Hitamo Igihugu
Hitamo Igihugu
Gahunda yo kwizigamira izabukuru.
Gahunda yo kwizigamira izabukuru.
Kuki wakwiteganyiriza izabukuru?
- Nubwo uyu munsi twumva tugifite imbaraga zo gukora, igihe cyo kujya mu kiruhuko cy'izabukuru cyizagera. Bityo, tuzakenera amafaranga azadutunga muri icyo gihe tutakibasha gukora. Ni yo mpamvu kwizigamira muri gahunda y'inyungu z'izabukuru kuva ubu bidufasha gukusanya amafaranga azatubeshaho muri icyo gihe. Dore uko kwiteganyiriza neza izabukuru bikazakugirira umumaro.
- Kwishyura ibikenerwa mu buzima bwa buri munsi, birimo ibiribwa, kwivuza, kurera no kwishyurira abana amashuri, icumbi n'ibindi, mu gihe dutakaje akazi tukiri mu myaka yacu yo gukora, kuko muri iki gihe abakozi bashobora gutakaza akazi bitewe no kugabanya imyanya y'akazi.
- Gusigira abo utunze ikigega cy'amafaranga yo kubatunga mu gihe witabye Imana.
- Kudashingira cyane ku bana – Ese uzi neza ko abana bawe bazakwitaho ugeze mu kiruhuko cy'izabukuru?
- Kubaho igihe kirekire nyuma yo kujya mu kiruhuko cy'izabukuru bitewe n'iterambere mu buvuzi no mu ikoranabuhanga. Bityo, tuzakenera amafaranga menshi yo kudutunga muri icyo gihe.
Uko bikora
- Nk'umukozi, utanga umusanzu ungana n'ijanisha ryagenwe ry'umushahara wawe wa buri kwezi, akavanwa ku mushahara, cyangwa ukagira amafaranga runaka utanga mu bihe byagenwe, hakurikijwe umubare w'amafaranga n'inshuro byumvikanyweho hagati yawe n'umukoresha wawe.
- Nk'umukoresha, utanga umusanzu ungana n'ijanisha ryagenwe ry'umushahara wa buri kwezi w'umukozi, cyangwa ugatanga amafaranga runaka mu bihe byagenwe, hakurikijwe umubare w'amafaranga n'igihe cyo kuyatanga mwumvikanyeho n'umukozi.
Izindi nyungu:
- Imisanzu ifite ingwate ya 100% ku mafaranga washoye, kuko ishorwa mu kigega cyizewe.
- Inyungu zituruka mu ishoramari ry'iyo misanzu na zo zifite ingwate.
- Umunyamuryango w'iyi gahunda ahabwa uburyo bwo kurebera kuri murandasi uko amafaranga ari mu kigega cye agenda yiyongera.
Ibisabwa kugira ngo usabe ubwishingizi?
Kopi y'indangamuntu, nimero ya telefone, aderesi ya imeri, icyemezo cya RDB (ku bakiriya b'amasosiyete). Ku bindi bibazo n'inama kuri Bancassurance, wakandikira itsinda ryacu rya Bancassurance kuri [email protected].
Saba serivisi kw'ishami rya banki rikwegereye
Saba kongera guhamagarwa
Umwe mu bakozi bacu azaguhamagara vuba bishoboka.
Dukora kuva saa tatu za mugitondo (9:00) kugeza saa kumi n'imwe z'umugoroba (4:00) buri cyumweru.
Saba inguzanyo
Umwe mu bakozi bacu azaguhamagara vuba bishoboka.
Dukora kuva saa tatu za mugitondo (9:00) kugeza saa kumi n'imwe z'umugoroba (4:00) buri cyumweru.





