Hitamo Igihugu
Hitamo Igihugu
Ubwishingizi bw'ubuzima kw'itsinda
Ubwishingizi bw'ubuzima kw'itsinda
Ubu ni ubwishingizi bw'ubuzima butanga amafaranga yishyurwa icyarimwe mu gihe umukozi w'ikigo apfuye azize uburwayi cyangwa impanuka, akiri mu kazi.
Ubu bwishingizi bukora amasaha 24 kuri 24, iminsi 7 mu cyumweru, iminsi 365 mu mwaka, kandi bukagira agaciro ku isi hose. Ikigo ni cyo gihitamo amafaranga azishyurwa kuri buri mukozi, urugero nk'inshuro 2, 3 cyangwa 4 z'umushahara we w'umwaka, cyangwa kikagena amafaranga adahinduka azishingirwa, atitaye ku mushahara w'umukozi.wagize impanuka) akiri mu kazi.
Ubu bwishingizi bushobora no gukomatanywamo ubundi bwishingizi bukurikira:-
- Indwara zikomeye – Iyo umukozi asuzumwe bwa mbere indwara ikomeye, ubwishingizi bwishyura amafaranga yo kumwitaho byihutirwa no kumufasha guhangana n'iyo ndwara. Indwara zikomeye zirimo indwara y'umutima iterwa no kutabona amaraso ahagije, kubagwa imitsi y'amaraso y'umutima, indwara yo mu bwonko iterwa no guhagarara cyangwa guturika k'udutsi tw'amaraso (Stroke), kanseri, ubumuga bwo mu ngingo zo hepfo k'umubiri (Paraplegia), ubuhumyi n'izindi.
- Ubwishingizi bw'amafaranga y'ishyingura – Ubu bwishingizi butanga amafaranga yagenwe mbere yo gufasha kwishyura ikiguzi cy'ishyingura mu gihe umukozi apfuye. Ayo mafaranga yishyurwa mu gihe kitarenze amasaha 24 nyuma yo kumenyesha banki ko umukozi yitabye Imana.
- Amafaranga y'ubwishingizi ashobora kubarwa hashingiwe ku mushahara wose hamwe w'abagize itsinda cyangwa ku mafaranga adahinduka azishyurwa umunyamuryango mu gihe apfuye agikora mu kigo cy'umukoresha. Abagize itsinda ntibasabwa kwisuzumisha kwa muganga, uretse abakozi bamwe na bamwe bagaragaje ku ifishi isaba ubwishingizi ko bafite ibibazo byihariye by'ubuzima.
Ibisabwa kugira ngo usabe ubwishingizi?
Kopi y'indangamuntu, nimero ya telefone, aderesi ya imeri, icyemezo cya RDB (ku bakiriya b'amasosiyete). Ku bindi bibazo n'inama kuri Bancassurance, wakandikira itsinda ryacu rya Bancassurance kuri [email protected].
Saba serivisi kw'ishami rya banki rikwegereye
Saba kongera guhamagarwa
Umwe mu bakozi bacu azaguhamagara vuba bishoboka.
Dukora kuva saa tatu za mugitondo (9:00) kugeza saa kumi n'imwe z'umugoroba (4:00) buri cyumweru.
Saba inguzanyo
Umwe mu bakozi bacu azaguhamagara vuba bishoboka.
Dukora kuva saa tatu za mugitondo (9:00) kugeza saa kumi n'imwe z'umugoroba (4:00) buri cyumweru.





