I&M Bank yahuguye abagore ku bumenyi bw'ubucuruzi
Abagore 26 bakora ubucuruzi bitabiriye amahugurwa yiswe “She Grows with I&M Bank” yabaye ku wa 28 Kanama. Aya mahugurwa yari agamije kubongerera ubumenyi mu micungire y’ubucuruzi no kubafasha kwagura imishinga yabo.
Aya mahugurwa yateguwe na I&M Bank Rwanda ku bufatanye na Le Village de la Femme, ikigo cy’imibereho myiza kigamije guteza imbere abagore bakiri bato bo muri Afurika binyuze mu kwihangira imirimo. Yari muri gahunda Banki isanzwe ifite yo gushyigikira abagore bakora ubucuruzi.
Amahugurwa yibanze ku bumenyi bw’ingenzi burimo imicungire y’ibikorwa by’ubucuruzi, imicungire y’imari no kubona ubushobozi n’ibikoresho bikenewe. Abayitabiriye bose bakomoka mu bigo bito n’ibiciriritse (SMEs), bahungukiye ubumenyi ngiro buzabafasha guteza imbere ubucuruzi bwabo.
Ibiganiro by’ingenzi byibanze ku kubaka imitekerereze iganisha ku iterambere, gutegura ingamba zinoze z’ubucuruzi, no kumenya gukora ibaruramari no gucunga imari neza.
Abitabiriye kandi bungutse ubumenyi burimo uko bashobora kubona inguzanyo zigera kuri miliyoni 350 z’amafaranga y’u Rwanda badatanze ingwate, n’uko bakoresha neza serivisi za I&M Bank kugira ngo bateze imbere ubucuruzi bwabo kandi bagere ku ntsinzi yahindura ubuzima bwabo.
Banasobanuriwe uburyo bwa Business Model Compass, ari gahunda yoroshye yerekana uko ubucuruzi bukorwa, igizwe n’ibice icyenda by’ingenzi. Muri byo harimo icyatuma ubucuruzi bwabo butandukana n’ubw’abandi, umubano bafitanye n’abaturage, uburyo bageza ibicuruzwa cyangwa serivisi ku bakiriya n’amasoko atandukanye abinjiriza amafaranga.
Diane Niyigaba, wavugiye mu izina ry’abitabiriye amahugurwa, yagaragaje ibyishimo yatewe n’ubumenyi bungukiye muri ayo mahugurwa.
Yagize ati: “Uyu munsi twungutse byinshi.”
Niyigaba yavuze ko bize uko bahindura imitekerereze, uko babona inguzanyo badatanze ingwate n’uko barushaho kumenyekanisha ibicuruzwa byabo neza, bibanda ku byiciro byihariye by’abakiriya.
Yagize ati: “Twakoze n’imyitozo ku mpapuro, twandika agaciro duteganya guha abakiriya bacu n’ibintu byihariye tuzabakorera.”
Yongeyeho ati: “Turishimye cyane kandi turashimira kuba twarahawe aya mahugurwa nk’abagore. Twungukiyemo ubumenyi bwinshi buzadufasha guteza imbere ubucuruzi bwacu.”
Aretha Mutumwinka, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Le Village de la Femme, yagarutse ku kamaro ayo mahugurwa yagiriye abayitabiriye, avuga ko yabahaye ubumenyi bw’ingenzi mu igenamigambi ry’ubucuruzi, gusobanukirwa imari no gutegura ingamba z’iterambere.
Yagize ati: “Uyu munsi twibanze ku gufasha aba bagore gusobanukirwa uko bashobora kwagura ubucuruzi bwabo no kurenga imbogamizi zibabuza gutera imbere. Twifuza ko babona ishusho y’ejo hazaza aho bashobora kwagura ibikorwa byabo birenze aho bigeze ubu.”
Mutumwinka yanashimangiye akamaro ko gukomeza kubashyigikira, agira ati: “Ntabwo tuzagarukira ku mahugurwa gusa. Turateganya kujya tubasura kugira ngo tubagire inama, turebe niba bashyira mu bikorwa ibyo bize kandi bakaba bari mu nzira yo kugera ku iterambere rirambye.”
Agaruka ku cyerekezo cy’iyi gahunda mu gihe kiri imbere, Mutumwinka yavuze ko intego ari ukuyagura kugira ngo igere ku bagore benshi hirya no hino mu Rwanda.
Yasobanuye ati: “Dufite gahunda yo guhindura ubu bufatanye gahunda y’igihe kirekire izamara imyaka myinshi, tukayagura ikagera no mu tundi turere two hanze ya Kigali, kugira ngo abagore benshi babashe kuyungukiramo.”
Benjamin Mutimura, Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda, yashimiye Le Village de la Femme kuba yaragize uruhare mu gutuma iki gitekerezo gishyirwa mu bikorwa, anagaragaza akamaro k’ubufatanye.
Yagize ati: “Dufite intego yo gutuma iki gikorwa kiba ngarukamwaka. Gukorana n’abafatanyabikorwa nka Le Village de la Femme ni ingenzi kuko bazakomeza kugira inama abitabiriye amahugurwa. Twiyemeje gukomeza gukorana na bo.”
Mu butumwa yahaye abitabiriye amahugurwa, Mutimura yongeyeho ati: “Niba mwasobanukiwe neza ibyo mwigishijwe muri aya mahugurwa kandi mukaba mufite ubushake, icyizere n’intego zisobanutse, tuzabashyigikira. Nka I&M Bank, tuzakomeza kubaba hafi. Iki gikorwa ni intangiriro gusa; tuzakomeza gushyigikira n’abandi.”
Mutimura yanagaragaje intego ikomeye Banki yihaye yo gufasha ba rwiyemezamirimo miliyoni ebyiri mu myaka itatu iri imbere.
Yagize ati: “Muri mwe harimo aba mbere, ariko tuzakomeza gushyigikira n’abandi benshi.”
Mu gusoza, yashimangiye akamaro ko kwizigamira, agira ati: “Kora kandi winjize amafaranga, ariko ntukayakoreshe yose. Wibuke kwizigamira kuko hazagera igihe ushobora kutazaba ugishoboye gukora, maze ukenere ayo wizigamiye,” ni ko yagiriye inama.
Amahugurwa arangiye, buri wese mu bayitabiriye yahawe icyemezo cy’uko yayarangije neza, kigaragaza ko yasoje iyo gahunda kandi yiyemeje gukomeza guteza imbere ibikorwa bye byo kwihangira imirimo.





