Ibyo ugomba gutekerezaho mbere yo gushora imari
Niba hari ikintu udashobora na rimwe guhaga, n'inama zijyanye no gushora imari. Hari ibintu byinshi ugomba gutekerezaho witonze kandi ugasuzuma neza mbere yo gufata icyemezo cyo gushora imari.
Mu by’ukuri, ishoramari rishobora kugira ingaruka zitandukanye: rishobora kukugeza ku ntsinzi no ku kunyurwa, cyangwa rikakugiraho ingaruka zikomeye. Tekereza ku migambi yo gukira vuba wigeze wumva cyangwa guhura na yo mu buzima bwawe. Ese wigeze ugwa mu mutego w’uburiganya nk’ubwo? Niba byarakubayeho, iyo usubije amaso inyuma, ese hari icyo umutima wawe wakubwiraga kikubuza gukomeza, cyangwa kikuburira ko ugomba kubanza gukora igenzura ryimbitse, ariko ugakomeza ugashora amafaranga wari wararuhiye? Tukwihanganishije ku gihombo waba waragize. Twese hari igihe twatakaje amafaranga mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Niba wowe bitarakubaho, zirikana inama tugiye kuganiraho muri iyi nkuru.
Ingamba z'ishoramari
Ikibazo cy’ingenzi ugomba guhora wibaza igihe cyose ugiye gufata icyemezo cyo gushora imari ni iki: “Impamvu yanjye yo gushora imari ni iyihe?Sobanukirwa n’impamvu igutera gushora imari, utegure gahunda yumvikana y’ishoramari, kandi uyikurikize.
Impamvu zimwe zishobora kuba:
Gutangiza cyangwa kwagura ubucuruzi bwawe
Gushaka amafaranga yo kubaka inzu y'inzozi zawe
Kubaka umutungo uzasigira abagukomokaho
Gushaka amafaranga y'izabukuru
Gushyiraho ikigega cy'amafaranga yihutirwa cyangwa azigamwe ashobora kuboneka vuba
Gutanga inkunga y'ubutabazi
Ubushakashatsi n'isuzuma ry'ibanze
Mu gufata icyo cyemezo, jya uyoborwa n’ibitekerezo bishingiye ku kuri aho kuyoborwa n’amarangamutima. Mbere yo gushora imari, banza ugenzure niba amakuru ufite ari ukuri kandi usuzume agaciro k’ishoramari. Kora ubushakashatsi ku mategeko n’amabwiriza agenga igicuruzwa cy’imari, harimo imisoro, amafaranga acibwa, umusaruro cyatanze mu bihe byashize, imiyoborere y’ikigo ndetse n’ingamba zacyo z’igihe kizaza. Komeza gukurikirana amakuru agezweho kugira ngo utazacikwa n’amahirwe yo kungukira ku ishoramari.
Ubushobozi bwo kwemera ibyago bishobora kubaho mw’ishoramari.
Ni uruhe rwego rw’ibyago by’ishoramari witeguye kwemera? Ese witeguye gushora imari mu buryo bushobora guteza ibyago byinshi kugira ngo ubone inyungu nyinshi, cyangwa ukunda kwirinda ibyago byinshi, ugahitamo ishoramari rifite ibyago bike n’inyungu ziciriritse?
Turi mu bihe bihora bihinduka, aho amasoko y’imari ahora ahindagurika bitewe n’impamvu zitandukanye, zirimo politiki za za guverinoma, ibiteganyijwe ku isoko, ihuriro ry’ibikenewe n’ibihari ku isoko, izamuka ry’ibiciro, ibikorwa by’imari mpuzamahanga ndetse n’ibyorezo byibasira isi, nk’uko twabibonye mu bihe bishize.
Jya ugereranya ibyago by’ishoramari n’amafaranga risaba, igihe rizamara ndetse n’inyungu ushobora kuryungukiramo.
Igiciro cy’amahirwe wahombye.
