I&M Bank Rwanda yinjije miliyari 11 z’amafaranga y’u Rwanda mbere y’imisoro mu gihembwe cya gatatu
I&M Bank Rwanda Plc yungutse miliyari 10.9 z’amafaranga y’u Rwanda mbere yo kwishyura imisoro mu gihembwe cya gatatu cya 2023. Ibi bigaragaza izamuka rya 7% ugereranyije na miliyari 10.2 z’amafaranga y’u Rwanda yari yungutse mu gihe nk’icyo mu 2022.
Ibi bigaragaza imikorere myiza ya Banki mu bihembwe bitatu bikurikiranye bya 2023, bikayongerera icyizere cyo kugera ku ntego zayo z’umwaka.
Mu kugira icyo avuga ku musaruro wa Banki, Benjamin Mutimura, Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda, yavuze ko Banki ikomeje kwaguka ku muvuduko ushimishije, bitewe n’izamuka ry’inyungu mu nzego zose z’ibikorwa byayo by’ubucuruzi.
Yakomerejeho agira ati,“Amafaranga yinjizwa avuye ku nyungu z’amafaranga yatanzwe n’ayabikijwe, hakuwemo ayo Banki yishyura ku yabikijwe (Net Interest Income), yiyongereye cyane. N’ingamba zo gukomeza kugenzura neza ibyakoreshejwe ziradufasha kugera ku ntego twihaye za 2023. Mu gihembwe cya gatatu cya 2023, amafaranga yinjijwe mu bikorwa bya Banki nyuma yo gukuramo igihombo cyatewe no kugabanuka kw’agaciro k’umutungo yiyongereyeho 19%,” .
Bitewe n’izamuka ry’inyungu zituruka ku mutungo winjiza inyungu, ryashobotse kubera kwaguka kwa porotifoliyo y’inguzanyo ku kigero cya 18%, Banki yagize izamuka rya 6% ry’amafaranga yinjizwa avuye ku nyungu z’amafaranga yatanzwe n’ayabikijwe, hakuwemo ayo Banki yishyura ku yabikijwe (Net Interest Income), ugereranyije n’umwaka wabanje. Ibi byatewe n’uko ibikorwa byo gutanga inguzanyo byihuse mu nzego zose, mu gihe igipimo cy’ibyago bijyanye no gutanga inguzanyo cyagumye kuri amanota 61 y’ibanze (61 basis points). Ibyo byatumye igipimo cy’inguzanyo zitishyurwa neza (Non-Performing Loans – NPL) kigabanuka kiva kuri 4.2% mu 2022 kigera kuri 3.41% mu 2023.
Amafaranga yose abakiriya babikije muri Banki yiyongereyeho 24%, bituma umusingi w’amafaranga abikijwe ukomeza kurangwa n’ituze no kuba uturuka mu byiciro bitandukanye. Hafi 85% by’amafaranga yabikijwe n’abakiriya ari kuri konti zisanzwe (Current Accounts) no kuri konti zo kuzigama (Savings Accounts), zizwi hamwe nka CASA, zikaba ari ibyiciro by’amafaranga atajya ahindagurika cyane.
Igipimo cy’inyungu ku mari shingiro (Return on Equity – ROE) n’igipimo cy’inyungu ku mutungo (Return on Assets – ROA) byakomeje kuba ku kigero gihamye cya 12.89% na 1.82%, uko bikurikirana. Hagati aho, umutungo wose wa Banki wiyongereyeho 14%, bikomeza gushimangira umwanya ifite ku isoko n’imikorere yayo myiza. Amafaranga Banki yinjiza avuye kuri serivisi na komisiyo na yo yiyongereyeho 17%, bigaragaza umusaruro w’ingamba zo kongera amafaranga yinjira binyuze mu bikorwa by’ikoranabuhanga.
Ibi bigaragaza ko ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rikomeje kwiyongera, aho 84% by’ibikorwa byose by’abakiriya ubu bikorerwa ku miyoboro y’ikoranabuhanga, ndetse n’umubare w’abakiriya ukaba ukomeje kwiyongera.
Abayobozi ba Banki batangaje kandi ko amafaranga akoreshwa mu bikorwa byayo yiyongereyeho 25%. Ibi bigaragaza ko Banki ikomeje gushora imari mu kongerera ubushobozi abakozi no kunoza imiyoboro n’ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga abakiriya bakoresha. Ibi bigamije kongera ubushobozi bwa Banki bwo gukomeza gutanga serivisi n’igihe ihuye n’imbogamizi, no kongera kunyurwa kw’abakiriya.
Mu bindi bikorwa, Banki yakomeje kwagura ubucuruzi bw’ivunjisha, aho inyungu yavuye muri ubwo bucuruzi yiyongereyeho 75%, bitewe ahanini n’umubano mwiza ifitanye n’abakiriya.
I&M Bank Rwanda itanga serivisi n’ibicuruzwa bitandukanye bya banki bigenewe abantu ku giti cyabo, abikorera, ibigo n’ibigo binini, ibinyujije ku mashami yayo atandukanye, kugira ngo ihuze n’ibyifuzo bitandukanye by’abakiriya.
Vuba aha, Banki yongeye gushimangira ubushake bwayo bwo guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga no kuzahura ubukungu bw’igihugu, itangiza uburyo bwo gufungura konti hifashishijwe interineti ku bantu ku giti cyabo no ku bikorera ku giti cyabo, ndetse n’uburyo bwo kwishyura serivisi za Irembo Gov binyuze ku miyoboro yayo yo kwishyura.
Banki kandi yashyigikiye ikoreshwa rya e-Kash rihuza uburyo butandukanye bwo kwishyurana (interoperability), inagirana ubufatanye bushya bw’ingenzi na Old Mutual, bityo iba mu bigo byabanje gukoresha ubu buryo bushya. Iyi gahunda ni kimwe mu bice by’ingenzi by’ingamba rusange za Banki zigamije guteza imbere ibigo bito, ibiciriritse n’ibiringaniye (MSMEs).





