Ingaruka za COVID-19 kuri sisitemu y'imari ku isi
Dutangiye ukwezi gushya kwa Nzeri, reka dusuzume ingaruka COVID-19 yagize kuri sisitemu y'imari ku isi. Benshi muri twe, amezi atandatu ashize yabaye igihe kirekire cyaranzwe nihindagurika ryinshi. Uko icyorezo gikomeza gukwirakwira, ntitwabura kubona uburyo cyahinduye ubuzima bwacu n'ubukungu muri rusange. Nk'uko byagenze no mu bindi bihugu ku isi, u Rwanda na rwo rwahuye n'ihungabana ry'ubukungu ryatewe n'icyorezo cya COVID-19. Iri hungabana ryagize ingaruka zikomeye ku ruhererekane rw'itangwa ry'ibicuruzwa n'itangwa rya serivisi mu bigo by'ubucuruzi, cyane cyane mu nzego nk'ubukerarugendo, amahoteli, uburezi n'izindi, bituma ubukungu buhura n'ihungabana rikomeye.
Nk'uko bigaragazwa mu itangazo Banki y'Isi yasohoye muri Mata, byari biteganyijwe ko umuvuduko w'izamuka ry'umusaruro mbumbe w'igihugu (GDP) cy'u Rwanda wagabanuka cyane mu mwaka wa 2020, bitewe n'ingaruka mbi z'icyorezo cya COVID-19 (Coronavirus). Ibi byaterwaga n'uko mbere na mbere hibanzwe ku gushimangira urwego rw'ubuvuzi, ndetse no ku ngamba zo mu rwego rw'imari zafashwe na Banki Nkuru y'u Rwanda mu rwego rwo kugabanya ingaruka z'icyo cyorezo, zirimo koroshya ibisabwa mu gutanga inguzanyo na banki. Nubwo hashyizweho gahunda zo gutera inkunga ubukungu, kugabanuka kw'ibikorwa by'ubukungu mu gihugu bitewe n'ingamba za guma mu rugo byagabanyije ubushobozi bw'abaturage bwo kugura ibicuruzwa na serivisi. Ibyo byatumye ubukungu bw'u Rwanda budindira.
Zimwe mu ngaruka zagaragaye kugeza ubu ni izi zikurikira:
- Byitezwe ko umusaruro w'ibigo bimwe na bimwe wagabanuka, kubera ko bitabasha kubona inkunga ya Leta.
- Ihungabana n'igabanuka ry'ibikorwa by'ubucuruzi mu masoko atandukanye.
- Kugabanuka k'umusaruro rusange w'ubukungu ku isi.
Ku rwego mpuzamahanga, ibintu naho ntibimeze neza. Urugero, ubukungu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika buhura n'ibibazo birimo iyangirika ry'ibikorwaremezo, ihungabana ry'amasoko y'imari, kudatuza kw'amasoko, kutazamuka kw'imishahara, ubushomeri bukabije, ikibazo cy'iyirukanwa ry'abantu benshi mu mazu bakodesheje, ndetse n'ingamba za guma mu rugo.
Icyorezo cya Coronavirus cyateje ubukungu bwa Esipanye ihungabana rikomeye kandi ritari risanzwe ribaho.
Iryo hungabana ryaje mu buryo butari bwitezwe, kuko ubukana bw'iri hungabana ry'ubukungu bwari budasanzwe, cyane cyane bitewe n'uko ibintu byinshi bitari bizwi neza. Ubukungu bw'u Butaliyani bwasubiye inyuma bitewe n'ikiguzi cy'ubukungu cyatewe n'ingamba zo gukumira ikwirakwira ry'icyorezo, zirimo gufunga ibikorwa bimwe na bimwe no kuguma mu rugo. Ingamba zo guhagarika ibikorwa zaje gukurwaho hagati muri Kamena, nyuma y'igihe kirekire ugereranyije n'ibindi bihugu. Ibi bivuze ko mu gice cya mbere cy'uwo mwaka, u Butaliyani bwahuye n'ibihe bikomeye kuko ubukungu bwari bwasubiye inyuma bitewe n'ingamba zikomeye zo gukumira icyorezo.
Ubutaliyani, kimwe mu bihugu byibasiwe cyane n'icyorezo cya COVID-19, bwahuye n'ingaruka zikomeye ku bukungu bwabwo. Mu by'ukuri, Banki Nkuru y'Ubutaliyani yatangaje ko iteganya ko umusaruro mbumbe w'igihugu (GDP) uzagabanuka ku kigero cya 9.2%. Nk'uko bigaragazwa n'Ikigo gishinzwe Ubucuruzi Mpuzamahanga (International Trade Administration – ITA), Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni isoko rya gatatu rinini Ubutaliyani bwoherezamo ibicuruzwa. Ikindi kandi, nk'uko ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara na GlobeNewswire bubigaragaza, ibigo bito n'ibiciriritse bikora muri uru rwego rw'ubucuruzi bitanga kimwe cya gatatu cy'agaciro k'ubukungu bw'Ubutaliyani, kandi bigaha akazi kimwe cya kabiri cy'abakozi bose bakora mu gihugu. Bitewe n'umubare munini w'abahitanywe n'icyorezo, Guverinoma y'Ubutaliyani yahatiwe gushyiraho ingamba za guma mu rugo mu gihugu hose no guhagarika ingendo kugira ngo igabanye ingaruka z'icyorezo. Ibyo byatumye inganda n'ibigo byinshi by'ubucuruzi bihagarika ibikorwa byabyo by'agateganyo, bityo ubukungu bw'igihugu buragabanuka cyane.
Twese twahuye n'ingorane cyangwa imbogamizi zitandukanye, haba mu bucuruzi cyangwa mu buzima bwacu bwite, kuva icyorezo cyagera iwacu. Ntitugacike intege. Ahubwo, dukoreshe amahirwe ahari, twunguke ubunararibonye, tugerageze n'uburyo bushya bwo guhangana n'ibi bibazo, kandi duhore dushakisha uko turushaho kunoza ibyo dukora.
Tuzasohoka muri izi ngaruka zikomeye dufite imbaraga nyinshi n'ubunararibonye buruseho.
Turi kuruhande rwawe!





