Hitamo Igihugu
Hitamo Igihugu
Ubwishingizi bw'Inzu
Ubwishingizi bw'Inzu
Ubu bwishingizi burinda inzu yawe cyangwa igorofa utuyemo ibyago birimo inkongi y'umuriro, imyuzure, iturika ry'ibikoresho byo mu rugo, inkuba, ubujura, imitingito, guturika cyangwa kurengerwa kw'ibigega n'imiyoboro y'amazi, kugongwa n'ibinyabiziga byo mu muhanda cyangwa inyamaswa n'ibindi. Ubu bwishingizi bukubiyemo inyubako, ibiyirimo, ibikoresho byimukanwa (mudasobwa zigendanwa, za kamera, telefoni zigendanwa, imitako y'agaciro n'ibindi), uburyozwe bw'amategeko bwa nyir'inzu cyangwa uyituyemo, ndetse no gukomereka kw'abakozi bo mu rugo. Kudishinganisha inzu cyangwa inyubako yawe cyangwa kutongera igihe cy'ubwishingizi bishobora kugushyira mu byago byo gutakaza igishoro cyawe wakoreye, cyangwa gukomeza kwishyura inguzanyo y'inzu itakiriho mu gihe yaba yarasenyutse.
Ibisabwa kugira ngo usabe ubwishingizi?
Kopi y'indangamuntu, nimero ya telefone, aderesi ya imeri, icyemezo cya RDB (ku bakiriya b'amasosiyete). Ku bindi bibazo n'inama kuri Bancassurance, wakandikira itsinda ryacu rya Bancassurance kuri [email protected].
Saba serivisi kw'ishami rya banki rikwegereye
Saba kongera guhamagarwa
Umwe mu bakozi bacu azaguhamagara vuba bishoboka.
Dukora kuva saa tatu za mugitondo (9:00) kugeza saa kumi n'imwe z'umugoroba (4:00) buri cyumweru.
Saba inguzanyo
Umwe mu bakozi bacu azaguhamagara vuba bishoboka.
Dukora kuva saa tatu za mugitondo (9:00) kugeza saa kumi n'imwe z'umugoroba (4:00) buri cyumweru.





