I&M Bank Rwanda - Ikarita ya I&M Visa Gold Debit

Ikarita ya I&M Visa Gold Debit

Ishimire kuba ufite ikarita yemerwa ku isi hose.

Ikarita ya I&M Visa Gold Debit

Ikarita yawe ya I&M Gold Visa Debit ikorohereza kwishyura no kubona serivisi za banki mu buryo bworoshye, aho waba uri hose.

Ibiranga iyi serivisi

  • Amafaranga ntarengwa wemerewe kubikuza buri munsi.

    ATM: 500,000 frw POS / kwishyura kuri murandasi: 1,500,000 frw

  • Gukoresha Ikarita Hanze y'Igihugu

    Koresha ikarita yawe mu mahanga maze amafaranga wishyuye akurwe kuri konti yawe mu mafaranga y’u Rwanda.

  • Ikoreshwa ry’ikarita mu buriganya.

    Ntuzaryozwa amafaranga yakoreshejwe mu buriganya hifashishijwe ikarita yawe yatakaye cyangwa yibwe, mu gihe uba waramenyesheje banki ko yatakaye cyangwa yibwe.

Ibyiza byo gukoresha iyi konti

Gukoresha ikarita yawe ya Visa Debit ntibigushyira mu madeni, ukoresha amafaranga ufite gusa kuri konti yawe.

Ntibikiri ngombwa ko ugendana amafaranga mu ntoki! Ushobora kwishyura ukoresheje konti yawe aho ubonye ikirango cya Visa.

Icyitonderwa cy’ingenzi

  • Bimwe mu biranga serivisi byavuzwe haruguru bishobora guhindurwa, guhinduka cyangwa kutaboneka igihe icyo ari cyo cyose.

  • Amafaranga ya serivisi ashobora guhindurwa igihe cyose. Jya ubanza kugenzura amafaranga asabwa igihe ukoresha serivisi.

  • Ikarita izatangwa hakurikijwe Amategeko n’Amabwiriza Rusange bya I&M Bank, hamwe n’Amategeko n’Amabwiriza agenga ikoreshwa ry’Ikarita yo Kubikuza no Kwishyura (Debit Card).

Amafaranga yishyurwa kw'karita.

  • Ikiguzi cyo Gutanga Ikarita

    15,000 Frw

  • Gusimbuza Ikarita

    15,000 Frw

Amategeko n'Amabwiriza

  • Hakoreshwa amategeko n’amabwiriza agenga ikoreshwa ry’ikarita yo kubikuza no kwishyura ya I&M Bank Limited.

Ushaka gusaba Ikarita ya Gold Visa Debit?

Ikarita yawe ya I&M Gold Visa Debit ikorohereza kwishyura no kubona serivisi za banki mu buryo bworoshye, aho waba uri hose.

Saba serivisi kw'ishami rya banki rikwegereye

Gera kw'ishami rya banki rikwegereye

Saba kongera guhamagarwa

Andika amakuru yaho twakubona

Dukora kuva saa tatu za mugitondo (9:00) kugeza saa kumi n'imwe z'umugoroba (4:00) buri cyumweru.

Saba inguzanyo

Andika amakuru yaho twakubona

Dukora kuva saa tatu za mugitondo (9:00) kugeza saa kumi n'imwe z'umugoroba (4:00) buri cyumweru.

Ikinyarwanda