Ibyiza byagaragaye mu cyorezo cya Coronavirus

Ibyiza byagaragaye mu cyorezo cya Coronavirus

Muraho, biranshimishije kongera kuganira namwe. Nizeye ko ubuzima bubagendekeye neza. Niba ari ko bimeze, ni byiza cyane. Niba atari ko bimeze, ntimugire impungenge kuko ibihe bikomeye bitaramba iteka; iminsi myiza iri imbere. Tuvuze ku bihe bikomeye n’iminsi myiza, ndabona icyorezo cya COVID-19 kitagikomeye nk’uko cyari kimeze mu ntangiriro. Kuba imibare y’abakize igenda yiyongera, ibikorwa by’ubucuruzi bikagenda bisubukurwa buhoro buhoro, ndetse tukaba twongeye gukora ingendo mpuzamahanga, ni ibimenyetso by’uko iminsi myiza iri hafi.

Iyo umuntu aza kukubwira ko icyorezo cyari kuzana n’ibyiza, ntuba warabyemeye. Nta gushidikanya ko ingaruka mbi zacyo zabaye zikomeye cyane kuko abantu benshi bahitanywe na cyo. Icyakora, hari n’uruhande rwiza rwacyo.

Hari abavuga ko icyorezo cya Coronavirus cyabaye imbarutso ikomeye y'impinduramatwara mu ikoranabuhanga. Ni byo koko, twari twaratangiye gukoresha ikoranabuhanga mu bikorwa bimwe na bimwe, ariko COVID-19 yazamuye ikoreshwa ry'ikoranabuhanga ku rwego rushya rundi rwose. Urugero,

  • Ibigo byinshi by’ubucuruzi byongereye ishoramari mu buryo bwo kwishyura hadakoreshejwe amafaranga mu ntoki no mu guhaha hifashishijwe interineti.
  • -Abana bacu ubu bigira mu rugo kandi bagakurikira amasomo kuri interineti. Ibi biratangaje by’umwihariko, kuko kuri benshi muri twe kwigira mu rugo byari bimenyerewe cyane cyane ku bana b’ibyamamare bo mu Burengerazuba bw’isi. Ubu ariko abana bacu bose bagomba kwigira mu rugo, kandi ababyeyi na bo bungutse ubundi bumenyi bwo kwigisha.
  • - Gukorera mu rugo no gukorera inama hifashishijwe ikoranabuhanga byabaye uburyo bushya busanzwe bw’imikorere. Ubu ibigo n’abakozi benshi bishingikiriza cyane kuri interineti no ku bikoresho by’ikoranabuhanga bibafasha gukorera kure, kurusha ikindi gihe cyose.
  • - Ubuvuzi bwifashisha ikoranabuhanga na bwo bwamaze kuba bumwe mu buryo busanzwe! Ntibyoroshye se kuba ushobora kugana muganga no guhabwa serivisi ze utavuye mu rugo?
  • - Serivisi za banki zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga ni zo zigezweho muri iki gihe. Nubwo zari zisanzweho mbere y’icyorezo cya Coronavirus, kuva cyatangira abantu bazikoresha barushijeho kwiyongera.

Icyorezo cyabereye impuruza kuri za guverinoma nyinshi, kizibutsa uko inzego z’ubuvuzi mu bihugu byazo zihagaze. Twabonye umutungo n’ubushobozi byongerewe bishyirwa mu nzego z’ubuzima kugira ngo zibashe gutanga serivisi z’ubuvuzi zikenewe cyane. Nibura twavuga ko, nubwo inzego z’ubuzima mu bihugu byinshi zahuye n’igitutu gikomeye muri icyo gihe, nyinshi muri zo zizaba zifite ubushobozi burushijeho nyuma y’icyorezo ugereranyije n’uko zari zimeze mbere yacyo.

Ibigo byinshi byo mu rwego rw’abikorera byagize uruhare mu gushyigikira ibikorwa bigamije imibereho myiza y’abaturage. Uretse ibikorwa by’ibigo bigamije kuzuza inshingano zabyo ku muryango (CSR), twabonye bitanga inkunga y’amafaranga n’ibikoresho kugira ngo bifashe Leta kwita ku baturage muri ibi bihe bikomeye. Perezida wacu wa mbere yari ashyigikiye cyane umuco wa Harambee, ijambo ry’Igiswahili risobanura “twese dushyire hamwe, dukorere hamwe”. Koko rero, mu 2020 urwego rw’abikorera rwagaragaje uwo muco kurusha uko rwari rwarigeze kubikora mbere. Iyo Mzee Jomo Kenyatta aza kuba akiriho, yari kwishimira ibyo twagezeho.

Urwego rw’isuku twitaho rwarazamutse cyane. Turushaho kwitondera ibyo dukoraho n’uburyo dusabana n’abandi bantu. Duhora dukaraba intoki, tukazisukura hakoreshejwe imiti yabugenewe, kandi tugasukura n’ingo zacu kugira ngo twirinde virusi. Ikiza ni uko, uko tubigenza, tugabanya n'ibyago byo kwandura izindi ndwara ziterwa na mikorobe na bagiteri.

Ibi ni bike gusa mu byiza byazanywe na COVID-19. Urutonde rwabyo ni rurerure kurushaho, ariko reka mpinire aha. Bavuga ko umuntu urangwa n’icyizere abona ikirahuri kirimo amazi kugeza hagati nk’igice cyacyo cyuzuye, mu gihe umuntu urangwa no kwiheba abona ko ikindi gice gisigaye ari ubusa. Mbere yo gusoza, ndabashishikariza kureba icyorezo mu buryo burangwa n’icyizere, mwibanda ku byiza kandi mushaka uko mwakosora cyangwa mugabanya ibibi. Murakoze gufata umwanya wo gusoma. Ni ah'ubutaha!

Inshuti yawe muri banki

IMBA

Tukuri iruhande

Subira ku Nyandiko
Ikinyarwanda