Kugira intego zo gutera imbere mu bucuruzi: umutungo w'ingenzi utagaragara ukeneye mu bucuruzi bwawe.

Kugira intego zo gutera imbere mu bucuruzi: umutungo w'ingenzi utagaragara ukeneye mu bucuruzi bwawe.

Kugira intego zo gutera imbere mu bucuruzi.: Umutungo udafatika w'ingenzi ukeneye kugira ngo ubucuruzi bwawe bukomeze.

Kugira intego zo gutera imbere mu bucuruzi.: Umutungo udafatika w'ingenzi ukeneye kugira ngo ubucuruzi bwawe bukomeze

Iyi s'imwe muri za nyandiko zisanzwe za blog umuntu asoma akavuga ati \‘Ibi byose ndabizi’\. Banyarwanda, banyarwandakazi, mugeze mu mwanya urimo amakuru y'ingirakamaro cyane. Mukomeze kudukurikira kugira ngo murusheho kumenya byinshi kuri iyi ngingo. Nzi ko mufite ibibazo byinshi, kandi niba mumeze nkanjye, murashaka ibisubizo byose bishoboka ku bibazo n'ibintu byinshi ku bidasobanutse neza muri ibi bihe. Nta bisubizo byose mfite, ariko icyo mbizeza nta kiguzi ni uko intego yanjye ari ukubafasha kunguka ubumenyi bwinshi bushoboka no kubukoresha mu bucuruzi bwanyu. Ibi bizabafasha kumenyera imikorere mishya y'ubuzima no gufata ibyemezo mu micungire y'ubucuruzi bishingiye ku makuru n'ubumenyi bihagije.

Ushobora kuba warasomye inyandiko nyinshi zivuga ku buryo wakomeza ubucuruzi bwawe no gukomeza guhangana ku isoko muri ibi bihe. Icyakora, ni nke cyane zivuga ku mitungo itagaragara y'ubucuruzi bwawe idafite agaciro k'amafaranga ku buryo butaziguye, ariko ikazamura urwego n'icyubahiro cy'ikirango cyawe. Muri iyi nyandiko, tugiye kurebera hamwe uburyo bwo kubaka isano ikomeye hagati y'ikirango cyawe n'abakiriya (Brand Affinity), nk'imwe mu nkingi z'ingenzi z'ubucuruzi bwawe. Brand Affinity ni indangagaciro zituma wubaka isano ikomeye ishingiye ku marangamutima hagati yawe n'umukiriya wawe, hagamijwe kongera ubudahemuka bw'abakiriya ku kirango cyawe mu gihe kirekire.

Kuki iyi sano ishingiye ku marangamutima ari ingenzi cyane? Dore impamvu: Iyo umukiriya ushobora kugura yemera ko ikirango gihuje indangagaciro na we, birashoboka ko azahitamo kugura ibicuruzwa cyangwa gukoresha serivisi zacyo, akongera kubigura cyangwa kubikoresha kenshi, ndetse akabwira n'inshuti ze kubikoresha. Niba isano ikomeye hagati y'ikirango n'abakiriya (Brand Affinity) atari ubutunzi bw'agaciro, sinzi icyo cyaba ari cyo!

Niba utarabyemera neza, reka turebere hamwe urugero rwumvikana neza. Ese wigeze wibaza impamvu ukomeza kugura ikirango runaka cy'ibicuruzwa byo mu rugo inshuro nyinshi? Bitekerezeho: Kuki ukomeza kugura ibyo bicuruzwa kandi hari ibindi birango biboneka ku isoko na byo byakuzuza intego imwe? Birashoboka cyane ko wamaze kugirana isano ishingiye ku marangamutima n'icyo kirango, kandi agaciro n'inyungu kiguhesha bihura n'ibyo ukeneye.

Hamwe nibyo tuvuze byose, utekereza ko ibirango bikomeye ku isoko, haba mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga, bihuriye kuki ? Bishyira imbaraga mu kubaka isano ishingiye ku marangamutima hagati yabyo n'abakiriya. Mu by'ukuri, iyi sano iba ikomeye cyane ku buryo umuntu ashobora kuyita ‘imyumvire umuntu agira atabanje kubitekerezaho cyane’. Ubu butunzi bw'agaciro buturuka ku bushobozi bwabyo bwo guha abakiriya serivisi n'ubunararibonye bitangaje cyane. Ibaze ufite ubushobozi nk'ubwo bwo gutuma abakiriya bahora bagaruka kugura ibicuruzwa byawe! Ndibwira ko wahise utekereza ku birango bike byahise bikuzamo mu mutwe.

