I&M Bank yinjiye mu Rwanda
I&M Bank yatangaje ko yinjiye ku isoko ry’u Rwanda igura imigabane myinshi muri Banque Commerciale du Rwanda (izwi nka BCR), imwe muri banki z’ubucuruzi zateye imbere cyane mu Rwanda. Uku kugura imigabane kwatumye u Rwanda ruba igihugu cya kane I&M Bank Group ikoreramo ku rwego mpuzamahanga, nyuma yo gutangira ibikorwa muri Mauritius (Bank One Ltd) na Tanzania (I&M Bank (T) Ltd).





