I&M Bank Rwanda - Ubwishingizi bw'ubuzima

Ubwishingizi bw'Ubuzima

Ubwishingizi bw'Ubuzima

I&M Bancassurance yagiranye ubufatanye n'ibigo by'ubwishingizi bw'ubuvuzi biri ku isonga kugira ngo bihe abakiriya ba banki ubwishingizi bwo kwivuza. Iyi serivisi ikubiyemo ubwishingizi bukorera mu gihugu no mu mahanga.

Ubu bwishingizi bukubiyemo amafaranga yo kwivuza umuntu arwariye mu bitaro n'ayo kwivuza atarwariye mu bitaro, ku bantu ku giti cyabo, imiryango, abakozi, amatsinda, ibigo ndetse n'abo mu miryango y'abo bashinzwe kwitaho.

Zimwe mu nyungu z'ingenzi zirimo:

  • Bukubiyemo indwara wari usanganywe n'indwara zidakira, kugeza ku mubare w'amafaranga mwumvikanyeho.
  • Bukubiyemo ubwishingizi bwo kubyara, kuvura amenyo no kwivuza amaso.
  • Ufite ubwishingizi nta yandi mafaranga yishyura kuri serivisi zo kwivuza arwariye mu bitaro cyangwa atarwariyemo (nta bwishyu bw'inyongera).
  • Amafaranga y'ubwishingizi agenwa n'ingano y'uburinzi usaba.
  • Kubasha kwivuriza mu bitaro byinshi biri mu bigo bifitanye amasezerano n'ubwishingizi.
  • Kuvurirwa mu mahanga no koherezwa ku bitaro cyangwa inzobere zo mu mahanga.

Ibisabwa kugira ngo usabe ubwishingizi?

Kopi y'indangamuntu, nimero ya telefone, aderesi ya imeri, icyemezo cya RDB (ku bakiriya b'amasosiyete). Ku bindi bibazo n'inama kuri Bancassurance, wakandikira itsinda ryacu rya Bancassurance kuri [email protected].

Saba serivisi kw'ishami rya banki rikwegereye

Gera kw'ishami rya banki rikwegereye

Saba kongera guhamagarwa

Andika amakuru yaho twakubona

Dukora kuva saa tatu za mugitondo (9:00) kugeza saa kumi n'imwe z'umugoroba (4:00) buri cyumweru.

Saba inguzanyo

Andika amakuru yaho twakubona

Dukora kuva saa tatu za mugitondo (9:00) kugeza saa kumi n'imwe z'umugoroba (4:00) buri cyumweru.

Ese urabikeneye?

Ikinyarwanda