Bityo rero, nta gushidikanya ko isano ikomeye hagati y'ikirango n'abakiriya (Brand Affinity) ari umutungo w'ingenzi utagaragara ukenewe kugira ngo ukurure kandi ugire abakiriya bahoraho bakugana, cyane cyane muri ibi bihe by'icyorezo. None se, ni gute wubaka iyi sano ikomeye hagati y'ikirango cyawe n'abakiriya? Dore uko wabigenza:

  • Serivisi nziza ku bakiriya – Ongeraho uburyo bwo kwita kuri buri mukiriya ku giti cye kugira ngo uhuze na we mu byo akeneye. Itondere ibyo abakiriya bawe bakeneye, utege amatwi ibivugwa ku kigo cyawe ku isoko, kandi ugire icyo ukora mu gukemura ibibazo hashingiwe ku bitekerezo bakugejejeho. Bumwe mu buryo bwiza bwo gukusanya ibi bitekerezo ni ugukora ubushakashatsi ubaza abakiriya ibibazo (surveys). Wibuke ko bahisemo gukorana nawe kuko bakwizera kandi bemera ko uzabafasha. Bityo, kora ibishoboka byose kugira ngo ukomeze kubagumana nk'abakiriya bawe. Mu yandi magambo, ujye ushyira mu bikorwa ibyo uvuga.

  • Ubwizerwa – Icyizere ni inkingi y'ingenzi mu mibanire yose. Byose bitangirira ku isezerano. Kurisohoza bituma imibanire ikomera kandi bigashimangira isano ishingiye ku marangamutima! Icyo ni cyo cyizere. Bumwe mu buryo bwiza bwo gukomeza kwizerwa ni ugutanga agaciro wasezeranyije abakiriya, guhora utanga ubutumwa buhuje kandi buhoraho, gusangiza abandi ubuhamya bw'abakiriya banyuzwe na serivisi zawe, no gukoresha ikirango cyawe (logo) mu butumwa bwoherereza abakiriya kugira ngo ukomeze kumenyekanisha ikirango cyawe, n'ibindi.

  • Gukemura ibibazo by'abakiriya vuba - Jya ukemura ibibazo n'ibirego by'abakiriya mu gihe gikwiriye. Igihe n'imikorere inoze bigomba kujyana. Bumwe mu buryo bwiza bwo gutangira ni ugushora imari muri sisitemu zo gucunga imibanire n'abakiriya (Customer Relationship Management – CRM), zoroshya kubona amakuru y'abakiriya bityo ibibazo byabo bigakemurwa vuba. Tekereza gutegereza amasaha menshi kugira ngo ikibazo cyawe gikemurwe; si ibintu bishimishije.

  • Kubona ibicuruzwa na serivisi mu buryo bworoshye – Korohereza abakiriya kugura ibicuruzwa cyangwa gukoresha serivisi zawe igihe babishakiye kandi bitabagoye.

  • Itumanaho risesuye – Ni ngombwa kujya ugezaho abakiriya amakuru mashya buri gihe, ukoresheje imiyoboro ibabereye yo gutangiraho amakuru.

  • Inshingano z'ikigo ku muryango mugari (Corporate Social Responsibility) – Umuryango mugari ni inkingi y'ubucuruzi ubwo ari bwo bwose. Kugira uruhare mu guteza imbere imibereho myiza y'abaturage bituma ikirango kirushaho kugira izina ryiza. Ibikorwa by'ubugiraneza, cyane cyane muri ibi bihe by'icyorezo, bigira uruhare rukomeye mu kubaka umubano mwiza n'abaturage. Dukomeze kuzuza iyi nshingano dufite yo gufasha abandi, kandi tugire uruhare mu gutanga ubufasha aho bishoboka.

  • Gushyira umukiriya ku isonga – Menya neza ko ibicuruzwa na serivisi utanga bishingiye ku byo abakiriya bakeneye. Wabigeraho ute? Ha abakiriya ubunararibonye bwiza mu mikoranire mugirana, ugenzure ko ubutumwa uboherereza bujyanye na buri wese ku giti cye, utange serivisi nyuma yo kugurisha ibicuruzwa, kandi ujye utekereza ku byo umukiriya ashobora gukenera mbere y'uko abigusaba. Ibi bizagufasha kumenya mbere ibyo abakiriya bawe bazakenera, n'ibindi.

Ubu ufite ubumenyi n'ingamba bikenewe kugira ngo uzamure ubucuruzi bwawe ku rwego rushya. Koresha neza uyu mutungo w'ingenzi udasimburwa kugira ngo ugire intego ikenewe wo guteza imbere ubucuruzi bwawe!

Murakoze kuduhitamo.

Turi kuruhande rwawe!

Subira ku Nyandiko
Ikinyarwanda