icyorezo, nko kongera inkunga y'amafaranga ahabwa urwego rw'ubuzima no gutanga amafaranga y'ubufasha ku batakaje akazi.

Gusubika igihe cyo kwishyuriraho imisoro, kugira ngo ibigo bitanga serivisi z'ingenzi bibashe gusubika kwishyura umusoro ku nyungu mu gihe runaka cyagenwe.

Gushyiraho ingamba za politiki y'ifaranga zafashwe na Banki Nkuru mu rwego rwo kugabanya ingaruka z'iki kibazo ku bukungu. Urugero: kugabanya inyungu ku nguzanyo.

Gushyiraho gahunda z'inkunga zidasanzwe zigamije kurinda abantu ku giti cyabo n'ibigo by'ubucuruzi ingaruka za COVID-19.

No mu bindi byiza byagaragaye, twabonye ko umwuka warushijeho kuba mwiza no kugira isuku bitewe n'uko imyuka ihumanya ikirere ituruka ku bikorwa byo ku butaka, mu kirere no mu nyanja yagabanutse. Ku rwego rw'imibereho y'abaturage, imiryango yabonye umwanya uhagije wo kuba hamwe. Izindi ngaruka nziza zagaragaye mu guhindura imikorere y'ubucuruzi. Ibigo by'ubucuruzi byabaye ngombwa ko byongera gusuzuma uburyo bisanzwe bikoramo no gushaka ubundi buryo bwatuma ibikorwa byabyo bikomeza nta nkomyi. Imwe mu mpinduka zigaragara zaturutse muri uko kongera gusuzuma imikorere ni ukwemerera abakozi gukorera mu buryo bw'ikoranabuhanga, ibikorwa by'ikigo bigakomeza kugera ku musaruro wifuzwa. Ubu ni uburyo bwiza cyane bwo kugabanya ibikenerwa mu mikorere y'ikigo.

Nubwo hakiri byinshi bidashidikanywaho, hari ibigo by'ubucuruzi bikomeje gutera imbere nubwo ibintu bimeze nabi, kuko byagize amahirwe yo kubona izamuka ry'ibikenerwa ku bicuruzwa na serivisi by'ibanze. Mu nyandiko yacu itaha, tuzareba bimwe muri ibyo bigo by'ubucuruzi, cyane cyane uko byifashisha amahirwe ahari kugira ngo bikomeze ibikorwa byabyo.

Komeza kudukurikira mu nyandiko ikurikira!

NI ah'ubutaha, komeza kwirinda !

Subira ku Nyandiko
Ikinyarwanda