Reka mbisobanure neza. Tekereza ko inshuti zawe zikuganiriza ku rugendo rwiza rwo kuruhukira i Lamu. Ese wakwemera kureka urwo rugendo kubera ko wumvise ko hari ikibanza cyiza cyo kuguramo ubutaka kiri kugurishwa ku giciro cyagabanyijwe, maze amafaranga wari kuzakoresha muri urwo rugendo ukakiyagura? Muri urwo rugero, igiciro cy’amahirwe wahombye ni amafaranga wari gukoresha mu biruhuko, wahisemo gukoresha mu kugura ubwo butaka.
Ibi bitugejeje ku kibazo gikurikira: Ese ushobora kuba urimo gucikwa n’andi mahirwe yo gushora imari kubera gukomeza gushora mu byo usanzwe ushoramo, kandi bishobora kuba bidatanga umusaruro ushimishije?
Igihe n’agaciro k’amafaranga uko igihe gishira
Igihe ni ingenzi cyane mu ishoramari. Witeguye kumara igihe kingana iki amafaranga yawe adashobora gukoreshwa ahandi kubera ko yashowe, kugira ngo ugere ku ntego wihaye mu gihe gito cyangwa kirekire? Ishoramari wahitamo na ryo rigomba kuba rijyanye n’imiterere y’ishoramari wifuza ndetse n’igihe wateganyije kugera ku ntego zawe.
Agaciro k’amafaranga kagenda kagabanuka uko igihe gihita. Bityo, ni ngombwa ko umenya neza ko ishoramari ryawe ritanga umusaruro, kandi ko uwo musaruro ujyanye n’urwego rw’ibyago wemera. Byongeye kandi, uko utangira gushora imari hakiri kare, ni ko urushaho kubona umusaruro, kandi ukagira amahirwe menshi yo kongera gushora inyungu wabonye kugira ngo na zo zikomeze kukwinjiriza izindi nyungu.
Igishoro cy'ishoramari.
Nta gushidikanya ko ingano y’igishoro ufite igira uruhare mu kugena ubwoko bw’ishoramari wahitamo. Icyakora, ntibivuze ko ugomba kugarukira ku mahitamo make. Urugero, abafite igishoro gito bashobora kwitabira gahunda z’ishoramari rihuriweho n’abantu benshi, nka Unit Trusts cyangwa Chamas (amatsinda y’abantu bishyize hamwe kugira ngo bashore imari), n’izindi. Izi gahunda zituma bashobora gushora mu mpapuro mpeshwamwenda n’izindi mpapuro z’agaciro, aho amafaranga make asabwa kugira ngo umuntu ashore ku giti cye ashobora kuba menshi ku buryo amubuza gushoramo.
Muri iki gihe, ushobora no kwifashisha serivisi z’imari zitandukanye, zirimo inguzanyo, amabaruwa y’inguzanyo (Letters of Credit), serivisi z’imari zifasha ibikorwa by’ubucuruzi (Trade Finance), inguzanyo zo kugura cyangwa gutera inkunga umutungo (Asset Finance), n’izindi nyinshi. Fata umwanya usobanukirwe neza n’amategeko n’amabwiriza agenga izo serivisi ndetse n’ibyago bishobora kuziturukaho. Buri gihe ujye ufata ibyemezo ushingiye ku makuru ahagije kandi yizewe.
Igihe bibaye ngombwa, ushobora kugisha inama inzobere mu bijyanye n’imari n’ishoramari. Wibuke ko: “Ishoramari mu bumenyi ari ryo ritanga inyungu zisumbye izindi.” — Benjamin Franklin
Ubu ushobora kwinjira mu kwezi kwa Gashyantare witeguye kandi ufite amakuru ahagije yo gufata icyemezo cyo gushora imari muri ubwo bucuruzi cyangwa ayo mahirwe. Tukwifurije amahirwe masa!
Turi kuruhande rwawe!





