Kubaka Umuco w'Ikigo Utuma Abakozi Bagera ku Musaruro wo ku Rwego rwo Hejuru – I&M Bank Rwanda

Intambwe zo kubaka umuco w'ikigo utera abakozi kugera ku musaruro wo ku rwego rwo hejuru

Intambwe zo kubaka umuco w'ikigo utera abakozi kugera ku musaruro wo ku rwego rwo hejuru

Muraho neza,

Hari uwigeze kuvuga ko abantu bafite imigambi myiza batanga amasezerano, ariko abafite imico myiza nibo bayasohoza. Nizera ko mfite imigambi myiza n'imico iboneye. Bityo rero, nk'uko nabibasezeranyije mu nyandiko ibanziriza iyi, uyu munsi ndifuza kubereka uko mwakwubaka umuco w'ikigo utuma abakozi bagera ku musaruro wo ku rwego rwo hejuru.

Kubaka umuco mwiza w'ikigo bisaba gutegura no gushyira mu bikorwa gahunda ifite intego zisobanutse, zishobora kugerwaho kandi zigapimwa.Intambwe zikurikira zizakuyobora mu kubaka umuco urambye uzagirira akamaro ikigo cyawe mu gihe kirekire.

Gushimira no guha agaciro umusanzu wa buri wese mu bagize itsinda

Iyo buri wese mu bagize itsinda yemera kandi agashimira ibyo abandi bagezeho, bituma buri mukozi yumva ko ari umwe mu bagize itsinda rifite intego zihuriweho. Nk'uko inzobere zibivuga, iyo ikigo kigize gushimira abakozi imwe mu ndangagaciro z'umuco wacyo, ibintu by'ingenzi nk'uruhare rw'abakozi mu bikorwa by'ikigo, ubushake bwo kuguma muri cyo n'umusaruro batanga birushaho gutera imbere.

Icyakora, gushimira abakozi ntibigomba gukorwa gusa iyo bageze ku ntego zikomeye cyangwa igihe bizihiza imyaka bamaze mu kigo. Bikwiye kuba igikorwa gihoraho kugira ngo bibe imwe mu nkingi z'umuco w'ikigo. Uwo muco ugomba gushishikariza abakozi guhora bashimirana no kugaragarizanya ko bishimira ibyo buri wese yagezeho, hiyongereyeho no kubaha ibihembo by'amafaranga.

Gushimira abakozi binyuze mu bihembo by'amafaranga bifite agaciro gakomeye. Impano zisanzwe nk'ibikombe by'ishimwe n'impamyabumenyi bishobora kurangira bibitse ku k'akabati gusa. Ibihembo by'amafaranga byo biha abakozi amahirwe yo kuyakoresha mu byo bo ubwabo baha agaciro. Ibi bibashishikariza gukora ibirenze ibyo basabwa kugira ngo bagere ku ntego zabo.

Guha abakozi ijambo no kubashishikariza gutanga ibitekerezo

Shyiraho umuco wo gutega amatwi no guha agaciro ibitekerezo by'abakozi. Ibi bishobora gukorwa binyuze mu bushakashatsi n'ibiganiro ku bibazo bitandukanye bireba ikigo. Umuco uha abakozi umwanya wo gutanga ibitekerezo utuma bumva ko ijambo ryabo rifite agaciro kandi ko bagira uruhare mu iterambere ry'ikigo. Ibi bituma barushaho kunyurwa n'akazi kabo.

Ni ingenzi kubaka umuco uha agaciro ibitekerezo by'abakozi kandi ukabashishikariza kubigaragaza. Kutabikora bishobora gutuma ikigo gihomba amafaranga kandi abakozi bagacika intege zo gukora.

Gira abayobozi bawe inkingi zo kubaka no gushyigikira umuco w'ikigo

Kugira ngo umuco w'ikigo cyawe ugerweho neza, abayobozi bagomba kuwushyigikira no kuwugaragaza mu bikorwa byabo, bityo bakawugeza no ku bakozi bayoboye. Itsinda ry'abayobozi rishobora gufasha kubaka umuco wifuza mu kigo, mu gihe bawuha umwanya ukwiye mu mikorere yabo ya buri munsi. [Ijanisha ry'abakozi babyemera ntiryagaragajwe mu mwimerere.] Iyo abakozi babona ko abayobozi babo bakurikiza indangagaciro n'umuco w'ikigo mu bikorwa byabo, na bo barabigana.

Gendera ku ndangagaciro z'ikigo cyawe

Umusingi w'umuco w'ikigo ni indangagaciro zacyo. Izo ndangagaciro ntizigomba kugarukira ku magambo ari mu nyandiko igaragaza inshingano z'ikigo gusa. Ahubwo, ugomba gushyira imbaraga mu gutuma zigaragarira mu bikorwa byose by'ikigo no mu mikorere yacyo ya buri munsi.

Shishikariza abakozi kubaka no gushimangira imibanire myiza hagati yabo

Umuco w'ikigo cyawe ugomba kwakira no guha agaciro itandukaniro ry'imico n'imibereho y'abakozi. Ugomba kandi guteza imbere itumanaho n'imibanire myiza hagati y'abakozi. Gutegura ibikorwa bigamije kubaka ubumwe n'ubufatanye mu itsinda (Team Building) ni bumwe mu buryo bwo kubigeraho.

Shyira imbere kwiga no guteza imbere ubushobozi bw'abakozi

Ibigo bifite umuco mwiza w'akazi kandi ubiteza imbere ni ibishyiriraho abakozi amahirwe yo gukomeza kwiga no kongera ubumenyi, ndetse n'abakoresha bagashora imari mu iterambere ry'ubushobozi bw'abakozi babo. Gahunda z'amahugurwa, ubujyanama n'ubutoza mu kazi, ndetse no guha abakozi inshingano nshya ni bumwe mu buryo bwiza bwo kugaragariza itsinda ryawe ko ikigo giha agaciro iterambere n'intsinzi ya buri mukozi.

Ita kuri buri mukozi ukurikije ibyo akeneye byihariye

Nubwo gukorera hamwe bifasha kugera ku ntego zihuriweho, buri mukozi agira ibyo akeneye byihariye. Ushobora gukora ubushakashatsi kugira ngo umenye ibyo abakozi bawe baha agaciro n'uko bifuza ko umuco w'ikigo bakoramo uba umeze. Ushobora gukoresha ibitekerezo byakusanyijwe muri ubwo bushakashatsi kugira ngo utegure ibikorwa bijyanye n'ibyo buri mukozi akeneye, bityo buri wese agire ubunararibonye bwiza mu kazi. Kwita kuri buri mukozi ku giti cye no kumuha agaciro nk'uko ubyitaho ku bakiriya bawe bizafasha kubaka umuco ushishikariza buri mukozi gutanga umusanzu we mu iterambere ry'ikigo.

Mu gusoza, menya ko umuco w'ikigo uzagenda wiyubaka nubwo umukoresha cyangwa ubuyobozi butagira uruhare rufatika mu kuwubaka. Icyakora, iyo utayobowe neza, ushobora kutaba mwiza cyangwa ngo utange umusaruro wifuzwa. Mu gihe wubaka umuco w'ikigo cyawe, ujye uzirikana izi ngamba eshatu z'ingenzi:

  • Noza itumanaho hagati y'ubuyobozi n'abakozi
  • Tangira kubaka umuco wo gushimira no guha abakozi agaciro
  • Menya neza ko abagize itsinda ryawe bose bashyira umuco w'ikigo mu bikorwa

Subira ku Nyandiko
Ikinyarwanda