Hitamo Igihugu
Hitamo Igihugu
Kadi ya Platinum ya Mastercard Yishyuwe Mbere Ifite Amafaranga Menshi
Ikarita 1, Amoko 4 y'amafaranga , Nta Konti ya Banki ikenewe!
Ikarita ya I&M Multicurrency Prepaid
Ikarita ya I&M Bank ya Platinum Multicurrency Prepaid Mastercard ni inshuti nziza mu ngendo mpuzamahanga. Mu by'ukuri, ni nko kugendana ikofi irimo ubwoko bw'amafaranga 4 akomeye, kuko ikwemerera kwishyura mu ifaranga ry'amahitamo yawe igihe uri mu rugendo. Inyungu ikomeye ni uko ubasha kuzigama amafaranga wirinda ikiguzi kijyana no kuvunja amafaranga. Iyi karita yihariye iguha kandi ibyiza byose bijyana n'amakarita ya Mastercard Platinum.
Ibyiza bya I&M Bank
-
Ikofi koranabuhanga itekanye kandi yoroshye gukoresha
Gutwara ubwoko 4 bw'amafaranga
-
Ubwizigame bw'isumbuyeho
Mu rwego rwo kwirinda amafaranga y’inyongera ashyirwa ku igipimo cyo kuvunja amafaranga mu gihe ugura ibintu cyangwa serivisi mu mahanga, ubwo ukura amafaranga kuri konti ntoya ibikwamo ifaranga rimwe n’iryo wishyuramo.
-
Ubufasha rusange butangwa na MasterCard
Ushobora kubona serivisi z’ingenzi zijyanye n’ikarita yawe aho waba uri hose ku isi, zirimo guhabwa indi karita mu gihe cyihutirwa, guhabwa amafaranga mu gihe cyihutirwa, kubaza ibijyanye n’ikarita, kumenyesha ko ikarita yatakaye cyangwa yibwe, ndetse n’ibindi bibazo bijyanye na serivisi za hoteli, ingendo n’imibereho n'ibindi.
Ibyiza byo gukoresha iyi konti
Ikofi koranabuhanga itekanye kandi yoroshye gukoreshye irimo amoko 4 y'amafaranga .
Ikigo cya I&M Bank cyakira telefoni z’abakiriya, kibasubiza ibibazo byose kandi kikabaha ubufasha rusange.
Guhindura ifaranga rikajya mu rindi mu duce twa konti y’ikarita tubikwamo amoko y'amafaranga atandukanye.
Kureba amafaranga asigaye kuri konti, kureba ibikorwa byakozwe kuri konti no guhagarika ikarita kuri murandasi.
Gukurikirana ibikorwa by'amafaranga binyuze mu butumwa bugufi bwa SMS
Bitsa kuri iyi karita amafaranga agera ku madolari ya Amerika 20,000 cyangwa ahwanye na yo mu yandi mafaranga.
Kuzigama amafaranga y’inyongera wirinda ikiguzi cyiyongera ku kuvunja amafaranga mu gihe wishyura ibyo waguze mu mahanga, kuko amafaranga akurwa mu gice cya konti kibikwamo ifaranga ukoresha.
Kwongera amafaranga kw'ikarita yawe
Koresha iClick, porogaramu yacu igendanwa cyangwa WhatsApp Banking.
Amafaranga yishyurwa kw'karita.
-
Ikiguzi cyo Gutanga Ikarita
Rwf 35000
-
Igiciro cyo Kongera Amafaranga ku Ikarita
Nta na kimwe
-
Amafaranga yo gusimbuza ikarita
Rwf 35000
-
Kubikuza Amafaranga kuri ATM za I&M Bank (Mu Gihugu)
Rwf 590
-
Kubikuza amafaranga kuri za ATM zo mu mahanga
Rwf 10000
-
Amafaranga akatwa k'umwaka yo gukoresha ikarita
Rwf 25000
Kongera no Gusubizwa Amafaranga
Nta mafaranga ntarengwa yo kongeramo ahari, kandi ntarengwa ni $20,000 cyangwa angana nayo mu buri faranga ry'ikofi yihariye
Ushobora kongera amafaranga ku ikarita yawe mu mafaranga y'inyandiko usuye ishami ryose rya I&M Bank , hanyuma ukuzuza ifishi yo kongera amafaranga ku ikarita (Reload Form). Ugomba kwitwaza indangamuntu cyangwa pasiporo.
Gura Ikarita
Jyana ifishi yo gusaba hamwe na kopi n'umwimerere w'indangamuntu cyangwa pasiporo, hamwe n'ifoto ya pasiporo ya vuba, ku ishami ryose rya I&M Bank maze uhite uhabwa ikarita.
Saba serivisi kw'ishami rya banki rikwegereye
Saba kongera guhamagarwa
Umwe mu bakozi bacu azaguhamagara vuba bishoboka.
Dukora kuva saa tatu za mugitondo (9:00) kugeza saa kumi n'imwe z'umugoroba (4:00) buri cyumweru.
Saba inguzanyo
Umwe mu bakozi bacu azaguhamagara vuba bishoboka.
Dukora kuva saa tatu za mugitondo (9:00) kugeza saa kumi n'imwe z'umugoroba (4:00) buri cyumweru.





