I&M Bank Rwanda - Uburezi bw'Abana

Uburezi bw'Abana

Uburezi bw'Abana

Uburyo bwiza kurusha ubundi bwo guharanira ejo hazaza h'umwana wawe.

Ejo hazaza h'abana bacu ni byo dushyira imbere! Akamaro ko gutegura no kwizigamira uburezi bw'umwana wawe ntigashobora kwirengagizwa. Tangira kwizigama uyu munsi kugira ngo uzashobore kujyana umwana wawe mu mashuri yisumbuye meza cyangwa muri kaminuza, natwe tugufashe kugera ku nzozi n'ibyifuzo afite ku hazaza he. Gahunda zacu zorohereza buri wese guhitamo amafaranga yishyura, ku buryo utazabangamirwa mu ngengo y'imari yawe.

Gahunda y'Ubwishingizi bw'Uburezi bw'Umwana igufasha kwizigamira amafaranga mu gihe runaka kugira ngo uzabashe kwishyurira umwana wawe amafaranga y'ishuri igihe cyo kuyishyura kigeze. Iyo igihe cy'ubwishingizi kirangiye, umubyeyi cyangwa umurera ahabwa amafaranga mwumvikanyeho. Mu gihe nyir'ubwishingizi (umubyeyi cyangwa umurera) apfuye, agize ubumuga cyangwa arwaye indwara ikomeye mu gihe cyo kwishyura amafaranga y'ubwishingizi, asonerwa kwishyura amafaranga yari asigaye, kandi ubwishingizi bugakomeza kugeza igihe bwagenewe kurangirira.

Umutekano w'ejo hazaza
Iyi gahunda yizeza ko amafaranga akenewe yo kwishyurira umwana ishuri cyangwa kaminuza azaboneka, nubwo nyir'ubwishingizi (umubyeyi cyangwa umurera) yaba yyitabye Imana mu buryo butunguranye mu gihe ubwishingizi bugikora.

Amafaranga y'ubwishingizi buhendutse

Nk'uko umwana wawe yiga kugenda abanza gutera intambwe nto, nawe tangira kwizigama make make uyu munsi kugira ngo uharanire ejo hazaza he hatekanye.

Ibisabwa kugira ngo usabe ubwishingizi?

Kopi y'indangamuntu, nimero ya telefone, aderesi ya imeri, icyemezo cya RDB (ku bakiriya b'amasosiyete). Ku bindi bibazo n'inama kuri Bancassurance, wakandikira itsinda ryacu rya Bancassurance kuri [email protected].

Saba serivisi kw'ishami rya banki rikwegereye

Gera kw'ishami rya banki rikwegereye

Saba kongera guhamagarwa

Andika amakuru yaho twakubona

Dukora kuva saa tatu za mugitondo (9:00) kugeza saa kumi n'imwe z'umugoroba (4:00) buri cyumweru.

Saba inguzanyo

Andika amakuru yaho twakubona

Dukora kuva saa tatu za mugitondo (9:00) kugeza saa kumi n'imwe z'umugoroba (4:00) buri cyumweru.

Ese urabikeneye?

Ikinyarwanda