Uburiganya bwo kwimurira nimero ya telefone ku yindi SIM card nta burenganzira bwa nyirayo.

Uburiganya bwo kwimurira nimero ya telefone ku yindi SIM card nta burenganzira bwa nyirayo.
Uburiganya bwo gusimbuza SIM card (SIM Swap Fraud) Ubu ni uburyo bw'uburiganya bukorwa hagamijwe kwigarurira nimero ya telefone y'uwahohotewe, hanyuma iyo nimero igakoreshwa mu gukora ibikorwa by'imari binyuze kuri telefone cyangwa mu kwakira kode y'ibanga ikoreshwa rimwe gusa (OTP), yemeza ko ari nyir'ubwite uri gukora ibindi bikorwa by'imari hakoreshejwe ikoranabuhanga, nko muri serivisi za banki kuri murandasi cyangwa kuri telefone. Ubu buriganya bushobora kubaho iyo umuntu yatakaje telefone ye cyangwa SIM card ye igakurwaho ku muyoboro w'ikigo cy'itumanaho, bitewe n'uko umutekamutwe yasabye ko isimbuzwa indi. Abatekamutwe bahamagara ikigo cy'itumanaho cy'uwahohotewe, bagakoresha amayeri yo gushuka no kwiyitirira undi kugira ngo bemereshe icyo kigo kubaha SIM card nshya ihujwe na nimero ya telefone y'uwahohotewe. Uburyo bukunze gukoreshwa ni ukwiyitirira nyir'iyo nimero, bakavuga ko yabuze telefone ye. Iyo bashoboye kubigeraho, ikigo cy'itumanaho cyemera gusimbuza SIM card. Ibyo iyo bibaye, telefone y'uwahohotewe ihita itakaza umurongo w'itumanaho, maze umutekamutwe akajya yakira ubutumwa bugufi (SMS) no guhamagarwa kose kwagenewe uwahohotewe. Ibi bituma umutekamutwe ashobora kwakira kode z'ibanga (OTP) zoherejwe mu butumwa bugufi cyangwa binyuze mu guhamagara uwahohotewe. Ibyo bimufasha kurenga ingamba z'umutekano z'ama konti, harimo konti za banki n'iz'imbuga nkoranyambaga, zikoresha ubutumwa bugufi cyangwa guhamagara mu kwemeza umwirondoro w'uzikoresha. Rimwe na rimwe, umutekamutwe akoresha iyo SIM card nshya kugira ngo agere kuri konti yawe ya banki yo kuri telefone, maze akayikoreraho ibikorwa by'imari. Uko wakwirinda ubu buriganya Kimwe mu bibazo bikomeye by'uburiganya bwo gusimbuza SIM card ni uko bigoye cyane kubutahura mbere y'uko buba cyangwa mu gihe biri kuba. Ushobora kubutahura ari uko telefone yawe itakaje umurongo w'itumanaho, bigatuma udashobora guhamagara, guhamagarwa, kohereza cyangwa kwakira ubutumwa. Ni ngombwa kugira icyo ukora vuba kugira ngo ugabanye ingaruka z'ubwo buriganya. Hita ubimenyesha ikigo cy'itumanaho ukoresha n'izindi nzego bireba. Menyesha Banki ako kanya ukimara kugira icyo ukeka. Mu rwego rwo kwirinda ubu buriganya, irinde gutangaza amakuru yawe bwite menshi kuri murandasi cyangwa kuyasangiza abantu utazi. Nuko rero, genzura ibimenyetso ushobora gushyiraho kugira ngo umenye hakiri kare niba hari ugerageza kugera kuri konti yawe ya Banki atabifitiye uburenganzira.
Ikinyarwanda