Porogaramu mbi, izwi cyane nka “malware”, ni ubwoko bwa porogaramu za mudasobwa zagenewe gukora ku nyungu z'abandi atari nyir'iyo mudasobwa ibitseho. Nubwo ubwoko bwinshi bwa malware bwangiza, kwangiza amakuru cyangwa kubangamira nyir'imudasobwa nibyo biranga malware by'ibanze. Akenshi ntumenya ko mudasobwa yawe yanduye malware. Ushobora kubona gusa imyitwarire idasanzwe rimwe na rimwe kuri mudasobwa yawe, ariko ukayirengagiza. Iyo mudasobwa yawe itangiye gukora mu buryo budasanzwe, ushobora kuba uri umuntu uri guhigwa n'ibyaha bikorerwa kuri interineti. Ubwoko butandukanye bwa porogaramu mbi zishobora kwinjira kuri mudasobwa yawe harimo ariko ntibigarukira ku bi bikurikira:
Virusi
Virusi ni bumwe mu bwoko bwa porogaramu zangiza ibikoresho by'ikoranabuhanga buzwi cyane. Ikiranga virusi ni ubushobozi ifite bwo kwikororoka kugira ngo ikwirakwize ubwayo. Akenshi ifatira kuri porogaramu yemewe kandi ikoreshwa na benshi, ikayikoresha nk'uburyo bwo kwiyatsa. Dosiye ifatiraho na yo iyifasha gukwirakwira. Urugero, iyo virusi ifashe kuri dosiye y'indirimbo, iyo dosiye yandukuwe kuri disiki, ikarita yo kubikaho amakuru cyangwa akuma ka USB, na virusi ijyana na yo. Iyo dosiye yanduye yimuriwe kuri murandasi, virusi na yo ikwirakwira iyiherekeje. Uburyo bwiza bwo kwirinda kwanduzwa na virusi ni ugushyira muri mudasobwa cyangwa ikindi gikoresho porogaramu yo kurwanya virusi (Antivirus), ikoresha ububiko bw'amakuru agaragaza virusi n'ibindi porogaramu zangiza, buhorana amakuru mashya atangwa n'abakoze iyo porogaramu yo kurinda ibikoresho. Kuvugurura ayo makuru ni kimwe mu bituma porogaramu yo kurwanya virusi ikora neza. Ni ngombwa rero ko uhora uvugurura iyo porogaramu kugira ngo ikomeze kurinda igikoresho cyawe uko bikwiye.
Icyurube
Porogaramu zangiza zizwi nka Worms zisa cyane na virusi. Itandukaniro riri hagati ya virusi na Worm ni uko virusi ikwirakwizwa ikoresheje ibikoresho bifatika bibikaho amakuru, urugero nka disiki ishobora gutangiza mudasobwa, mu gihe Worm ikwirakwizwa binyuze kuri murandasi. Mu gihe virusi ifatira kuri indi porogaramu, Worm yo ikora yonyine itagendeye ku yindi porogaramu. Worm yanduza urusobe rw'ibikoresho bihujwe (Network), aho kwanduza mudasobwa imwe gusa, kuko ivugana n'ibindi bikoresho bihujwe na mudasobwa yamaze kwanduza.
Trojan
Porogaramu y'uburiganya izwi nka Trojan yiyerekana nk'iyagenewe kugufasha. Ishobora kwiyerekana nka porogaramu isiba amadosiye kugira ngo irekure umwanya mu gikoresho cyawe, cyangwa iyongera umuvuduko wa mudasobwa. Rimwe na rimwe, ushobora kubona koko porogaramu wari ukeneye kandi igakora neza. Ariko Trojan iba yinjijwe mu gikoresho cyawe hamwe na porogaramu washakaga gushyiramo, binyuze mu ntambwe zo kuyishyiramo, utabizi. Mu by'ukuri, Trojan ni uburyo bukoreshwa mu kwinjiza porogaramu zangiza mu gikoresho cyawe.
Spyware
Intego ya spyware ni ukwiba amakuru yawe no kugenzura ibyo ukora. Hari ubwoko bwinshi bwa porogaramu za spyware kandi ntizanduza gusa mudasobwa, telefone na tabuleti. Spyware isanzwe cyane ni keylogger. Ubwoko bumwe bwa spyware bwitwa RAM scraper, bukora cyane ku bikoresho by'amafaranga byo mu maduka (point of sale), bisobanura amashini yishyuriraho abakiriya. RAM scraper ifata amakuru y'ubwishyu y'abakiriya igihe aba ari mu bubiko bw'igikoresho akanya gato.
Adware
Adware igaragara mu buryo butandukanye, ariko akenshi ikorera mu igenamiterere ry'ibyuma bishakisha (browser) cyangwa urusobe rw'imiyoboro yawe. Intego ya adware ni ukugutera kureba amatangazo yunguka ushinzwe kuyigenzura. Adware ishobora gushyirwamo ihindura urubuga wasuye ikakujyana ahandi hatari aho wari witeze.Ubundi buryo burimo gufata igenamiterere ry'ibyuma bishakisha bikongerwamo utumenyetso (toolbars) utifuza no guhindura moteri yawe isanzwe yo gushakisha.
Ransomware
Mu gitero cya porogaramu y'uburiganya isaba ingurane (Ransomware), virusi ifunga dosiye zose ziri muri mudasobwa yawe ikoresheje uburyo bw'ikoranabuhanga butuma zitongera gusomeka. Nta kintu na kimwe cyibwa cyangwa ngo cyangizwe, ariko dosiye zose zo muri mudasobwa yawe zirafungwa ku buryo udashobora kongera kuzigeraho utabanje kwishyura amafaranga umutekamutwe kugira ngo aguhe urufunguzo rwo kuzifungura. Ibi bitero bya Ransomware bikwirakwira vuba. Porogaramu zikoreshwa mu gufunga ayo madosiye zikunze kwinjizwa mu bikoresho hifashishijwe porogaramu za Trojan na Worms.
Uko wirinda malware
Uburyo bw'ibanze bwo kwirinda ubwoko bwose bwa malware ni bumwe ahanini
- Witondere aho ukura amadosiye yawe ukopororera, kandi ubanze ukore ubushakashatsi mbere yo gukuramo porogaramu y'ubuntu ifasha.
- Gura porogaramu, umuziki n'imikino by'umwimerere kandi byemewe, wirinde gukoresha ibitangwa ku buntu.
- Ntugakuremo porogaramu cyangwa amadosiye ya zip mu mbuga za torrent.
- Nibura, mu rwego rwo kurinda igikoresho cyawe porogaramu zangiza, menya neza ko wafunguye porogaramu yo kurwanya virusi (Antivirus) n'urukuta rw'umutekano (Firewall) biboneka muri sisitemu y'imikorere yacyo.
- Reka antivirus na firewall bikore uhereye igihe mudasobwa itangiriye, kandi ubyemerere gusuzuma no kwivugurura byikora.
Ntuzigere ukuramo imigereka iva kuri imeyili. Niba wakiriye imeyili ivuye ku kigo mu gusubiza icyifuzo cyawe cy'amakuru, icyo gikoresho kigomba kuba gitekanye gukuramo. Ariko ujye witonda cyane ku mafaranga ya PDF n'amashusho ya Flash, ndetse n'iyo yaba yoherejwe nawe n'umuntu cyangwa ikigo uzi.