Abanyeshuri b'Abanyarwanda bazungukira mu bufatanye bwa I&M Bank na Oklahoma Christian University bw'inguzanyo ihendutse
I&M Bank Rwanda, binyuze mu gahunda yayo ya EduFinance, yagiranye amasezerano y'ubufatanye (MoU) na Oklahoma Christian University–Rwanda mu rwego rwo kwagura uburyo bwo kubona uburezi bwo mu rwego rwo hejuru buhendutse, binyuze mu nguzanyo z'amasomo zifite inyungu nke.
Binyuze muri ubwo bufatanye bwatangiye ku wa 21 Gicurasi, banki izatanga inguzanyo z'amashuri ku nyungu y'umwaka ya 9 ku ijana, ivuye kuri 14.5 ku ijana yari isanzwe, ibi bikaba biri hasi cyane ugereranyije n'ibiciro by'inguzanyo ku isoko. Izo nguzanyo zizafasha abanyeshuri bujuje ibisabwa bemejwe na kaminuza, mu masomo ya Bachelor n'aya Master.





