I&M Bank (Rwanda) Plc. yateye inkunga irushanwa rya mbere rya Tennis rihuza amakipe atandukanye.
Irushanwa rya mbere ry’umukino wa Tennis rihuza amakipe atandukanye (Inter-Club Tennis Tournament) ryatangijwe ku mugaragaro na Benjamin Mutimura, Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda, kuri Cercle Sportif de Kigali ku wa Gatanu, tariki ya 19 Nyakanga. Rizakomeza kugeza ku Cyumweru, tariki ya 28 Nyakanga. Umuhango wo gutangiza iri rushanwa witabiriwe na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis mu Rwanda (RTF).
Irushanwa ryitabiriwe n’amakipe ane ari yo Nyarutarama Tennis Club, Ecology Tennis Club, Kigali Combined na Cercle Sportif de Kigali.
Imikino izabera ku bibuga bitandukanye birimo Cercle Sportif de Kigali, IPRC Kigali, Nyarutarama Tennis Club n’ibibuga bya La Palisse Nyamata. Ibiheruka ni byo bizakira imikino ya nyuma izaba ku wa 28 Nyakanga.
Irushanwa ririmo ibyiciro by’abagabo n’abagore, haba mu mikino y’abakinnyi ku giti cyabo (singles) no mu mikino y’amakipe y’abakinnyi babiri (doubles). Mu cyiciro cy’abanyamwuga haziyongeraho n’umukino w’amakipe avanze y’abagabo n’abagore (mixed doubles).
Mu gutangiza iri rushanwa, Christian Abijuru, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Banki bigenewe ibigo muri I&M Bank Rwanda, yasobanuye ko gutera inkunga siporo biri mu mihigo ikomeye ya Banki yo kugira uruhare mu iterambere ry’abaturage no kurushaho kwegera abakiriya bayo.
“Uyu munsi twifatanyije n’abakunzi b’umukino wa Tennis muri iri rushanwa. Imwe mu ntego zacu ni uguteza imbere imibereho myiza y’abantu. Binyuze mu bikorwa bitandukanye birimo siporo, tubona amahirwe yo guhura n’abakiriya bacu, kubibutsa serivisi dutanga no gukurura abakiriya bashya,” Abijuru yavuze.
Asobanura impamvu I&M Bank yahisemo gutera inkunga umukino wa Tennis, yagize ati: “Dushyigikira imikino itandukanye, ariko twasanze Tennis ari imwe mu nzira z’ingenzi zadufasha kugera ku bakiriya bacu. Ni umukino kandi ukomeje gukundwa no gutera imbere vuba mu Rwanda, kandi twifuza kugira uruhare mu iterambere ryawo.”
Charles Haba, wateguye Irushanwa rya Tennis rihuza amakipe atandukanye, yashimiye I&M Bank ku nkunga n’icyizere yabagiriye.
Haba yavuze ati“Turashimira ubuyobozi bwa I&M Bank kuba bwaragize iki gitekerezo cyo gushora imari muri siporo, cyane cyane mu mukino wa Tennis. Iri rushanwa ntiryari gushoboka hatabayeho inkunga n’ubwitange bwabo,”
Yongeyeho ati: “Turateganya ko hazaba irushanwa rikomeye kandi rihatanirwa mu byiciro byose, kuko rizitabirwa n’abakinnyi beza kurusha abandi mu gihugu.”
Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis mu Rwanda (RTF), Donath Rutagemwa, na we yashimiye abateguye iri rushanwa, anizeza ko iri shyirahamwe rizariha inkunga kugira ngo ribe igikorwa ngarukamwaka. Yavuze kandi ko iri shyirahamwe rikomeje gushyira imbaraga mu gufasha urubyiruko rufite impano kuzamura urwego rw’imikinire yarwo muri Tennis.





