I&M Bank (Rwanda) Plc. yageze ku nyungu ya miliyari 12 z'amafaranga y'u Rwanda mbere yo kwishyura imisoro mu gice cya mbere cya 2024.
I&M Bank (Rwanda) Plc. yungutse miliyari 12 z’amafaranga y’u Rwanda mbere y’imisoro mu gice cya mbere cy’umwaka wa 2024, avuye kuri miliyari 7 yari yungutse mu gihe nk’icyo mu mwaka wabanje.
Iri zamuka ry’inyungu ku kigero cya 67% ryatewe ahanini n’umuvuduko mwiza mu gushyira mu bikorwa ingamba za Banki zigamije guteza imbere ibikorwa by’ubucuruzi by’ingenzi n’ibishya. Serivisi za banki zigenewe ibigo bito n’ibiciriritse (MSMEs) zakomeje kugira uruhare rukomeye mu kwinjiza inyungu.
Mu kugira icyo avuga ku musaruro wa Banki, Benjamin Mutimura, Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda, yavuze ko ibikorwa bya banki bigenewe ibigo, abantu ku giti cyabo n’ihererekanya ry’amafaranga byateye imbere kandi bikunguka.
“Twiyemeje gukomeza kubaka umubano ukomeye n’abakiriya no kwiyubaka nk’umufatanyabikorwa w’imari w’ibanze w’ibigo bito n’ibiciriritse mu Rwanda. Twifashishije serivisi n’ibicuruzwa byiza dutanga, tugamije gufasha ibigo gutera imbere no kubona uburyo bwo kubona imari.”
Raporo z’imari za Banki zigaragaza ko amafaranga yinjizwa avuye ku nyungu z’amafaranga yatanzwe n’ayabikijwe, hakuwemo amafaranga Banki yishyura ku yabikijwe (Net Interest Income), yiyongereyeho 40%. Iri zamuka ryatewe n’ishoramari mu mpapuro mpeshamwenda, kwiyongera kw’umutungo winjiriza inyungu no kwaguka kwa porotifoliyo y’inguzanyo ku kigero cya 13%, cyane cyane mu nzego z’ubucuruzi n’iz’abantu ku giti cyabo, bitewe n’ubwinshi bw’inguzanyo zatanzwe.
Muri icyo gihe cyasuzumwe, inguzanyo Banki yari imaze gutanga mu nzego zose z’ubucuruzi zageze kuri miliyari 353.4 z’amafaranga y’u Rwanda, cyane cyane mu bigo bito n’ibiciriritse no mu nguzanyo zihabwa abantu ku giti cyabo. Inguzanyo zitishyurwa neza (Non-Performing Loans) zari ku kigero cya 4.63%.
Amafaranga Banki yinjiza aturutse ku bindi bikorwa bitari inyungu z’inguzanyo na yo yiyongereyeho 57%. Ibi bigaragaza imikorere inoze, bikaba byaratewe ahanini n’izamuka rya 143% ry’amafaranga yinjizwa avuye kuri serivisi za Banki na komisiyo, bitewe n’ubwiyongere bw’ibikorwa by’imari by’abakiriya n’ingamba zo kongera amasoko atandukanye yinjiza Banki amafaranga.
Muri icyo gihe, amafaranga yabikijwe muri Banki yakomeje kwiyongera ku kigero gikomeye, azamukaho 27% agera kuri miliyari 593 z’amafaranga y’u Rwanda kugeza ku wa 30 Kamena 2024. Banki yakomeje kugira ubushobozi buhagije bwo kubona amafaranga yo kwishyura inshingano zayo, aho igipimo cy’inguzanyo ugereranyije n’amafaranga yabikijwe cyari 58.1%, naho igipimo cy’amafaranga Banki ifite yo kwishyura inshingano z’igihe gito (Liquidity Coverage Ratio) kikaba 441%.
Inyungu za miliyari 61 z’amafaranga y’u Rwanda Banki yasigaranye na zo zongereye umutungo bwite w’abanyamigabane, wazamutseho 8% kuva umwaka watangira kugeza icyo gihe.
Mu rwego rwo kurushaho gushimangira ibikorwa byayo bigamije guteza imbere ibigo bito n’ibiciriritse, Banki, ku bufatanye na Mastercard Foundation, izatera inkunga ibigo bito n’ibiciriritse birenga 500 bikora mu bukerarugendo, mu kwakira abashyitsi no mu bikorwa by’ubucuruzi bitangijwe cyangwa bitunze urubyiruko n’abagore. Biteganyijwe ko ibi bizatanga imirimo igera ku 12,000.
Abayobozi ba Banki bavuze kandi ko ubufatanye ifitanye na FMO, ACELI na SIDA buzayifasha kwagura ibikorwa byayo no kugera ku bahinzi bato, bityo ikarushaho kuba umufatanyabikorwa w’imari mu guteza imbere urwego rw’ubuhinzi.
Mutimura yavuze ko mu gihe kiri imbere, Banki izashyira imbere imicungire inoze y’umutungo n’imari shingiro, kugira ngo ishobore gutanga inguzanyo mu nzego z’ingenzi zirimo ubuhinzi, kwihangira imirimo kw’abagore, iterambere ry’urubyiruko n’ingufu zisubira.
“Tuziyemeza gutanga ibisubizo bishya kandi bihanga udushya mu rwego rw’imari, gukoresha ikoranabuhanga rigezweho no gukomeza kubaka umubano ukomeye n’abakiriya.”





