I&M Bank Rwanda - Ikarita y'Inguzanyo ya I&M World Elite

Ikarita y'inguzanyo ya I&M World Elite

Ikarita y'inguzanyo ya I&M World Elite

Agura urwego rw’imibereho yawe ihebuje ukoresheje ikarita ya World Elite Credit.

Ibyo Ubona

  • Ibihembo

    Kwinjira mu byumba byihariye by’abagenzi ku bibuga by’indege, harimo n’uguherekeje

  • Ubunyamuryango bw'ikirenga

    Qatar Airways, Global Hotel Alliance, Hertz Menya byinshi: https://www.mastercard.us/en-us/personal/find-a-card/world-elite-mastercard-credit.html

World Elite Mastercard

Ingendo: Kwinjira ku buntu kandi nta mubare ntarengwa mu byumba bisurwamo by'ibibuga by'indege birenga 1200 bya DragonPass ku Isi hose, hamwe n'umushyitsi umwe ku buntu ku ruzinduko rumwe.

Ingendo: Ubwishingizi || World Elite iguha inyungu zuzuye z'ubwishingizi bw'ingendo igihe ugura amatike y'ingendo cyangwa ukora rezerivasiyo kuri hoteli ukoresheje ikarita yawe.

Serivisi z’ubufasha bwihariye mu mibereho: Gufasha kubika amatike y’indege, gukora amarezerivasiyo y’amahoteli no muri resitora.

Kugura: Ubunyamuryango bw’icyiciro cy’ikirenga bwa MyUS mu kohereza ibicuruzwa mu mato.

Ingendo: Ubufasha bwihutirwa bwa MasterCard ku isi hose. Iyo utakaje ikarita yawe, MasterCard ishobora guhagarika konti yawe no kukohereza indi karita isimbura yatakaye.

Ubwishingizi bw'Ubuvuzi mu Ngendo

Kugura: Kongererwa igihe cy'ingwate

Yemerwa Ku Isi Yose

Kwishyura hakoreshejwe Ikarita y'Inguzanyo

  • Vugana n'umukozi wa banki yawe ku bijyanye n'uburyo bwo kwishyura.

Igiciro n'Amafaranga by'Ikarita

  • Ikiguzi cyo kwinjira

    Rwf 100,000

  • Igihe cy’inyongera cyo kwishyura.

    Iminsi 10

  • Amafaranga yishyurwa buri mwaka

    Rwf 250,000

Amategeko n'Amabwiriza

  • Bimwe mu byavuzwe haruguru bishobora guhinduka cyangwa kutaboneka mu bihe bimwe na bimwe.

  • Gutanga Ikarita ya World Elite biri mu bubasha bwa Banki gusa.

  • Gutanga ikarita biri ku mategeko n'amabwiriza ya I&M Bank World Elite Card

Ese waba wifuza gusaba Ikarita y'Inguzanyo?

Kura ifishi ikurikira wuzuzeho maze uyishyikirize ishami rya banki rikwegereye hamwe n'ibyangombwa bisabwa.

Saba serivisi kw'ishami rya banki rikwegereye

Gera kw'ishami rya banki rikwegereye

Saba kongera guhamagarwa

Andika amakuru yaho twakubona

Dukora kuva saa tatu za mugitondo (9:00) kugeza saa kumi n'imwe z'umugoroba (4:00) buri cyumweru.

Saba inguzanyo

Andika amakuru yaho twakubona

Dukora kuva saa tatu za mugitondo (9:00) kugeza saa kumi n'imwe z'umugoroba (4:00) buri cyumweru.

Ikinyarwanda