I&M Bank (Rwanda) Plc yibuka abakozi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Abakozi ba I&M Bank basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku itariki ya 9 Kamena kugira ngo bunamire inzirakarengane z'Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Bagiranye ibiganiro ku bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uburyo u Rwanda rwakize ibikomere byayo, n’amasomo igihugu cyakuye mu mateka yacyo mabi. Umuhango wo kwibuka watangiriye ku cyicaro gikuru cya I&M Bank, aho abayobozi b’Inama y’Ubutegetsi, abayobozi n’imiryango yabo bashyize indabo munsi y’ibuye ry’urwibutso ryanditseho amazina y’abakozi 25 bahoze bakorera Commercial Bank of Rwanda (BCR) bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank, Robin Bairstow, yunamiye abakozi 25 bahoze bakorera Commercial Bank of Rwanda (BCR) bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, anashimira Guverinoma y’u Rwanda uruhare yagize mu kongera kubaka igihugu.
Yagaragaje ko Banki ishyigikiye ibikorwa bigamije guteza imbere igihugu no kwibuka.
Bairstow yagize ati: “Iterambere n’impinduka twiboneye mu Rwanda bigaragaza imbaraga z’Abanyarwanda n’umuhate udacogora bafite wo kubaka umuryango ushingiye ku mahoro, iterambere n’ubumwe.
“Twiyemeje gushyigikira bidasubirwaho Guverinoma y'u Rwanda mu gihe ikomeje kubaka igihugu kigaragaza iterambere, ukwishyira hamwe n'ubumwe.”
Soma byinshi: newtimes.co.rw/article/8168/news/kwibuka/im-bank-commemorates-employees-killed-during-1994-genocide





