Itangazo rigenewe abanyamakuru: I&M Bank (Rwanda) yagaragaje umusaruro ushimishije mu gihembwe cya gatatu cya 2021.
I&M Bank (Rwanda) PLC yageze ku izamuka rya 45% ry'inyungu mbere yo kwishyura imisoro, bitewe n'ishoramari rikomeje gukorwa mu bisubizo by'ikoranabuhanga bigenewe abakiriya bayo.
Bijyanye n'uko ubukungu bwo mu gihugu bukomeje gutera imbere, Banki yatangaje inyungu mbere y'imisoro ya miliyari 8.3 z'amafaranga y'u Rwanda (RWF) mu mezi icyenda ya mbere ya 2021, yiyongereyeho ivuye kuri miliyari 5.8 z'amafaranga y'u Rwanda (RWF) yari yanditswe mu gihe nk'icyo umwaka ushize.
Mu kugira icyo avuga ku musaruro w’ibikorwa by’imari, Bwana Robin Bairstow, Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank (Rwanda) PLC, yagize ati:
“Ibyavuye mu bikorwa byacu bigaragaza imbaraga dushyira mu kunoza ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga, dukurikije ingamba n’icyerekezo dufite byo kuba umufatanyabikorwa w’imari wa mbere mu Rwanda, ufasha abantu n’ibigo gutera imbere. Tuzakomeza guteza imbere imiyoboro y’ikoranabuhanga igezweho no guteza imbere urwego rw’ibigo bito, ibiciriritse n’ibiringaniye (MSMEs), bigira uruhare rukomeye mu bukungu bw’u Rwanda.”

Itangazo ryuzuye ry'igihembwe cya gatatu cya 2021 riboneka hano.