Hitamo Igihugu
Hitamo Igihugu
Ubwishingizi bw'Ingendo
Ubwishingizi bw'Ingendo
Mu rugendo hashobora kubaho byinshi bitunguranye, kandi umutekano wawe ni wo uza mbere. I&M Bancassurance iha abakiriya ubwishingizi bw'ingendo ku biciro byiza by'amafaranga y'ubwishingizi no ku mabwiriza meza.\
Ubwishingizi bw'ingendo ni ubwishingizi bugenerwa abantu bajya mu mahanga bakoresheje indege. Bugomba gufatwa mbere y'urugendo. Muri serivisi bukubiyemo harimo ubufasha bwihutirwa n'ubuvuzi biboneka amasaha 24 kuri 24 mu gihe cy'urugendo. \
Ushobora gufata ubwishingizi bw'umwaka wose cyangwa ubujyanye gusa n'igihe urugendo rwawe ruzamara. Icyakora, nubwo waba wafashe ubwishingizi bw'umwaka wose, buri rugendo ntirugomba kurenza iminsi 92 ikurikirana. \
Dufite ubwoko bubiri bw'ubwishingizi bw'ingendo: Outbound – bugenewe abantu batuye mu Rwanda bajya mu mahanga, na Inbound – bugenewe abantu batuye hanze y'u Rwanda baza mu Rwanda. \
Abantu bafite kuva ku mezi atatu kugeza ku myaka 80 bemerewe gufata ubu bwishingizi. \
Ntugakore ingendo gusa... Genda witeguye neza kandi umutekano wawe uwugire uw'ingenzi.
Inyungu z'ingenzi
1
Amafaranga yo kwivuza byihutirwa n'ibitaro mu gihe cy'urugendo mu mahanga.
2
Gutabarwa no kujyanwa byihutirwa kwa muganga mu gihe cy'uburwayi cyangwa impanuka.
3
Gusubizwa mu gihugu kw'abagize umuryango baherekeje ufite ubwishingizi.
4
Gutahukanwa k'umurambo w'uwitabye Imana.
5
Gusubira mu rugo byihutirwa mu gihe umwe mu bagize umuryango wa hafi yitabye Imana.
6
Ubwishingizi bw'impanuka ku muntu ku giti cye bukora amasaha 24 kuri 24.
7
Gutakaza ibintu n'ubukererwe. Gutakaza pasiporo, uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga cyangwa indangamuntu igihe uri mu mahanga, gutakaza imizigo washyize mu bubiko bw'indege, ndetse no gutinda kuboneka kw'imizigo cyangwa guhaguruka kw'indege.
Ibisabwa kugira ngo usabe ubwishingizi?
Kopi y'indangamuntu, nimero ya telefone, aderesi ya imeri, icyemezo cya RDB (ku bakiriya b'amasosiyete). Ku bindi bibazo n'inama kuri Bancassurance, wakandikira itsinda ryacu rya Bancassurance kuri [email protected].
Saba serivisi kw'ishami rya banki rikwegereye
Saba kongera guhamagarwa
Umwe mu bakozi bacu azaguhamagara vuba bishoboka.
Dukora kuva saa tatu za mugitondo (9:00) kugeza saa kumi n'imwe z'umugoroba (4:00) buri cyumweru.
Saba inguzanyo
Umwe mu bakozi bacu azaguhamagara vuba bishoboka.
Dukora kuva saa tatu za mugitondo (9:00) kugeza saa kumi n'imwe z'umugoroba (4:00) buri cyumweru.





