Hitamo Igihugu
Hitamo Igihugu
Serivisi z'Ivunjisha ry'Amafaranga y'Amahanga
Koresha I&M Bank mu bikorwa by’ivunjisha, uhabwe ibiciro byiza utasanga ahandi mu Rwanda.
I&M Bank ihujwe n’amasoko akomeye y’ivunjisha ku rwego mpuzamahanga ndetse n’isoko ry’ivunjisha ryo mu Rwanda, binyuze ku muyoboro wizewe w’amabanki duhura na yo mu mikoranire yo mu mahanga n’amabanki yo mu gihugu. Dutanga serivisi z’ivunjisha kandi tunorohereza abakiriya kohereza no kwakira amafaranga mu mafaranga akurikira akoreshwa ku rwego mpuzamahanga:
Idolari rya Amerika | Iyero | Ipawundi ryo mu Bwongereza | Ifaranga rya Swiss Franc ryo mu Busuwisi | Ifaranga rya Rupee ryo mu Buhinde | Iyeni ryo mu Buyapani | Irandi ryo muri Afurika y’Epfo | Renminbi yo mu Bushinwa | Idolari rya Ositaraliya | Dirhamu ryo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu | Idolari rya Kanada
Kuba I&M Bank ikorera muri Kenya, Tanzania, Uganda na Mauritius bituma ishobora no gutanga serivisi z’ivunjisha no kohereza amafaranga hifashishijwe amashilingi ya Kenya, amashilingi ya Tanzania, amashilingi ya Uganda n’ifaranga rya Mauritius.
Ku bakiriya bafite konti muri I&M Bank mu Rwanda, muri Kenya cyangwa muri Tanzania, serivisi yihariye ya BRISK ibafasha kohereza no kwakira amafaranga mu gihe gito cyane, kuko amafaranga yoherezwa hagati y’ibi bihugu bitatu akagerayo ako kanya. Iyi serivisi ikoreshwa mu mafaranga akurikira: amadolari ya Amerika, amashilingi ya Kenya, amashilingi ya Tanzania n’amashilingi ya Uganda. Turi banki yonyine ifite ibikorwa mu karere itanga serivisi yihuta kandi inoze nk’iyi.
Binyuze muri serivisi ya BRISK yo kohereza amafaranga ya I&M Bank, abakiriya bacu ntibagikeneye gutegereza iminsi myinshi kugira ngo bohereze cyangwa bakire amafaranga hagati ya za banki zigize I&M Group. Ganira n’abakozi bacu bashinzwe serivisi zihabwa abakiriya kugira ngo bagufashe gukoresha ubu buryo bwihuse bwo kohereza amafaranga hagati y’ibihugu byo mu karere.
Koresha serivisi za I&M Bank kugira ngo ubone ibiciro byiza by’ivunjisha na serivisi zinoze. Ushobora kubikora unyuze ku muyoboro wacu wa telefoni cyangwa ku miyoboro yacu y’ikoranabuhanga. Iyo miyoboro irimo porogaramu ya I&M Bank ikoreshwa kuri telefone igendanwa na I-Click Internet Banking, bigufasha gukora ibikorwa by’ivunjisha.
Igipimo cy'ivunjisha ry'amafaranga y'amahanga guhera ku : 26 Ugushyingo 2026
| Ifaranga | Igipimo banki iguriraho amafaranga y’amahanga binyuze mu ihererekanya ry’amafaranga (TT) | Igipimo banki igurishaho amafaranga y’amahanga binyuze mu ihererekanya ry’amafaranga (TT) | Igipimo banki iguriraho amafaranga y’amahanga yishyuwe mu ntoki | Igipimo banki igurishaho amafaranga y’amahanga mu ntoki |
|---|---|---|---|---|
| USD/RWF | 1475.5000 | 1485.5000 | 1475.5000 | 1485.5000 |
| EUR/RWF | 1620.0000 | 1640.0000 | 1620.0000 | 1640.0000 |
| GBP/RWF | 1939.0000 | 1959.0000 | 1939.0000 | 1959.0000 |
| CHF/RWF | 1765.8673 | 1785.8673 | ||
| CAD/RWF | 1042.1353 | 1062.1353 | ||
| ZAR/RWF | 80.0283 | 92.6643 | ||
| INR/RWF | 15.7000 | 16.6036 | ||
| KES/RWF | 10.7839 | 12.4867 | ||
| JPY/RWF | 8.8196 | 9.7480 | ||
| TZS/RWF | 0.5505 | 0.5781 | ||
| UGX/RWF | 0.3271 | 0.3616 |
Vugana n’abakozi bacu bashinzwe ibikorwa bya Treasury kugira ngo ubone ibisobanuro birambuye.
-
Imeri
-
Nimero ya telefone:





