I&M Bank Rwanda - Ikarita y'Inguzanyo ya I&M Visa Gold

Ikarita y'Inguzanyo ya Visa Gold

Ikarita y’inguzanyo ya Visa Gold n'ikarita yihariye yo ku rwego rwo hejuru ya Visa Gold, ukwiye guhitamo.

I&M Visa Gold Credit Card

Ikarita ya I&M Visa International Gold ni ikarita yihariye rwose ikwiye ko uyihitamo. Yemerwa ku isi hose kuri ATM, mu maduka, muri za resitora no ku bandi bacuruzi bemera amakarita ya Visa, ndetse n'igihe wishyura ibyo uguze kuri murandasi. Tunga ikarita ya I&M Bank International Gold, maze ugere ku mahirwe n’inyungu zidasanzwe mu ikofi yawe.

Ibyiza bya I&M Bank

  • Aho ikarita yemerwa

    Iyi karita yemerwa ku isi hose kuri ATM, mu maduka, muri za resitora no ku bandi bacuruzi bemera amakarita ya Visa, ndetse n'igihe wishyura ibyo uguze kuri murandasi.

  • Icyubahiro

    Kugira icyubahiro nk’ufite ikarita ya VISA no kubaka amateka yizewe mu gukoresha inguzanyo.

  • Igihe cyo gukoresha inguzanyo utishyura inyungu.

    Kugeza ku minsi 40

  • Ubwishyu

    Uburyo bworoshye bwo kwishyura make cyane nka 20% by'amafaranga yose asigaye kuri konti.

  • Kunoza uburyo inguzano ibonwamo

    Kunozwa kwa serivisi z'inguzanyo mu buryo bwikora igihe karita ivuguruwe, bitewe n'imikoreshereze yayo ishimishije.

Ibyiza bya Visa Infinite

Smart Pay: Uburyo bwihariye bwubatswe muri iyi karita bugufasha kugura ibintu bihenze ukoresheje ikarita yawe ya Gold.

SignatureAlert: a. Menyeshwa binyuze kuri SMS igihe cyose ukoze igikorwa cy'ubucuruzi. b. Kora ubucuruzi bwo kuri murandasi bufite umutekano ukoresheje kode yemeza ya Verified by Visa.

Kwishyura hakoreshejwe Ikarita y'Inguzanyo

  • Vugana n'umukozi wa banki yawe ku bijyanye n'uburyo bwo kwishyura.

Igiciro n'Amafaranga by'Ikarita

  • Ikiguzi cyo kwinjira

    Rwf 35,000

  • Amafaranga yishyurwa buri mwaka

    Rwf 30,000

  • Amafaranga y'umwaka y'ikarita y'inyongera

    Rwf 30,000

  • Igihe cyo kwishyura inguzanyo

    Kugeza ku minsi 40

  • Amafaranga make agomba kwishyurwa

    20%

Amategeko n'Amabwiriza

  • Bimwe mu biranga serivisi byavuzwe haruguru bishobora guhinduka, kuvugururwa cyangwa kutaboneka igihe runaka.

  • Serivisi zo guhindura umukono no kwishyura umukono zitangwa cyangwa zifatwaho icyemezo na I&M Bank.

  • Itangwa ry' ikarita rigengwa n'amategeko n'amabwiriza bya I&M Bank ku Ikarita y'Inguzanyo ya Visa Gold.

  • Soma witonze amategeko n'amabwiriza ndetse n’amafaranga yishyurwa mbere yo gusaba iyi serivisi.

Ese waba wifuza gusaba Ikarita y'Inguzanyo?

Kuramo ifishi mu gice cyagenewe gukurwamo inyandiko, hanyuma uyishyikirize ishami rya banki rikwegereye, uyiherekeshe ibindi byangombwa bisabwa

Saba serivisi kw'ishami rya banki rikwegereye

Gera kw'ishami rya banki rikwegereye

Saba kongera guhamagarwa

Andika amakuru yaho twakubona

Dukora kuva saa tatu za mugitondo (9:00) kugeza saa kumi n'imwe z'umugoroba (4:00) buri cyumweru.

Saba inguzanyo

Andika amakuru yaho twakubona

Dukora kuva saa tatu za mugitondo (9:00) kugeza saa kumi n'imwe z'umugoroba (4:00) buri cyumweru.

Ikinyarwanda